Kigali

Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyari kuba iyo hatabaho kwivanga mu miyoborere kw'Abanyaburayi - Minisitiri Bizimana

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/04/2025 15:57
1


U Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku guharanira ko Jenoside itazongera binyuze mu gukumira no kurandura ingengabitekerezo yayo. Ni inama itegura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.



Ni inama yabereye muri Kigali Convention Centre, ikaba yitabiriwe n’abayobozi mu nzego za leta, abashakashatsi ku mateka by’umwihariko aya Jenoside, abanyamategeko, abanyamakuru, impirimbanyi mu kurwanya Jenoside, abarimu muri za kaminuza, urubyiruko n’abandi. 

Abayitabiriye baganiriye ku kuba ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi itararangira, aho bareba icyakorwa mu kuyirwanya.

Ibiganiro byatangiwe muri iyi nama birimo ikigaruka ku kuba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bisaba kurandurana imizi ibintu byose biha icyuho urwango cyangwa ibifasha mu gukwirakwiza urwango. 

Hari kandi ikiganiro kigaruka ku kuba ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, isigaye iri mu isura nshya yo guhakana no gupfobya bikorwa n’abayigizemo uruhare bagishaka kurangiza umugambi bari bateguye wo kurimbura Abatutsi.

Iyi nama yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, ifite insanganyamatsiko igira iti 'Ntibizongere ukundi, idashyizwe mu bikorwa bigira ingaruka ku kwiyongera kw'ingengabitekerezo ya Jenoside'.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yabwiye abitabiriye iyi nama ko iri mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hanubahirizwa icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye cy’uko tariki 7 Mata buri mwaka, ari Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ati: “Hari ihame twese twemeranyaho, iyo hatabaho kwivanga mu miyoborere kw’Abanyaburayi muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda, ubu ntabwo twari kuba turi gukora inama nk’iyi kuri Jenoside yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.”

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko nk’uko byagiye bigaragazwa n’Abamisiyoneri bageze muri Afurika bwa mbere, u Rwanda rwari igihugu gikomeye, gifite imiyoborere myiza, abaturage bacyo babanye neza ariko Abanyaburayi bahageze barabatanya. Ati “Mu magambo make, intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi ituruka ku Bukoloni bw’u Bubiligi bwasenye Ubunyarwanda mu Banyarwanda.”

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko iyi nama igaruka ku kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibaye mu gihe mu Karere u Rwanda ruherereyemo hakomeje kugaragara ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside nk’ibyabayeho mu Rwanda by’umwihariko hagati ya 1990-1994.

Yavuze kandi ko muri iki gihe ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje kwiyongera by’umwihariko mu bihugu by’i Burayi. 

Ati: “Guhakana biri gukura mu Burayi by’umwihariko mu Bubiligi, aho biba nta kubihanirwa. Mu Bufaransa, ibyo byaha bihanwa n’amategeko nk’uko twabibonye mu Ukuboza 2024, ubwo haburanishwaga Charles Onana ku guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Abitabiriye Inama Mpuzamahanga baganiriye ku kuba ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itarigeze irangira. Ni ikiganiro kirambuye cyatanzwe n’abarimo Florida Kabasinga, Dr. Alice Wairimu Nderitu, Dr. Jean Paul Kimonyo ndetse na Dr. Alex Mvuka Ntung. 

Bose bahurije ku kuba ingengabitekerezo isigaye iri mu bahakana bakanapfobya Jenoside kandi bakaba kuri ubu bakomeje kuyihererekanya mu bakiri bato banashaka ababashyigikira hirya no hino ku Isi.


I Kigali hateraniye Inama Mpuzamahanga yigira hamwe uko Jenoside itazongera kubaho ukundi


Madamu Jeannette Kagame yitabiriye iyi nama



Ni inama yitabiriwe n'abayobozi banyuranye




Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yatangaje ko ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje kwiyongera cyane cyane mu bihugu by'i Burayi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukeshimana claudine 1 day ago
    Twibuke twiyubaka kunshuro 31 tuzagora twibuka jonoside yakoreye abatutsi bazize ukobaremwe iyombyibutse ndababara rubyiruko muze dusengere umugozi umwe kandi igihugu nicyo kiduhanze amaso .





Inyarwanda BACKGROUND