Kigali

MU MAFOTO 100: Ubutumwa bw'ibyamamare n'urubyiruko mu gihe cyo #Kwibuka31

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:14/04/2025 8:27
0


Muri ibi bihe hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ibyamamare bitandukanye n'urubyiruko bifashishije imbuga nkoranyambaga bakoresha mu gusakaza ubutumwa bw'ihumure.



Kugeza ubu haba abakomoka mu Rwanda barutuyemo cyangwa ababa hanze mu mahanga ya kure, bakomeje kwifashisha imbuga nkoranyambaga bakomeza imitima y'Abanyarwanda by'umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ubutumwa bw'ihumure bari gutanga mu kwifatanya n'u Rwanda n'Isi Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni mu gihe abandi bari kwifashisha izi mbuga bamagana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bamwe bari no gutanga ubuhamya bw’ibyababayeho cyangwa ibyabaye ku miryango yabo.

Ni nyuma y'uko ku wa 7 Mata hatangiye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari na yo mpamvu ibyamamare bitandukanye bikomeje kugira icyo bivuga kuri bihe bitoroheye Abanyarwanda ariko by'umwihariko ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 aho yahitanye abasaga miliyoni mu  minsi 100 gusa.

Mu bahanze ubutumwa bw'inkomezi, harimo abahanzi b'amazina akomeye, abakinnyi ba filime, abasizi, abakinnyi b'umupira w'amaguru, abayobozi b'ibigo bitandukanye, abanyamakuru, ba Nyampinga banyuze mu marushanwa y'ubwiza n'abandi benshi mu ngeri zitandukanye. Benshi batanze ubu butumwa binyuze mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda.com.

Dore ubutumwa bwa bamwe muri bo:

 















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND