RFL
Kigali

Women Foundation Ministries/ Noble Family Church ku nshuro ya gatanu yateguye umunsi wo gushima Imana 'Thanksgivig in action 2012'

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/11/2012 0:00
0




Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1/12/2012 kuva saa tatu za mugitondo, nibwo Women Foundation Ministries/Noble Family Church yateguye ku nshuro ya gatanu, umunsi ngarukamwaka wo gushima Imana “Thanksgivig in action 2012”, bikaba bizabera ku kibanza gishya kizubakirwamo Noble Family Church i Kagugu, hafi y'ishuli ribanza rya Kagugu.

thanks

Ijambo ry'Imana riri muri Bibiliya muri Zachariah 11:12 riravuga riti: “...Niba mureba ko ari byiza nimumpe ibihembo byanjye..."

Ubuyobozi, Abanyamuryango n'inshuti za Women Foundation Minitries / Noble Family Church, basanze ari byiza “Guha Imana ibihembo byayo, bayitura ubutaka kandi banashyigikira abashumba bo mu byaro” aribyo mu magambo y’icyongereza “Dedicate a land to the Lord and support rural Pastors”.

Ubuyobozi bwa Women Foundation Ministries/Noble Family Church bwadutangarije ko kuri uwo munsi na none Arch bishop Arthur Kitonga uva muri Kenya azasengera akanimika Pasiteri Alice Mignone U.K. ku murimo w’intumwa (Apostle).

Mignone

Mignone agiye kuba Apostle

Ubwo twaganiraga na Lydie Ndoba umwe mu bari gutegura kino gikorwa yadutangarije kandi ko bazabana n’abandi bakozi b’Imana bakomeye harimo Hon. Bishop Gertrude Rwakatare uzava muri Tanzaniya na Jessica Kayanja kuva Uganda. N'abandi bakozi b'Imana bari mu gihugu hagati.

Madame Lydie yadutangarije ko usibye guha impano abashumba (Pastors) 70 batandukanye bakorera mu cyaro, bazashyigikira Agaciro Development Fund bashima Imana kubw'imirimo myiza igihugu gikorera itorero ry' abizera muri rusange.

Reka tubibutse ko kuri kino cyumweru gishize aribwo abaramyi ba Women Foundation Ministries, Precious Stones bakoze igitaramo cyo gushigikira ibikorwa bya thanksgiving, bafatanyije n’abandi bahanzi batandukanye harimo Cpt Simon Kabera, Patient Bizimana, The Blessings, Bobo Bonfils na The Sisters irimo Tonzi, Gabi Kamanzi, Aline Gahongayire na Fanny, hakaba haravuyemo amafaranga arenga miliyoni y’amanyarwanda.

Icyo igikorwa cyabereye ku cyicaro cya Women Foundation Ministries Kimihurura kikaba cyarabaye intanga rugero ku baririmbyi b' amatorero mu gushyigikira umurimo wo kubaka urusengero rw' Imana.

Pasiteri Alice Mignonne ugiye gusengerwa no kwimikwa ku murimo w’Intumwa (Apostle) niwe wahawe iyerekwa kuva ku Mana atangiza Women Foundation Ministries mu mwaka wa 2006 na Noble Family Church yatangiye 2011 akaba ari nawe ubihagarariye.

Umunsi wo gushima Imana (Thanksgiving Day) watangijwe na Women Foundation Ministries/Noble Family Church  mu mwaka wa 2008; hakorwa ibikorwa byinshi birimo gusangira n’imfubyi n'abapfakazi bageze kw'i jana (100), muri 2009 hafashwa abasirikare bamugariye ku rugamba, n'imiryango yabo bageze kuri 119 i Kanombe;  muri 2010 hafashwa imiryango itishoboye 141 i Gasogi; mu mwaka wa 2011, Women Foundation Ministries/Noble Family Church bafashije imiryango yimuriwe Batsinda yarituye mu Kiyovu cy’abakene.

Muri iyi myaka 3 ishize abanyamuryango ba Women Foundation Ministries/Noble Family Church babashije gushyira hamwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 12,000,000  mu bikorwa bya Thanksgiving gusa bagamije gufasha abantu bababaye.

Patrick Kanyamibwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND