Mu butayu bw’i Indio, muri Leta ya California, hateraniye ibihumbi by’abakunzi ba muzika, bishimira itangira ry’iserukiramuco rikomeye ku isi rya Coachella 2025.
Ibi birori biba buri
mwaka bimaze kuba umwihariko udasanzwe mu ruganda rwa muzika n’imideli, aho
ibyamamare bitandukanye bigaragariza isi uburyo bushya bwo kwiyerekana, haba mu
ndirimbo, mu myambarire no mu mico ijyanye n’ibihe.
Iri serukiramuco riteganyijwe kuba mu byumweru bibiri bikurikirana, kuva ku itariki ya 11 kugeza kuya 13 Mata, ndetse n’indi minsi kuva ku ya 18 kugeza ku ya 20 Mata.
Urutonde
rw’abahanzi baririmba uyu mwaka ruriho ibyamamare nka Lady Gaga, Post Malone,
Travis Scott na Green Day, bose bazwiho gushimisha
imbaga binyuze mu bitaramo byuzuye imbaraga n’ubuhanga. Hari kandi abandi
bahanzi benshi bakunzwe barimo Tyla,
Jennie, Missy Elliott, n’abandi batandukanye bagiye bandika izina ku isi
yose.
Uretse umuziki, Coachella izwiho kuba urubuga rw’imideli idasanzwe. Abitabiriye bitwaza imyambaro ikoze mu buryo bushya, yihariye igaragaza ubuhanga bw’imideli ku rwego mpuzamahanga.
Ku
rubyiniro, mu butayu cyangwa mu birori by’ijoro bibera hirya no hino, hari aho
ushobora kubona imyambaro itangaje, imwe igerageza guhiga ibihe, indi igaragaza
ubusirimu, ndetse n’iyindi ituma abantu bungurana ibitekerezo ku mico
n’imyambarire mishya.
Kuri benshi batabashije
kwitabira, ntibabujijwe kuryoherwa n’ibihe bya Coachella. Ibinyamakuru bikomeye
nka Vogue bikomeje kugeza ku
bafana amafoto n’amakuru mashya y’ibi birori, aho buri munsi haba havugwa
imyambaro y’abamamare, ibitaramo byabaye n’ibidasanzwe byaranze iryo joro.
Coachella si iserukiramuco gusa, ni uruguga rwerekanirwaho ibishya mu muziki n’imideli.
Dore amafoto agaragaza imyambarire idasanzwe yihariye weekend ya mbere y'iserukamuco rya Coachella 2025:
Umuhanzikazi Tyla ari mu byamamare byakuriwe ingofero mu bijyanye n'imyambarire mu birori by'itangizwa ry'iserukamuco rya Coachella
Lady Gaga ari mu batunguranye mu myambaro yihariye
Buri wese yakoze uko ashoboye ngo asige inkuru ku ikubitiro ry'iserukamuco
TANGA IGITECYEREZO