Uyu munsi, Abanyarwanda n’isi yose baribuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hatangiye kandi Icyumweru cy'Icyunamo ku rwego rw'Igihugu n’iminsi 100 y’ibikorwa byo kwibuka.
Ni muri urwo rwego, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yakanguriye Abanyarwanda gukomera muri ibi bihe, kugira ngo bubake u Rwanda rw’Abanyarwanda bose nk’uko abishwe babyifuzaga.
Mu butumwa yanyujije ku
rubuga rwa X yagize ati: “Imyaka 31 irashize Abatutsi bakorewe Jenoside mu
Rwanda, iteguwe na Leta ya Habyarimana n’abafatanyabikorwa bayo bibumbiye mu
gatsiko kiyitaga ‘HUTU PAWA.’ Yaje ari rurangiza isoza izindi zakozwe mu
Ugushyingo 1959, Ukuboza 1963. Gashyantare 1973, Kibilira Ukwakira 1990,
Murambi ya Byumba Ukwakira 1990 na Ugushyingo 1991, Mutara Ukuboza 1990, Komini
nyinshi za Gisenyi na Ruhengeri hagati ya 1990 na 1993: Mukingo, Kinigi. Nkuli,
Kidaho, Gatonde, Cyeru, Mutura, Giciye, Kayove, Kibilira, Karago….
Komisiyo mpuzamahanga
ziyobowe na Jean Carbonare muri mutarama 1993 na Wally Ndiaye zigaragaza ko ari
Jenoside. Werurwe 1992 jenoside yakorewe ku batutsi mu Bugesera. Kanama 1992
ikorerwa ku batutsi ba Gishyita na Rwamatamu. Ugushyingo 1992 ikorerwa muri
Komini Shyorongi ikurikirwa na Komini Mbogo 1993. N’ahandi n’ahandi.”
Minisitiri Dr. Bizimana
yakomeje agaragaza ko aba bose bishwe mbere y’imperuka yatangajwe na Bagosora
tariki 9 Mutarama 1993, ‘nabo turabibuka.’ Ni mu gihe kuva muri Mata - Nyakanga
1994 igihugu cyose cyuzuye imibirogo, aho cyari cyabaye ‘ntabuhungiro ku
Banyarwanda b’Abatutsi.’
Muri ubu butumwa,
yakomeje agira ati: “Harabaye Ntihakabe. Inkotanyi zasubije u Rwanda ubuzima.
Dufite icyizere cyo kubaho. Kubera ubuyobozi bwiza tumaze kubaka u Rwanda
ruzima ruzira ububi n’ubugome bwa Jenoside.”
Yasabye Abanyarwanda
kudakangwa n’ibihinda by’abapfobya n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe
Abatutsi. Ati: “Twibuke dukomeye tubere abishwe aho batari, twubaka u Rwanda
rwa twese nkuko bishwe barwifuza gutyo.”
Dr. Bizimana kandi,
yibukije ko kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Mata 2025, mu midugudu yose guhera Saa
Mbiri za mu gitondo hatangira ibikorwa byo kwibuka, hazirikanwa inzirakarengane
zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aboneraho gusaba Abanyarwanda bose gukomeza
kwiyubakira u Rwanda bifuza, no kwitegura kuza gukurikira ubutumwa nyamukuru bw’uyu
munsi.
Minisiteri y'Ubumwe
bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, iherutse gutangaza ko insanganyamatsiko
y’uyu mwaka igira iti “Kwibuka Twiyubaka”.
"Turazirikana amateka
yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ibaho, urugendo rwo kubaka igihugu, ubumwe
n'ubudaheranwa by'abanyarwanda, uruhare rwa buri wese mu kurwanya
ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyo igaragariramo byose. "
Mu Cyumweru cyo
#Kwibuka31 cyatangiye ku wa 07 Mata 2025 kugera ku wa 13 Mata 2025,
hateganyijwemo ibikorwa byinshi byo kuzirikana no guha icyubahiro abazize
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku rwego rw'Igihugu,
Icyumweru cy’Icyunamo kiratangirizwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari na
ho umuhango wo Kwibuka ubera ku rwego rw’Igihugu.
Hateganyijwe Urugendo rwo
Kwibuka “Walk to Remember” izahagurukira ku Nteko Ishinga Amategeko igasorezwa
kuri BK Arena ahazabera "Umugoroba w'Ikiriyo".
Ku rwego rw’Uturere,
icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere cyangwa ku rundi rwibutso
ruzagenwa n’Akarere.
Ku rwego rw’imidugudu,
hazaba igikorwa cyo kwibuka kizarangwa no gutanga ikiganiro cyateguwe na
MINUBUMWE no gukurikira ubutumwa bw’umunsi.
Kuri uwo munsi wo
gutangiza icyunamo, ibikorwa byose n’indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma
y’igikorwa cyo Kwibuka.
Ibikorwa nk’iby’ubutabazi
(farumasi ziri ku izamu, ibitaro n’amavuriro, bizakomeza guha serivisi
ababigana kimwe no kujya gufata indege no kuzana abagenzi zizanye.
Muri iki cyumweru
cy’Icyunamo hateganyijwemo ibikorwa bitandukanye mu gihugu.
Tariki 10 Mata 2025:
Hateganijwe ikiganiro kizahabwa abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango
mpuzamahanga mu Rwanda. Hateganyijwe n’ibihuza urubyiruko, n’ibindi
byiciro.
Ku rwego rw'Umudugudu,
uretse ikiganiro kizatangwa ku tariki ya 7 Mata 2025, nta bindi biganiro
biteganyijwe.
Tariki ya 11 Mata 2025,
mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe urugendo rwo Kwibuka mu Karere ka Kicukiro
(ruzatangirira kuri IPRC Kicukiro), n’umugoroba wo Kwibuka uzabera ku Rwibutso
rw’i Nyanza ya Kicukiro.
Ibikorwa by'ubucuruzi, siporo z'abantu ku giti cyabo, imyitozo y'amakipe, indi mirimo itunze abantu n'ibyara inyungu, bizakomeza gukorwa mu Cyumweru cy'Icyunamo.
Mu Cyumweru cy’Icyunamo, ibendera ry’Igihugu rizurururutswa rigezwe hagati.
Tariki 13 Mata 2025 ni
bwo hazasozwa Icyumweru cy'Icyunamo. Ku rwego rw'Igihugu, iki gikorwa kizabera
ku Urwibutso rwa Rebero, hazirikanwa abanyapolitike bishwe bazizwa kurwanya umugambi
wa Jenoside.
Mu Turere, bazakora
ibikorwa byo kwibuka aho biteganyijwe. Nta gikorwa cyihariye cyo gusoza
icyumweru cy'icyunamo giteganyijwe ku rwego rw'Akarere.
Minisitiri w’Ubumwe
bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye Abanyarwanda bose kwibuka bakomeye badakangwa n'abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
TANGA IGITECYEREZO