RFL
Kigali

Hip Hop y'umunyarwanda Mike lookee ikomeje gukundwa muri Norvege

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/09/2012 0:00
0




Akarere ka Afurika y’uburasirazuba gakomeje kugira abahanzi beza banigaragaza neza mu ruhando mpuzamahanga. Umunyarwanda wavukiye mu gihugu cy’Uburundi Mike lookee ni umwe mu bahanzi barimo kugaragaza impano idasanzwe, akaba agenda yigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki.

mke

Mike lookee

Uyu Muhanzi, Mike lookee urimo kwigaragaza cyane mu gihugu cya Norvege, no muri Afurika bitewe n’injyana ye ya Hip Hop agaragazamo ubuhanga bukomeye, yavukiye mu gihugu cy’Uburundi ariko akurira mu Rwanda, bikaba ari bimwe mu byamuteye gukora umuziki ahanini agendeye mu mvururu n’intambara zagiye zirangwa muri aka Karere.

Mu busanzwe Mike lookee  yavukiye mu Ngagara(Bujumbura), akiri muto, yakunze cyane kuvuza ingoma z’indundi abikuye kuri Se wabo nawe wari umutimbo.

Nyuma yaje kwinjira mu itsinda ry’abakaraza ari naho yatangiye kwinjira mu by’umuziki.

Nk’umuntu ukiri muto, yatangiye kujya ashimisha bagenzi be abaririmbira indirimbo z’abacuranzi bakomeye nka Sisqo, usher na Michael Jackson.

Indirimbo ye ya mbere yise My style yatumye akundwa cyane ndetse atangira no kwibona mu baraperi bo mu gihugu cya Norvege aho aba ubu. Iyi ndirimbo yari imwe mu ndirimbo zigize mixtape yise “the outsider”. Mu minsi itatu gusa, iyi Mixtape The outsider yamanuwe kuri interineti (Download) inshuro zigera ku 3000.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, uyu muhanzi yashyize hanze amashusho y’indimbo yise  There she Goes indirimbo nayo mu minsi igera kuri itatu yari imaze gukinwa inshuro zigera ku bihumbi 100.

 

Iyi ndirimbo yafatiwe amashusho muri Norvege, ikaba irimo kugenda ikundwa cyane mu rubyiruko.

Jean Paul IBAMBE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND