Ku mugoroba w’ejo kuwa kane nibwo uyu muhanzi yanditse kuri twitter agaragaza ibyishimo atewe n’iyo nzu nshya yaguze muri uyu mwaka aho yagize ati: “Inzu nshya! Wakoze Mana!!”
Wizkid.
Amakuru Nigeriafilms ifitiye gihamya avuga ko iyo nzu ya Wizkid iherereye ahitwa Lekki, mu mujyi wa Lagos ndetse ikaba yaguzwe akayabo k’amafaranga ataramenyekana neza umubare kugeza ubu gusa ni imwe mu nzu z’ibyamamare zihenze muri Nigeria.
Muri uyu mwaka wa 2013 abahanzi bakomeje kugera ku bikorwa bikomeye birimo iby’ubucuruzi, amamodoka ndetse n’amazu ahenze bari kugenda bagura.
Wizkid yatangiye umuziki mu mwaka mike ishize, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo Holla at ur Boy.
Munyengabe Murungi Sabin.