Ubucyeye ni filimi igiye kujya ahagaragara yanditswe inayoborwa na Mukunzi Tresor. Iyi filimi ikaba ikinnye mu ururimi rw’ikinyarwanda ndetse igakinwa n’abanyarwanda. UBUCYEYE ikaba ivuga kuri amwe mu mateka aranga ubuzima bwa bamwe mu barokotse Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, haba muri icyo gihe cy’amarorerwa kugeza ubu.
Iyi filimi imaze igihe kinini itegurwa ikaba izashyirwa ahagaragara ku wa Gatanu tariki ya 03 Kanama 2012 guhera saa kumi n’ebyili z’umugoroba, muri Sports view Hotel i Remera aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi 2000 watanga 5000 ugahabwa DVD iriho iyifilimi.
Dore inshamake y’iyi filimi:
Muri iyi filimi Hagaragaramo umwana witwa Roland nyuma yo kurokoka amarorerwa yakorewe abatutsi mu 1994, yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 17 ahunze.
Roland we ubwe yiboneye urupfu rwa se umubyara, we ariko ntazi neza niba nyina akibaho cyangwa baramwishe nawe. Godeliva ariwe nyina w’umwana ntazi neza urupfu rw’umwana we, ubwo bazaga kwica umuryango we muri rya joro hicwaga umugabo we ariwe se w’umwana.
Gusa we yarokotse kubwo kugirwa umucakara w’imibonanano mpuzabitsina. Kuri ubu, abana n’ubwandu bw’agakoko ka SIDA yatewe n’abamwiciye umugabo. Kubw’amahirwe ariko, Roland yaje guhurira ku bitaro na Nyina, ariko nyuma y’igihe gito nyina aza gupfa, atamubwiye impamvu bishe se, n’impamvu nyina yarokotse bitewe n’abashakaga kwica umuryango wose. Roland ubu asigaye wenyine arakora ibishoboka byose ngo amenye ukuri kubyabaye k’umuryango we”.
Iyi filimi yanditswe na Mukunzi Tresor, ikinamo abakinnyi nka Ndayizigiye Steven, Musabwamana Viviane na Uwase Sandra n’abandi, ikaba yarakozwe na Katota films/Media for development/INNOVA.
Jean Paul IBAMBE.