Kigali

Ivunika rya Fall Ngagne: Uruhuri rw'ibibazo bishobora kurigisa igikombe Rayon Sports yari yaratwaye mu bitekerezo

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:15/04/2025 10:59
0


Mu gihe abakunzi ba Rayon Sports bategereje kureba ko ikipe yabo yakongera kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka itandatu itazi uko gisa, hari ibisitaza bitandukanye bishobora gutuma ikipe itagera ku nzozi zayo.



Ivunika rya Fall Ngagne

Kuva Rayon Sports yavunikisha rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Senegal Fall Ngagne ikomeje kugorwa no kubona ibitego byo kuguma guhanganira igikombe cya shampiyona iganganiye bikomeye na Mukeba wayo w’ibihe byose APR FC.

Imbaraga za Fall Ngagne ikipe ya Rayon Sports iziheruka ku mukino yanganyijemo n’Amagaju 1-1 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25, uwo mukino ukaba ari nawo warangiye Fall Ngagne avunitse nyuma yo kugwirwa n’umunyezamu w’Amagaju Kambale Kilo Dieme wari uri kugerageza gutabara ikipe ye.

Akigezwa kwa muganga, inkuru mbi yatashye muri Rayon Sports ko umukinnyi wabo agomba kubagwa imvune yagize ndetse kugira ngo ikire bikazamusaba hagati y’amezi icyenda n’atandatu, ubwo Rayon Sports iba ibwiwe mu marenga ko itazongera kumwifashisha muri uyu mwaka w’imikino.

Fall Ngagne akimara kuvunika byabaye ngombwa ko Rayon Sports yifashisha umunyarwanda Abeddy Biramahire waje muri iyi kipe y’Imana mu isoko ry’igura n’igurisha muri Mutarama, ariko kuva ku munsi wa 19 wa shampiyona kugera ku munsi wa 23 uyu rutahizamu witezweho kuzamanikira abakinnyi ba Rayon Sports igikombe cya shampiyona amaze gutsinda igitego kimwe gusa.

Kuva Fall Ngagne yavunika ikipe ya Rayon Sports n’ubwo iri ku mwanya wa kabiri biraca amarenga ko mukeba wayo APR FC ishobora kuzayishyiramo ikinyuranyo cy’amanota menshi cyane ko Rayon isigaye imanuka mu kibuga ntawuzi niba ibona igitego cy’intsinzi cyangwa ikipe bahanganye yayitanga igitego bikaba mahwane igatsindwa. Ubwo twakwibuka ukuntu yanganyije na Gasogi United n’uko yatsinzwe na Mukura VS.


Kuvunika kwa Fall Ngagne ni imwe mu mpamvu ikomeye iri gutuma Rayon Sports isigara mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona cyane ko kubona igitego ari intambara

Mu bakinnyi habibwemo umwuka mubi

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bari kubara ubukeye, ababonye amahirwe yo kujya mu kibuga bagakina bakaba bazi ko kongera kuyabona ari ukubikesha gusenga cyangwa ntibongere kuyabona, ibyo kandi bidatewe n’urwego rwo hasi rw’imikinire ahubwo bitewe na bimwe mu bifi binini muri Rayon Sports byajyanyemo abakinnyi ndetse ku kabi n’akeza abo bakinnyi babo bikaba ari nk’itegeko ko bagomba kubona umwanya wo gukina baba beza cyangwa abasanwe.

Iki ni kimwe mu bibazo bikomeye biri kurindimura Rayon Sports muri iyi minsi kuko bamwe mu bakinnyi ndetse bari inyenyeri mu gice cya mbere cya shampiyona, bamwe bamaze kubwirwa ko uko bakora kose batazongera kubona umwanya wo gukina mu kibuga cya Rayon Sports kuko imyanya yabo idahari nyine ubwo bayihuriraho n'aba bakinnyi bamwe baca umugani mu kinyarwanga ngo 'Uhagarariwe n’Ingwe aravoma'.

Amakuru InyaRwanda.com ifite kandi yizeye ni uko bamwe mu bakinnyi yewe beza bari baramaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports, kugeza ubu bakaba batakibona imyanya yo gukina mu kibuga impamvu atari iyo gusubira hasi k’urwego rwabo ahubwo hari abagomba kubicaza babonetse ndetse bya byishimo batanze mu mikino ibanza ya shampiyona, hatagira igikorwa ntibyongere kugaragara ukundi cyane ko mu matwi ya bamwe bamaze guhishurirwa ko uko byagenda kose nta mwanya bafite muri Rayon Sports.

Mu gucukumbura aya makuru twibajije niba umutoza mukuru w’umunya Brazil Robeltinho atari we ufata icyemezo cya nyuma mu bakinnyi abanza mu kibuga n’abo aza gusimbuza akurikije uko umukino uri kugenda. Twabonye igisubizo gisa n’aho umutoza mukuru afite abamwivangira mu kazi akaba ari na bo bakomeje gutuma ikipe itakaza umwanya yahoranye mu mikino ibanza ya shampiyona.

“Ese Umutoza mukuru Robertinho nta bwo ariwe ufata icyemezo cya nyuma ku bakinnyi agomba gukoresha?" Igisubizo twakuye ahantu hizewe: “Robeltinho niwe ufata icyemezo cya nyuma ariko kuva umutoza wungirije Quanane Sellami yagenda, ibintu byabaye bibi."


Umutoza mukuru yagize abantu bamwivangiye mu nshingano bituma gufata icyemezo cy'abakinnyi bajya mu kibuga hazamo akavuyo

Ku Isoko ry’igura n’igurisha rya Mutarama

Imyitwarire ya Rayon Sports ku isoko ry’igura n’igurisha ryo muri Mutarama ni kimwe bu biri gutuma mukeba wayo APR FC ayiha ubutumwa ko ashobora gutwara igikombe cya Gatandatu cyikurikiranya cya shampiyona ikipe ya Rayon Sports idakoramo kandi mu mikino ibanza Rayon Sports ariyo yari yaraciye amarenga ko iri mu buryo bwiza bwo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Ubwo APR FC yitwaraga neza ku isoko ry’igura n’igurisha ryo muri Mutarama ikagura abakinnyi batatu ari bo Denis Omedi, Cheik Djbril Ouattra na Hakim Kiwanuka, ubu bakomeje kuyisunika mu guhangana na Rayon Sports ndetse ubu APR FC niyo yamaze gufata umwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda.

Mu gihe Rayon Sports irangajwe imbere na Robertinho yari yigaragaje neza mu mikino ibanza ya shampiyona, umutoza yagaragarije umuyobozi abakinnyi yifuza ariko muri bo nta n’umwe yaguriwe ngo amufashe guhagarara bwuma mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona ahubwo abo yari afite bamwe baravunitse abandi urwego rw’imikinire rusubira hasi kubera impamvu twagarutseho haruguru.

Wenda iyo ubuyobozi bwumva ibitekerezo bya Robertinho ubu nta kibazo cyo kuvunika cya Fall Ngagne kiba kiri mu ikipe kuko umutoza yari yasabye ko hakongerwamo rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda Aziz Fahad Bayo, ariko ibyo kumuzana muri Rayon Sports byarangiriye mu biganiro.

Abakinnyi Robertinho yari yasabye ubuyobozi ko bamuzanira harimo umunya Malawi Aaron Banega, Abanya Uganda batatu aribo Vincent SSekajugo ubu wifuzwa na APR FC, Brighit Anakanu na Aziz Fahad Bayo ndetse n’umunya Ghana ukinira Muhazi United Joseph Sackey kandi 80% by’abakinnyi umutoza yari yasabye byarashobokaga ko yabahabwa kuko ntabwo bari bahenze ku isoko ry’igura n’igurisha.

Ubwo isoko ry’igura n’igurisha ryari riri kugana ku musozo, abakinnyi bashya bazanywe n'ubuyobozi bwa Rayon Sports ni Biramahire Abeddy, Aduali Jalo, Assana Nah Innocent na Souleymane Daffe. Muri abo uretse Biramahire Abeddy na Souleymane Daffe babona umwanya wo gukina ariko nabo akaba batari batanga umusaruro witezwe, uwitwa Assana Nah Innocent na Adoulai Jalo ibyo kujya mu kibuga ntubibabaze.

Abakinnyi umutoza yasabye ku isoko ry'igura n'igurisha muri Mutarama sibo ubuyobozi bwamuhaye

Gutinda kubona imishahara mu bakinnyi

Ikibazo cyo kutabonera ku gihe imishahara ku bakinnyi ba Rayon Sports ni kimwe mu bikomeza kubagabanyiriza ishyaka ryo guhatanira igikombe cya shampiyona kandi ikipe igeze aho rukomeye no kuguma kureba uko abakinnyi baguma mu mwuka mwiza kandi bishimye.

Mu gihe imikino yari yarahagaze kubera icyumweru cy’icyunamo mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imyitozo y’amakipe yarakomeje. Mu gihe andi makipe yitoje abakinnyi ba Rayon Sports bari barafashe umwanzuro wo guhagarika imyitozo kubera kutabona imishahara yabo muri gahunda bari barise “We Can’t until we get our Salary.

Amakuru InyaRwanda ifite ni uko ku wa Gatandatu abakinnyi ba Rayon Sports bongeye gusubukura imyitozo nyuma yo guhabwa umushahara w’ukwezi kumwe mu mezi atatu yari agiye kuzura ama konti yabo atazi impumuro y’ifaranga cyangwa idorari.

Niba bigeze ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bafata umwanzuro wo gusubika imyitozo kubera kudahabwa ibyo bemerewe ku gihe, ni ikindi kimenyetso kigaragaza ko n’ubwo iri mu myanya myiza yo guhanganira igikombe cya shampiyona, abakinnyi batiteguye neza guhangana muri urwo rugamba. Kudahemberwa ku gihe ni kimwe mu bigabanya ubwitange w'abakinnyi ba Rayon Sports

Imyitwarire idakwiye mu bakinnyi

Aho bigeze abakinnyi ba Rayon Sports bakagombye kuba bari kuvuga rumwe ndetse bakirinda amakosa ashobora gutuma ikipe iguma gutakaza amanota ya hato na hato. Buri wese afite uko yasesenguye igitego cya kabiri ikipe ya Marine FC yatsinze Rayon Sports cya kabiri cyatsinzwe na Rugirayabo Hassan nyuma yo gushotera umupira mu kibuga cya Marines Fc ariko ukisanga mu izamu rya Rayon Sports umuzamu Khadime Ndiaye awureba ndetse na Nsabimana Aimable.

Ibi ubyitegereje neza bisa n’aho Khadime Ndiaye yasabye Nsabimana Aimable kureka gukuraho umupira ngo awufate nk’umuzamu ariko bikarangira umucitse maze ukamwidundana ukajya mu izamu. Iyo ayo makosa y’ubwumvikane ataza kubaho maze Rayon Sports ikaza kubona ibitego bibiri byayo yatsindiye mu karere ka Rubavu nta kabuza iba ikiri ku mwanya wa mbere kuko yari gukura intsinzi mu karere ka Rubavu.

Ntawuzi niba Khadime Ndiaye yararetse umupira abishaka (Umukinnyi yariye) bitewe n’ibihe ikipe yari imazemo iminsi abakinnyi badahembwa cyangwa ari uko yamucitse ariko amakosa yo kutumvikana mu kibuga ku bakinnyi nabyo bikaba bimwe mu byo kwitondera ku ikipe ya Rayon Sports mu gushaka igikombe cya shampiyona.

Uretse mu kibuga, mu gihe ikipe ya Rayon Sports iri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona Inyarwanda ifite amakuru ko hari bamwe mu bakinnyi ibyo bitareba ahubwo ahubwo bamaranira ibikombe byo kunyweramo inzoga no kumyenya indaya nziza iba mu mujyi wa Kigali.

Ubwumvikane bucye mu kibuga nibwo bwatumye Rayon Sports inganya umukino wa Marines Fc maze ibura umwanya wa mbere ityo

Imyizerere ya gakondo muri Rayon Sports?

Nta makuru ahagije dufite ko Rayon Sports ikoresha imyizerere y'amarozi itubaka umupira ariko abakurikiye umukino uherutse guhuza Rayon Sports na Mukura VS kuri Stade Amahoro ku itariki ya 29 Werurwe 2025, ndagira ngo mbibutse iyi nkuru.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Ariko hamenyekana amakuru ko hari umukinnyi wa Mukura ufite itegeko ryo kwinjira mu kibuga nyuma y’abandi bose ariko ibyo akaba atarabyubahirije ubwo umukino wari ugiye gutangira, ikaba ari nayo mpamvu icyo gice ngo kitabonetsemo igitego ku ruhande rwa Mukura.

Igice cya kabiri kigiye gutangira abari kuri Stade Amahoro babonye ikarita y’umuhondo yahawe Jordan Nzau Ndimbumba nyuma yo kutagira rimwe mu kibuga n’abakinnyi ahubwo akigira kwicara ku ntebe y’abasimbura akaba yaragiye mu kibuga Mukura imaze umunota wose iri gukinisha abakinnyi 10 gusa.

Inkuru isekeje kandi inababaje bijyanye n'amakuru yavuzwe icyo gihe, ngo ni uko Jordan Ndimbumba Nzau yari ategereje ko abakinnyi bose bajya mu kibuga maze ngo nawe aze kwinjiramo nyuma y’abandi ngo kugira ngo umuti wo gutsinda Rayon Sports ukore. 

Abafana babiganiriyeho batebya cyane bavuze ko ngo yanze kwinjira mu kibuga kubera ko Khadime Ndiaye na Omborenga Fitina bari bavumbuye ibiri kuba maze bagahagarara mu kibuga n’ukuguru kumwe, ukundi kuri hanze y’ikibuga ubwo barindiriye ko Nzau Jordan ajya mu kibuga wese wese.

Umukino ugitangira byabaye ngombwa ko Khadime Ndiaye ajya mu izamu ngo akine cyane ko yari umunyezamu kuko iyo aguma guhagarara inyuma y’umurongo byari kuba ngombwa ko bamutunguza ishoti maze bakanatsindwa. 

Omborenga Fitina nawe nk’umukinnyi ukina yugarira umukino waratangiye ibyo kurekera ikirenge kimwe hanze y’ikibuga abivamo arakina bisanzwe ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bose baba bageze mu kibuga nyamara Nzau Ndimbumba we yari hanze yanze kujya mu kibuga.

Omborenga Fitina na Khadime Ndiaye bakimara gukandagiza amaguru yabo mu kibuga neza, Jordan Nzau Ndimbumba ntiyababajwe no kuba ahawe ikarita y’umuhondo kubera gutinda kwinjira mu kibuga ahubwo byagaragaye ko yishimye cyane ndetse umukino warangiye Samson Oradisu atsinze igitego cyatumye Mukura VS ibona amanota atatu imbere ya Rayon Sports.


Jordan Nzau Ndimbumba ngo ni we ufite mu biganza intsinzi za Mukura VS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND