Coachella 2025 yatangiye ku mugaragaro ku wa Gatanu, tariki 11 Mata, ibera mu butayu bwa Indio muri California, ihuriza hamwe abahanzi b’ibyamamare n’abakunzi b’umuziki baturutse imihanda yose.
Umunsi wa mbere w’iki gitaramo watangiranye imbaraga, aho Lady Gaga, Benson Boone, Tyla, Missy Elliott, The Marías, Lola Young na Brian May batamaje imbaga mu buryo butazibagirana.
Lady Gaga yagarutse ku rubyiniro rwa Coachella nyuma y’imyaka itatu, aririmba indirimbo zakunzwe cyane mu bihe bitandukanye birimo Poker Face, Born This Way n’izindi nshya zo kuri album ye nshya Mayhem.
Yagaragaye mu mashusho atangaje n’amajwi asukuye, bikaba byaratumye benshi bavuga ko ari we wigaruriye uwo munsi.
Lady Gaga wagarutse ku rubyiniro rwa Coachella
Benson Boone, umwe mu bahanzi bakiri bato b’abanyempano, yagaragaje urwego rwisumbuye ubwo yafatanyaga na Brian May wo muri Queen mu ndirimbo Bohemian Rhapsody.
Ubufatanye bwabo bwashimangiwe n’ibinyamakuru bikomeye, birimo Associated Press (AP) yavuze ko “uburyo aba bombi bahuje ibisekuru bitandukanye by’umuziki bwakoze ku mitima ya benshi kandi bwari ubutumwa bukomeye bw’uko umuziki uhuza abantu.”
Benson Boone, umwe mu bahanzi bakiri bato b’abanyempano wagaragaje ubuhanga bwihariye
Tyla, umunyafurika y’Epfo w’imyaka 22, yanditse amateka ubwo yageraga ku rubyiniro rwa Coachella bwa mbere. Yakoze igitaramo cy’akataraboneka, aririmba On My Body afatanyije na Becky G, anagaragaza ko Afurika igira impano zifatika zishobora kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.
Tyla, umunyafurika y’Epfo w’imyaka 22 nuko yaserutse
Missy Elliott nawe yacanye umucyo mu gitaramo, agaruka mu buryo bukomeye ku rubyiniro. Yaboneyeho no guha agaciro umuco n’amateka y’abirabura binyuze mu mbyino n’imyambarire idasanzwe. The Marías nabo bakoze igitaramo cyuje ubusizi n’amajwi asukuye, bifashishije urubura ku rubyiniro mu buryo butangaje.
Missy Elliott nawe wacanye umucyo mu gitaramo
Lola Young yakoze ku mitima y’abakunzi ba TikTok ubwo yaririmbaga indirimbo Messy, imaze igihe iharawe ku mbuga nkoranyambaga. FKA twigs na LISA nabo bari mu byamamare byerekanye umwihariko mu myambarire, imbyino no gutanga ubutumwa bw’ubuhanzi bwimbitse.
Lola Young yakoze ku mitima y’abakunzi ba TikTok
Iminsi iracyari myinshi mu birori bya Coachella, ariko umunsi wa mbere wasize amateka. Abitabiriye baravuga ko byari ibihe by’akataraboneka, bikomeza kugaragaza impamvu iki gitaramo gikomeje kuba igicumbi cy’imyidagaduro ku isi.
Amafoto y'umunsi wa mbere y'igitaramo cya Coachella 2025
Ni igitaramo cyasigiye benshi ibyishimo
TANGA IGITECYEREZO