Ni igikorwa cyabereye mu
Mujyi wa Ottawa ku wa 7 Mata 2025 hanatangizwa iminsi 100 yo kunamira
inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Cyaranzwe na gahunda
zitandukanye zirimo gushyira indabo ahari ikimenyetso cyo kwibuka, gusura
imurikabikorwa rigaragaza amateka ya Jenoside, gucana urumuri rw’icyizere no
gutanga ubutumwa buhamagarira isi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abashyitsi bitabiriye uyu
muhango basuye imurikabikorwa rigaragaza amateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside
yakorewe Abatutsi, igihe yabaga na nyuma yayo. Ryari ririmo ubuhamya, amafoto
n’amashusho, bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itatunguranye, ahubwo yari umugambi
wateguwe neza.
Mu ijambo rye, Ambasaderi
w’u Rwanda muri Canada, Higiro Prosper, yavuze ko kwibuka ari uguhagarara ku
kuri, kwifatanya n’abarokotse Jenoside no kwamagana abayihakana. Yibukije ko
Jenoside yakorewe Abatutsi yari umushinga w’igihe kirekire, wubakiye ku
macakubiri n’urwango byatangiye gukwirakwizwa n’abakoloni.
Yagize ati: “Twahuriye
hano twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Kwibuka ni uguhagarara
ku kuri, kwifatanya n’abarokotse no kwamagana abayihakana."
Major (Rtd) Philip
Charles Lancaster, wahoze ari Umujyanama wa gisirikare ku Muyobozi w’ingabo za
Loni zari mu Rwanda mu 1994, yavuze ko urwango rwakwirakwijwe mu gihe
cy’ubukoloni rwafashije mu gukwirakwiza ibinyoma no gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi,
ibyakomeje no kwifashishwa mu kuyihakana na nyuma yayo.
Ati: “Urwango rwigishijwe
n’abakoloni rwabaye umusingi w’ibinyoma byabaye intwaro y’abateguye Jenoside,
ndetse bigikomeza kugeza n’uyu munsi."
Umuyobozi w’Ihuriro
Humura Association, Kanyemera Pascal yavuze ko guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kugoreka
amateka atari amagambo gusa, ahubwo ari intwaro zongera gukomeretsa.
Ati: “Kwicara
tukicecekera ni nko guhemukira inzirakarengane zishwe ku nshuro ya kabiri,
kandi ni amakosa akomeye mu nshingano duhuriyeho nk’abantu."
Mu buhamya bwe, Gustave
Mukurarinda, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje uburemere
bw’ibyo yabayemo, avuga ko kurokoka atari ukubaho gusa, ahubwo ari ukwitwaza
ukuri, guhangana n’ipfobya no guharanira ubutabera.
Abasizi Sandrine Nkunda
na Ikirezi Deborah baserutse mu buhanzi bwuje amagambo y’urukumbuzi, intimba
n’icyizere. Binyuze mu buvanganzo, basubije amaso inyuma mu mateka, bagaruka ku
bumwe n’ubwiyunge.
Mu gusoza, abari bitabiriye
basabwe kudaheranwa n’intimba gusa, ahubwo bakwiye no kugira uruhare mu
kurwanya ipfobya n’amacakubiri. Basabwe gukomeza urugendo rwo gusigasira ukuri
no gukumira ko ibyabaye byasubira ukundi.
Abanyarwanda baba muri
Canada bibutse ku nshuro ya 31 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Hafashwe umwanya muto wo kwibuka no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Hacanwe urumuri rw'icyizere
Ambasaderi w’u Rwanda
muri Canada, Higiro Prosper, yavuze ko kwibuka ari uguhagarara ku kuri,
kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kwamagana abayihakana
Umuyobozi w’Ihuriro
Humura Association, Kanyemera Pascal yasabye abatuye muri Canada kudaceceka ku bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi no ku bagoreka
amateka
Major (Rtd) Philip Charles Lancaster yavuze uko urwango rwabibwe n'Abakoloni rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Gustave Mukurarinda, umwe
mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abasizi Sandrine Nkunda
na Ikirezi Deborah
Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi
Habaye imurikabikorwa ku mateka y'u Rwanda
Beretswe n'amashusho
Abitabiriye basabwe kudaheranwa n'agahinda
Abanyarwanda batuye muri Canada bifatanyije n'u Rwanda ndetse n'Isi yose mu #Kwibuka31