RFL
Kigali

Nababajwe no gusohoka iwacu mu rugo ku munsi w'ubukwe bwanjye.Egidie Bibio

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/08/2012 0:00
0




Ku itariki ya 5 Kanama 2012 nibwo umunyamakurukazi Ingabire Egidie Bibio Sam Mandela bambikanye impeta y’urudashira. Kuri uyu munsi, Egidie yababajwe no gusohoka iwabo mu rugo ku munsi w’ubukwe gusa anashimishwa n’abana yiganye nabo bamutahiye ubukwe.

bibio

Nguwo Bibio na Sam Mandela.Hano Mandela yari aje gufata Bibio kwa nyirabukwe.

Bwa mbere mu mateka yabo, 8 Bibio na Sam Mandela bamaranye iminsi 8 babana mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo . Muri iki gihe cyose bamaranye Bibio n’umugabo we barishimye cyane ndetse ngo bari mu bihe byiza.

BIBIO

Nguyu Bibio asinya mu rusengero. Hano yasinyiraga ko azabana akaramata n'umugabo we.

Mu kiganiro twagiranye na Bibio yadutangarije ko yishimiye cyane by’umwihariko kuba yarageze ku byo yari yiyemeje dore ko kuva yabitekereza ndetse akemerera Mandela ko bagamba kubana ngo yarabitekerezaga bikamusiga. 

Yagize ati : « Narishimye cyane kuba narageze kubyo narimaze igihe kitari gito ntegura. Rimwe na rimwe umuntu agerageza kubitekereza uko bizagenda bikagusiga ariko iminsi ikazahimwa n' umwe. Ubu ndatuje kabisa kuko numva ko hari achievement nagezeho! » 

BIBIO

Byari ibyishimo kuri aba bageni.

Mu byamubabaje kuri uwo munsi w’ubukwe, ngo ni uburyo yasohotse iwabo yumva atari buhite ahagaruka. Ati : « Icyambabaje ni ugusohoka mu rugo iwacu, nahitaga numva ukuntu ngiye ntaribuhite mpagaruka nkumva birambabaje numva mbese bantanze nta kundi.I kindi ni bamwe mu bahanzi bankoshonnye ku munota wa nyuma ntibaboneke bari bafite iyo gahunda. » 

N’ubwo aba bahanzi bamuhemukiye ntibaze kuririmba mu bukwe bwe, kugeza ubu nta kibazo bimuteye ndetse ngo yamaze kubababarira. 

Mu byamushimishije kuri uwo munsi kandi,harimo kuba abana yiganye nabo kera baraje kwifatanya na we kuri uyu munsi udasanzwe mu buzima bwe. Ati : « Nashimishijwe cyane n' abana twiganye naherukaga kera cyaaaane, nshimishwa nan one na surprise bankoreye kuko ku itariki ya 4/8/2012 yari anniversaire(umunsi mukuru w’amavuko) yanjye. » 

BIBIO

Hano bari bamaze guhabwa icyamezo(certificat) kivuga ko basezeranye.

Twabibutsa ko Ingabire Egidie Bibio ari umunyamakuru kuri Radio Inteko, naho Sam Mandela, akaba umukozi muri Goverment Communications. Bakundanye ubwo uyu mukobwa yakoraga kuri Radio Salus, Mandela ari umukozi muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ari naho Bibio yigaga itangazamakuru.

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND