RURA
Kigali

Yitabaje n’urukiko! Maître Gims yakomeje guhanyanyaza ku gitaramo yari yahuje n'umunsi wo gutangiza #Kwibuka31

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/04/2025 17:12
0


Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana, yatangaje ko abateguye igitaramo cya Maître Gims bakomeje guhanyanyaza kugeza ubwo banitabaje Urukiko rwo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, basaba ko bakemererwa gukora iki gitaramo tariki 7 Mata 2025, ku munsi wo gutangizaho #Kwibuka31.



Minisitiri Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 3 Mata 2025, mu kiganiro n'itangazamakuru cyibanze ku kugaragaza uko ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi biteganyijwe. 

Ni ibikorwa bizatangira tariki 7 Mata 2025, bikazasozwa tariki 13 Mata 2025, ndetse hazatangwa ibiganiro binyuranye mu Midugudugu, mu nzego za Leta, mu bikorera n'ahandi. Ariko bizakomeza hirya no hino mu gihe cy’iminsi 100. 

Minisitiri Bizimana yasobanuye ko icyemezo cyo ku wa 26 Mata 2018 cy'inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye “yafashe icyemezo ko tariki 7 Mata buri mwaka ibihugu byose bigize umuryango w'Abibumbye bigomba kwibuka, kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Yavuze ko ari inshingano ya buri gihugu, kwibuka no kubahiriza iriya tariki. Ati "Ntabwo ari u Rwanda rwabishyizeho rwonyine, ahubwo ni amahanga. Abatazabyubahiriza, ubwo tuzabireba, Dipolomasi y'u Rwanda izakora binyuzwe no mu nzego zibishinzwe icyo gihe, bazasobanure impamvu batubahiriza icyemezo cy'Umuryango w'Abibumbye'."

Minisitiri Bizimana yavuze ko kugeza ubu "nta hantu hari ibikorwa binini bigaragara byo kubangamira igikorwa cyo kwibuka" uretse imijwi imwe n'imwe yo mu Bubiligi "yafashe icyemezo cy'uko kwibuka muri iyo mijyi bitazakorwa bishyigikiwe na Leta y'u Bubiligi".

Yavuze ko n'ubwo hari imijyi yahisemo kutizibuka kuri iyi nshuro "ariko ntibabuze abantu kwibuka, ni ukubabuza mu buryo bwihishiriye". Ati "Kuko kubwira ngo muzibuke ariko ntabwo uzaba inzego z'umutekano zirinda umutekano wabo, birerekana ko aho hari ikibazo. Ni mu mijyi imwe n'imwe, ntabwo ari mu gihugu hose'.

Bizimana yavuze ko imijyi yamaze gutangaza ko itazibuka harimo Umujyi wa Liège, ariko Brusseles ho bafite uburenganzira bwo kwibuka no gukora urugendo rwo kwibuka.

Yavuze ko n'ubwo bimeze gutya, mu Bufaransa ho hari abanye-Congo bagerageje kuburizamo umunsi wo Kwibuka, bahitamo gutegura igitaramo bagihuza no gutangiza icyunamo.

Minisitiri Bizimana yavuze ko kugeza ubu ubuyobozi bw'u Bufaransa bwafashe icyemezo bwo kwimura itariki iki gitaramo cyari kuberaho. Ariko abafashije Maître Gims bakomeje guhanyanyaza bashaka ko igitaramo kiba, kugeza ubwo banandike urukiko rw'i Paris basaba kurenganurwa.

Avuga ati: "Bakomeje guhanyanyaza bashaka ko gikorwa (kiba), yewe babigeza no mu nkiko ariko n'ubu Urukiko narwo rwafashe icyemezo cy'uko gukora igitaramo ku munsi wo Kwibuka bibangamiye icyo cyemezo Mpuzamahanga."

Bizimana yavuze ko uretse u Bubiligi, ndetse no mu Bufaransa ahari Maître Gims washakaga gukora igitaramo 'ahandi hose nta kibazo tubonamo' cyabangamira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatusi.

Ku wa 28 Werurwe 2025, ni bwo Icyemezo cy’Urukiko rw’Ubutegetsi rwa Paris cyafashwe ku kirego cyatanzwe n’ishyirahamwe Convergence pour l’émergence du Congo (CEC), cyasabaga ko hafatwa ingamba zo guhagarika icyemezo cy’Umujyi wa Paris cyo gusubika igitaramo cy’ubugiraneza cyari giteganyijwe ku wa 7 Mata 2025 muri Accor Arena.

1.Ishyirahamwe CEC ryasabaga urukiko:

• Guhagarika icyemezo cya Meya wa Paris cyo guhagarika igitaramo, cyari cyateguwe na Maître Gims n’abandi bahanzi mu rwego rwo gufasha abana bahuye n’intambara muri RDC.

• Guhesha ishyirahamwe indishyi za 1,500 euros, zivuye ku Mujyi wa Paris.

2. Impamvu zatanzwe zo gusubika igitaramo: 

• Umujyi wa Paris ntiwafashe icyemezo cyo guhagarika igitaramo, ahubwo wamenyesheje ubuyobozi bw’igipolisi impamvu gishobora guteza umutekano muke kuko cyari giteganyijwe ku munsi umwe n’umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

• Ku wa 7 Werurwe 2025, hari itsinda ry’abanyarwanda ryasabye ko igitaramo cyasubikwa kuko cyari kuzaba ku munsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

3. Icyemezo cy’Urukiko:

• Urukiko rwanze ubusabe bw’ishyirahamwe CEC, rusanga nta cyemezo cyafashwe na Meya wa Paris, ahubwo ari ibaruwa yanditswe isaba ubuyobozi bw’igipolisi gusuzuma ikibazo cy’umutekano.

• Rwasanze nta cyemezo cya Leta cyafashwe cyo guhagarika igitaramo, bityo ubusabe bw’iryo shyirahamwe buba butemewe n’amategeko.

4. Ibyemezo byafashwe:

• Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy’ishyirahamwe CEC.

• Nta ndishyi zemejwe ku Mujyi wa Paris.

Mu gusoza, iki cyemezo gisobanura ko igitaramo cyahagaritswe atari ku cyemezo cya Meya wa Paris, ahubwo ari impamvu zijyanye n’umutekano, bitewe n’uko cyari kuzahurirana n’umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Bizimana yatangaje ko abateguye igitaramo cya Maître Gims bakomeje guhahanyaza kugeza ubwo banitabaje urukiko kugirango bahabwe uburenganzira 

Abari gufasha Maître Gims basobanuraga ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha abana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo


 

Icyemezo cy'Urukiko rwa Paris rugaragaza impamvu igitaramo cya Maitre Gims kitagomba kuba tariki 7 Mata 2025






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND