Kigali

Polisi ya Pennsylvania yatangiye iperereza ku gikorwa cyo gutwika ku nzu ya Guverineri Josh Shapiro

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:14/04/2025 10:21
0


Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025, hakozwe igikorwa cyo gutwika mu nzu ya Guverineri wa Leta ya Pennsylvania, Josh Shapiro. Kuri ubu Polisi ya Pennsylvania yatangiye iperereza.



Iki gikorwa cyateye impungenge nyinshi, kuko umuryango wa Guverineri wari uri mu rugo, ariko nta muntu wakomeretse. Abashinzwe umutekano bahise batabara vuba, bakuramo umuryango wa Guverineri ndetse batangira iperereza ku byabaye. 

Polisi ya Pennsylvania yatangaje ko ibikorwa byo gukusanya ibimenyetso no gukora iperereza bikomeje. Nyuma y’iki gikorwa, Guverineri Josh Shapiro yashimiye abashinzwe umutekano ku bwitange bwabo, anizeza abaturage ko Leta izakora ibishoboka byose kugira ngo abakoze iki gikorwa babiryozwe.

NBC News yavuze ko Guverineri Shapiro yanasabye abaturage gufasha Polisi mu iperereza, binyuze mu gutanga amakuru yose ashobora gufasha mu kumenya abakoze iki gikorwa.

Iki gikorwa cyateye impungenge mu baturage ba Pennsylvania, ariko abashinzwe umutekano barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo gikemuke vuba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND