Kigali

Rayon Sports yahagaritse Robertinho

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:14/04/2025 5:47
1


Ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanzuro wo guhagarika umutoza wayo mukuru Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho nyuma y'uko yari yahagaritse n'uw'abanyezamu. ‎



‎Ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza mu mikino ibanza ya shampiyona ndetse biyifasha kwicara ku mwanya wa mbere dore ko hari naho yageze irusha APR FC yari iyikurikiye amanota 4.

‎‎Ibi ariko kuva imikino yo kwishyura yatangira iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru ntabwo yagiye yitwara neza kuko mu mikino 9 iheruka ya shampiyona yanganyijemo 6,igatsindamo 1 naho igatsindwamo 2 .

‎‎Uyu musaruro nkene watumye iyi kipe iva ku mwanya wa mbere ikaba iri ku mwanya wa kabiri aho irushwa inota rimwe na APR FC none ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kuba buhagaritse umutoza mukuru Robertinho.

‎‎Kuri ubu Rwaka Claude uheruka gukurwa mu ikipe y'Abagore akajyanwa mu bagabo kungiriza niwe wasigaranye ikipe. 

‎‎Ibi bije nyuma yuko Murera n'ubundi yari yabanje guhagarika umutoza w'abanyezamu Mazimpaka André. Byabaye ku Cyumweru cyashize ubwo Rayon Sports yari yaraye inganyije na Marine FC 2-2 gusa ibitego umunyezamu Khadime Ndiaye yari yatsinzwe bikaba bitaravuzwemo rumwe.

‎‎Abakinnyi b'iyi kipe kandi bamaze iminsi badakora imyitozo bitewe nuko bishyuza umushara w'ukwezi kwashize kwa Werurwe.

‎‎Nubwo ibi biri kuba ariko Rayon Sports ifite umukino igomba kwakirwamo na Mukura VS kuri Stade mpuzamahanga ya ku munsi wejo muri 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro.

Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kuba ihagaritse Robertinho 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Andrew2 days ago
    Ikibazo Kiri muri Rayos Kiri mu buyobozi bwayo bwaguze abakinnyi badashoboye muri retour.Ibyo bakora byose bizabagarukaho, ikinyoma kirihuta ariko nikiramba.





Inyarwanda BACKGROUND