Ikipe ya APR FC niyo ihabwa amahirwe menshi n'abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda yo kwegukana igikombe cya shampiyona ugereranyije na mukeba wayo Rayon Sports.
Urugamba rwo kwegukana igikombe cya shampiyona y'icyikiro cya mbere mu Rwanda ya 2024/2025 rugeze aho umwana arira nyina ntiyumve.
Nyuma y'uko APR FC itsinze Bugesera FC mu mukino wo ku munsi wa 23, yahise ifata umwanya wa mbere n'amanota 48 mu gihe Rayon Sports yo yahise iwutakaza nyuma yo kunganya na Marine FC ibitego 2-2 ikajya ku wa Kabiri n'amanota 47.
Ni muri urwo rwego InyaRwanda yegereye abanyamakuru ba siporo batandukanye bakayibwira ikipe babona izegukana igikombe ndetse n'uko izitwara mu mikino 7 isigaye ya shampiyona.
Mugenzi Faustin uzwi nka Faustinho ukorera Isibo Radio & TV, yabwiye InyaRwanda ko amahirwe y'uzegukagana igikombe cya shampiyona ayaha Rayon Sports anavuga impamvu zabyo.
Yagize ati: "Njyewe rero amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona ndayaha ikipe ya Rayon Sports ku kigero cya 53% naho APR FC ikaba 47%. Impamvu ni igihe Rayon Sports yamaze iri ku mwanya wa mbere ariko nanone n’igihe imaze idatwara igikombe.
Yagize imbogamizi nyinshi zo kubura rutahizamu Fall Ngagne, igira ibibazo ubwayo byo kuba abakinnyi badahemberwa ku gihe no kuba uwo bahanganye atoroshye ariko ibyo ngibyo navuga ko bigomba nayo kuyigisha. Uyu wagakwiye kuba ari wo mwaka w’igikombe ubundi ikindi gihe bikazagorana.
Kuba Rayon Sports yaramaze amezi ane iri ku mwanya wa mbere bazi icyo bisaba kugira ngo uwujyeho ariko ni ukubikorera ntabwo ari ibintu bizizana. Navuga ko na APR FC bahanganye ntabwo izabura imikino izatakaza".
Yavuze ko mu mikino isigaye Rayon Sports izabona amanota 15 naho APR FC ikabona amanota 12.
Ukurikiyimfura Eric Tony ukorera IGIHE yabwiye InyaRwanda ko amahirwe yo kwegukana igikombe ayaha APR FC ndetse anasobanura impamvu. Ati: "APR FC nayiha amahirwe angana na 55 % naho Rayon Sports nkayiba 45%. APR FC yakosoye amakosa yakoze mu mikino ibanza aho Rayon Sports yakoraga ikosa nayo bikarangira irikoze.
Ibyo byarangiye ibikosoye biyifasha gufata umwanya wa mbere kuko niba wibuka neza Rayon Sports yigeze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 11 hagati yayo na APR FC igifite ibirarane, none ubu ngubu ahubwo yashyizwemo ikinyuranyo cy’inota 1.
Ikindi kintu ni uburyo APR FC yaguze abakinnyi beza bayifasha ugereranyije na Rayon Sports yo yaguze abatayifasha. Icya 3 ni uburyo APR FC yazamuye urwego bigendanye n’uburyo abakinnyi bameranye cyangwa se no kuganiriza umutoza ubona ko harimo ibyahindutse mu gihe Rayon Sports yo ubona ko yasubiye inyuma".
Yavuze ko mu mikino isigaye APR FC izabona amanota 17 mu gihe Rayon Sports yo izabona amanota 16.
Ephrem Kayiranga ukorera Radio & TV 10 yavuze ko amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ayaha APR FC bitewe n'impamvu zirimo no kuba ariyo ifite umwanya wa mbere kugeza ubu.
Yagize ati: "Impamvu APR FC nyiha amahirwe menshi yo kwegukana igikombe ni uko iri mu mwuka mwiza, yagiye imbere ubu niyo ifite umwanya wa mbere, bafite imbaraga, bafite ibyo byishimo umwuka ni mwiza.
Tugeze no ku kibazo cy’ubushobozi yo nta kibazo ifite ariko Rayon Sports yo ubushobozi buba ari buke, ni ikipe ishobora kumara icyumweru cyose ititoza abakinnyi baburana umushahara, ikindi bacitse intege kubera gukurwamo amanota ndetse bagashyirwa no ku mwanya wa Kabiri".
Yavuze ko muri rusange APR FC ayiha amahirwe angana na 80% naho Rayon Sports yo akayiha 20% ndetse ko mu mikino isigaye APR FC izabonamo amanota 15 naho Rayon Sports yo ikabona amanota 12.
Uwimana Clarisse ukorera B&B Kigali FM, yavuze ko ikipe ya APR FC ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona angana na 60% naho Rayon Sports yo akayiha angana na 40% ndetse asobanura impamvu.
Yagize ati: "Navuga ko ikipe ya APR FC ifite amahirwe yo gutwara igikombe ku kigero cya 60% hanyuma Rayon Sports yo ikaba ifite amahirwe anagana na 40%.
Ni amakipe yagiye asa nk'aho akubana, APR FC itinda gufata umwanya wa mbere kubera imikino mpuzamahanga, nyuma iza kuza ikajya ikora amakosa amwe n'amwe ariko ayo makosa yagiye ikora ntabwo nkeka ko ubu yayakora iyoboye urutonde rwa shampiyona kuko nyine ni ikipe itajya iva mu bihe by’igikombe iyo yakibonye.
Ikindi cya Kabiri ni ikiganiro nagiranye na Chairman wa APR FC, avuga ko ashaka igikombe, ni mushya yaje mu mpera z’umwaka ushize muri APR FC harimo ibibazo, rero ni umugabo wifuza kuba yatwara igikombe.
Ikindi ni abakinnyi, abakinnyi ba APR FC uburyo baguma ku gikombe bitandukanye n’aba Rayon Sports kuko umuntu anarebye ibihe ikipe ya Rayon Sports irimo turabizi ko buri mukino ufite abagomba kuwukurikirana bihita bituma hazamo akantu ko kudahuza 100% ku bayobozi."
Clarisse yavuze ko kuba Rayon Sports yaratakaje uwayitsindiye ibitego byinshi, mu gihe mukeba we yinjizagamo abandi bakinnyi batatu kandi batanga umusaruro ari igikora itandukaniro. Yavuze ko mu mikino isigaye APR FC izabonamo amanota 18 naho Rayon Sports yo ikabonamo amanota 16.
Rugaju Reagan ukorera RBA, yabwiye InyaRwanda ko amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona ayaha APR FC ashingiye ku mpamvu zirimo imyitwarire y'amakipe yombi ahanganye. Ati: "Navuga ko amahirwe yo gutwara igikombe nayaha APR FC, nkayiha amahirwe 60% naho Rayon Sports nkayiha 40%.
Mu mikino 7 basigaranye kuri buri ruhande, Rayon Sports nabara ko ku manota 21 byibura ishobora kuzabonamo amanota 17 hanyuma APR FC yo ikazabonamo 19.
Impamvu eshatu zituma mbona ko APR FC ariyo izatwara igikombe; iya Mbere ishingiye ku myitwarire y’amakipe yombi mbere y'uko tujya mu Cyumweru cy’Icyunamo, ubona ko ikipe ya APR FC mu mikino yo kwishyura yagerageje kubona amanota menshi ugereranyije na Rayon Sports".
Yakomeje agira ati: "Impamvu Rayon Sports ititwaye neza, ni ibijyanye n’abakinnyi ifite urabizi ko nyuma y’ivunika rya Fall Ngagne ndetse na Kevin wagizemo imvune tutibagirwa y'uko nubwo yakize haba hakirimo umunaniro kuko amaze gukina imikino myinshi.
Birasa nk'aho abo bakinnyi babiri hagati yabo ufashe ibitego Fall Ngagne yari amaze gutsinda n’imipira ibivamo Muhire Kevin yari amaze gutanga mu by'ukuri uburyo bw’ubusatirizi bwa Rayon Sports bwari bushingiye kuri abo babiri.
Nahamya rero ko Rayon Sports bagize ikibazo gikomeye mu busatarizi, niyo mpamvu batakaje iyo mikino myinshi noneho n’abakinnyi bakabaye bagira icyo bakora ntabwo bari mu bihe byiza uko bikwiye".
Yavuze ko indi mpamvu Nyamukanagira izegukana igikombe ari ukubera imikino myinshi isigaranye izayikinira i Kigali. Ati: "Indi mpamvu ni ikijyanye no kuba APR FC imikino myinshi isigaje iyifite i Kigali ikagira ibiri mu ntara. Rayon Sport yo imikino ifite i Kigali ni ine naho indi 3 ikazayikinira hanze. Ibi bibuga byo hanze nabyo binyereka ko byagiye biyigora. Icya nyuma ni icyo kuvuga ko APR FC iyiri imbere bikaba biri mu biganza byayo, icyo ni ikintu gikomeye".
Claude Hit ukorera Radio & TV 10, yavuze ko amahirwe yo kwegukana igikombe ayaha APR FC ndetse anasobanura impamvu. Ati: "Shampiyona aho igeze aha ngaha habura imikino 7 kugira ngo irangire, hagati y’ikipe ebyiri zikubana navuga ko ikipe ya APR FC ndikuyiha amahirwe ku kigero nk'icya 60%, Rayon Sports nkayiha 40%.
Impamvu ni ukubera ko ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona, ni umwanya yirutseho igihe kirekire ariko birangira iwufashe. APR FC ni ikipe izi gukina iyi mikino cyane cyane igana ku musozo wa shampiyona.
Aya makipe yamenyereye gutwara ibikombe bya shampiyona, ubuzima bwayo ari ugutwara ibikombe aba azi gukina iyi mikino cyane".
Yakomeje agira ati: "APR FC yamaze igihe kinini yiruka inyuma ya Rayon Sports biza kugera igihe iyicaho ifata umwanya wa mbere, abayizi rero izi gukina umwanya wa mbere kuko ni ubuzima yabayemo imyaka myinshi cyane kandi ifite n’abakinnyi benshi bafite ubwo burambe.
Ikindi muri iyi minsi ya nyuma ya shampiyona bisaba ikipe ihamye mu bijyanye n’ubushobozi aho kandi APR FC ifite ibyo bintu kurusha n'iyo Rayon Sports".
Yavuze ko ikindi gituma arushaho kuyiha amahirwe, ari uburyo iyi mikino isigaye imeze aho amakipe isigaranye byoroshye kuyabonaho amanota ugereranyije n'ayo Rayon Sports isigaranye. Yavuze ko mu mikino isigaye APR FC izabonamo amanota 17 naho Rayon Sports ikabonamo 14.
Uwihanganye Fuadi ukorera B&B Kigali FM, yavuze ko amahirwe y'igikombe cya shampiyona ayaha APR FC bitewe n'impamvu zirimo ko ibi bihe irimo ibimazemo imyaka 5 kandi bikarangira icyegukanye. Ati: "Tugendeye ku burambe bwa APR FC n’ibikombe bya shampiyona isanzwe itwara kandi ibi bihe ntabwo ari ubwa mbere ibigezemo, mu myaka 5 ishize ihuye n’ibihe bimeze gutya.
Hari aho yigeze ihangana na AS Kigali iyirusha amanota baragenda iza gutwara igikombe ku bitego. Nyuma yaho yaje guhura na Kiyovu Sports inshuro ebyiri ikava inyuma bikarangira itwaye igikombe. Bivuze ngo ni na ko uyu mwaka yongeye kubikora kuko yakuyemo amanota menshi hagati yayo na Rayon Sports none irinze iyijya imbere".
Yakomeje agira ati: "Aho rero iyo bigeze mu minota ya nyuma, biba bigeze muri bwa buryo APR FC isanzwe izi no gukoramo neza. Ni byo Rayon Sports itandukanye na AS Kigali na Kiyovu Sports mu buryo bwo kumenya uko batwara igikombe cya shampiyona ariko irimo irahangana n’umuntu ukomeye ari we APR FC. "
Yavuze ko APR FC ariyo isigaranye imikino yoroshye ugereranyije na mukeba wayo. Muri rusange APR FC yayihaye amahirwe angana na 89% naho Rayon Sports ayiha 11%. Yavuze ko mu mikino isigaye APR FC izabonamo amanota 19 naho Rayon Sports yo ikabona amanota 17.
Nyiri SK FM, Sam Karenzi nawe amahirwe y'ikipe izegukana igikombe cya shampiyona yahaye APR FC ndetse anasobanura impamvu zabyo. Ati: "APR FC ndayiha 60% yo gutwara igikombe cya shampiyona. Nubwo na APR FC itagize umwaka mwiza w’imikino ariko na Rayon Sports byabaye bibi kuko urumva itakaje amanota 5 mu mikino 2 ishize, ni ibikwereka ko yasubiye inyuma cyane.
Ibibazo by’amikoro, abakinnyi bari kujya mu myitozo bigoranye, imvune, abakinnyi baguze mu kwa mbere badafite imbaraga no guhuza ubona ko komite idahuje n’ikipe neza cyane ko atariyo yabaguze, mbona harimo ibibazo byinshi biyimisha amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe cya shampiyona mu mikino 7 isigaye.
APR FC mbona yarafashijwe cyane no kuba yarabonye ibibazo byayo ikabyakira, igahangana nabyo n’imitoreze mibi ari nacyo kibazo gikomeye ifite ubona ko yashyizemo imbaraga nyinshi cyane mu bakinnyi bayo kugira ngo bahatane ariko yanoroherejwe n'uwo bahanganye Rayon Sports, ntabwo yashoboye kwitwara neza".
Yavuze ko mu mu mikino isigaye APR FC izabonamo amanota 19 naho Rayon Sports yo ikazabonamo amanota 17.
Rigoga Ruth ukorera RBA yasobanuye ko Rayon Sports yakoze ikosa ryo gutakaza amanota menshi mu gihe yari ifite amahirwe ndetse ikaba yaritwaye neza mu mikino ibanza ya shampiyona ariko mu yo kwishyura bikaba byaranze.
Ati: "Rayon Sports yakoze ikosa ryo gutakaza amanota menshi mu gihe yari ifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona bicyoroshye cyane ko uyu mwaka ubona ko yaba amakipe ashaka igikombe n’andi asigaye yose asa n'ari ku rwego rumwe.
Ushingiye ku buryo yitwaye mu mikino 15 y’igice cya mbere ya shampiyona yari nziza kurusha mukeba wayo APR FC ku buryo ubu yakabaye igeze kure imyiteguro y’ibirori byo guterura igikombe kuko yagisoje ifite amanota 36 yaratakaje amanota 9 gusa irusha APR FC amanota 5.
Nyamara mu mikino 8 ihwanye n’amanota 24 y’igicye cya kabiri bamaze gukina, basaruye amanota 12 ikaba irusha inota rimwe APR FC yo ifite imibare myiza mu gice cya kabiri cya shampiyona ikagira umwihariko ko ariyo ifite igikombe cya shampiyona giheruka, bisobanuye ikintu kinini nk’ikipe ishaka igikombe cya 6 yikurikiranya".
Rigoga yasobanuye ko ikindi kigabanya amahirwe ya Rayon Sports ku gikombe ari ukuntu imikino isigaje harimo 3 yo hanze y'u Kigali. Ati: "Ikindi kigabanya amahirwe y’ikipe ya Rayon Sports ku gikombe cya shampiyona ni imikino aya makipe asigaje, ifite imikino 3 yo hanze ya Kigali harimo ibiri ikurikirana, kujya kwa Muhazi irwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, kujya kwa Etincelles imwe mu makipe ahagaze neza mu gice cya kabiri cya shampiyona, ifite Gorilla yayibujije igikombe cya shampiyona, Bugesera FC na Vision ziri mu rugamba rwo kuguma mu cyiciro cya mbere n’ikipe ya Police FC yo ibyishimo by’abakinnyi bayo ni ugutsinda ikipe ya Rayon Sports kuko nta gikombe baharanira".
Yavuze ko bikomera cyane kuri Rayon Sports bitewe nuko ifite imikino yegeranye harimo ibiri ifitanye na Mukura VS kandi ikaba idafite umubare w'abakinnyi benshi bitwara neza.
Rigoga Ruth yavuze ko APR FC ari ikipe imaze kubaka igitinyiro, ikaba ifite abakinnyi benshi bakora itandukaniro nubwo umutoza Anya akora amakosa mu misimburize ndetse ko isigaje imikino yoroshye irimo iyo izakinamo na Muhazi United, Rutsiro FC na Marine FC.
Yavuze ko nubwo aha amahirwe APR FC ariko hakiri imikino 7 bityo ko utabyemeza 100%. Ati: "APR FC ndayiha amahirwe ku gikombe kurusha ikipe ya Rayon Sports, gusa na none mu busesenguzi bwa shampiyona burya mu gihe imikino ikiri gukinwa kandi burya imikino 7 ni myinshi ntiwakwemeza ko igikombe cyagiye 100% nk’uko twabonye mu mikino yatambutse, izi kipe zombi zitakaza amanota ku mikino itatekerezwaga n’ubu wabona iyi APR FC mpa amahirwe iguye mu nzira Rayon Sports yo igahagurukana imbaraga cyane ko yaba abayobozi n’abafana bose banyotewe n’iki gikombe".
Muri rusange Rigoga Ruth yahaye APR FC amahirwe angana na 60% naho Rayon Sports yo ayiha 40%. Mu mikino isigaye, yavuze ko ikipe y'Ingabo z'igihugu izabonamo amanota 19 naho Rayon Sports ikabonamo amanota 10.
Graphics: Eric Munyantore [Khalikeza]
TANGA IGITECYEREZO