Itorero Inyamibwa rya UR CST ryegukanye Miliyoni 5Frw mu marushanwa y’imbyino gakondo - AMAFOTO

Imyidagaduro - 31/03/2025 4:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Itorero Inyamibwa rya UR CST ryegukanye Miliyoni 5Frw mu marushanwa y’imbyino gakondo - AMAFOTO

Byari ibirori bibereye ijisho ubwo abakunzi b’umuco bizihirwaga n’ubwiza bw’imbyino gakondo mu gitaramo cyo gusoza irushanwa ry'izi mbyino mu mashuri makuru na kaminuza ku rwego rw’igihugu.

Iri rushanwa ryari rimaze amezi rizenguruka intara zose n’Umujyi wa Kigali, rikaba ryarateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n'Iterambere ry’Ubuhanzi mu rwego rwo gukundisha urubyiruko umurage w'u Rwanda no kubashishikariza gukora ubuhanzi bubyara inyungu.

Mu birori byo gusoza aya marushanwa byabereye muri Camp Kigali ku Cyumweru, tariki 30 Werurwe 2025, itorero Inyamibwa rya UR CST ni ryo ryaje ku isonga, ritsindira igihembo gikuru cya miliyoni eshanu. 

Itorero Indangamuco rya UR Huye ryegukanye umwanya wa kabiri rihabwa miliyoni eshatu, naho itorero Uruyange rya UR CAVM riza ku mwanya wa gatatu ritsindira miliyoni ebyiri. Iri rushanwa ryabaye nyuma y'uko umudiho w’Intore nyarwanda ushyizwe mu murage w’isi na UNESCO.

Abitabiriye iri rushanwa batangaje ko uretse gusigasira umuco, binabafasha kwinjiza amafaranga no kwiteza imbere. Ryari rifite insanganyamatsiko igira iti "Imbyino gakondo umwimerere nyarwanda".

Amatorero 11 yari yatoranyijwe nk’ayitwaye neza mu byiciro byabanje arimo itorero Inyamibwa rya UR CST, itorero Indangamuco rya UR Huye, itorero Uruyange rya UR CAVM, itorero Impumuza rya EAUR, itorero Inkashabirori rya Hanika Polytechnic, itorero Indakomwa rya RP Gishari, itorero Igisubizo rya INES Ruhengeri, itorero Indatwa rya UR Nyagatare, itorero Indangamirwa rya UR CoE, itorero Inganzo rya RP Kitabi n’itorero Ingeri y’Abeza rya RP Karongi. 

Uretse ibihembo byahawe amatorero, hanatanzwe ibihembo ku bantu batatu bagaragaje ubuhanga buhebuje mu byiciro bitandukanye birimo umubyinnyi w’umwaka, intore y’umwaka, n’umuririmbyi w’umwaka.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimiye amatorero yitabiriye amarushanwa, uko biteguye bakabigira ibyabo, udushya bagaragaje, ndetse by’umwihariko uburyo Kaminuza zashyigikiye iki gitekerezo. Yavuze ko gutangiza iri rushanwa byaturutse ku kuba ubuhanzi bw’imbyino gakondo bumaze gutera imbere.

Ati: “Dutekereza iki gikorwa, twari mu nama isanzwe. Tumaze kubona yuko Inyamibwa yari imaze gukora Inkuru ya 30, twakurikiye imbyino nziza z’Urukerereza, tumaze kubona ko Inganzo Ngari imaze kugera ku rundi rwego, turavuga ngo ariko ko ibi bintu bimaze gutera imbere bibyara umurimo ku rubyiruko, bikaba kandi bitangiye kwitabirwa n’Abanyarwanda, ntitwareba niba nta zindi mpano ziri mu gihugu cyose, mu ntara, mu turere, ariko tugahera mu mashuri ya kaminuza kuko twabonaga ariho twajya tukabona abantu wenda n’amatsinda ntabe menshi cyane."

Yakomeje avuga ko mbere bibazaga niba urubyiruko rutazatera utwatsi iki gitekerezo kuko benshi bakunda umuziki ugezweho, ndetse bagatekereza ko bajyanye amarushanwa mu ntara batabona abafana. Gusa, byaje kurangira urubyiruko ruyitabiriye ku bwinshi kuva amarushanwa atangiye kugeza arangiye.

Ati: “Twabitangiye dukeka ko mutazabyakira neza, tugakeka ko wenda mukunda umuziki ugezweho kuruta gakondo, ariko mwaraduhinyuje, mwatweretse ko injyana gakondo ariyo yacu burya."

Iri rushanwa ryasize icyizere gikomeye ko urubyiruko ruzakomeza guha agaciro umuco gakondo, rukawugira umusingi w’iterambere ry’ubuhanzi nyarwanda. 

Itorero Inyamibwa rya UR CT ryegukanye igihembo gikuru gihwanye na miliyoni 5Frw


Amatorero yose yari yiteguye

Byari ibishimo bihebuj ku bitabiriye ibirori bisoza amarushanwa y'imbyino gakondo mu mashuri makuru na kaminuza ku rwego rw'igihugu




Imyambaro n'imbyino gakondo bibereye ijisho




Hahatanaga amatorero 11




Abitwaye neza bagahiga abandi batahanye ibihembo



Kayigema Sangwa Aline yari ari mu bari bagize akanama nkemurampaka


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...