Mu gihe u Rwanda ndetse n’Isi yose kuri uyu wa Mbere tariki 07 Mata 2025, hatangiye Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye (UN), yatangaje ko abantu bakwiye Kwibuka ariko bubaka Isi ishingiye ku butabera.
Ni
mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X agira ati “Ku munsi mpuzamahanga wo
kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, mureke twiyemeze kuba
maso no gufatanya kubaka Isi ishingiye ku butabera n’agaciro k’umuntu kuri bose
mu rwego rwo kuzirikana inzirakarengane n’abarokotse Jenoside yakorewe
Abatutsi.”
António
Guterres atangaje ubu butumwa mu gihe Isi yose iri kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside
yakorewe Abatutsi yabaye amahanga areberera ndetse n’imiryango mpuzamahanga n’abasirikare
b’ibindi babaga mu Rwanda bakanga kuyihagarika nyamara bari
babishoboye.
Umwaka ushize, Umuryango w'Abibumbye nabwo wafashe umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego
rwo kwifatanya n’abanyarwanda bose muri ibi bihe biba bitoroshye.
Ni
igikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Inteko Rusange y’uwo muryango hunamirwa
inzirakarengane zabuze ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu
ijambo rye, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres,
yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ikizinga ku mutimanama w’Isi.
Guteress kandi yashimangiye ko intandaro ya Jenoside ari urwango rwabaye uruhererekane rw’abakoloni n’imvugo y’urwango itarakumiriwe kugeza igejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
TANGA IGITECYEREZO