RURA
Kigali

MTN yashyizeho ishimwe ku bazagura telefoni 'Camon 40 Series' yashyizwe ku isoko na TECNO-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/03/2025 8:20
0


Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangaje ko umukiliya uzagura telefoni za Tecno ‘Camon 40 Series’, azajya ahabwa internet ya 4G ingana na 15GB mu gihe cy’amezi atatu, ndetse azahabwa n’inyongera ingana n’amanite 300 yo gukoresha ahamagara.



Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 27 Werurwe 2025, ni nyuma y’uko Sosiyete icuruza telefoni ya Tecno ikoze umuhango wo gushyira ku isoko izi telefoni watambutse imbona nkubone kuri Televiziyo Rwanda. 

Izi telefoni zose zifite ubushobozi buhanitse mu gufotora, aho zifite camera ya megapixel 50 ifite Optical Image Stabilization (OIS) ituma amafoto afatwa neza kandi atajegajega.

CAMON 40: Iyi telefoni ifite ekarani ya inch 6.78 ya AMOLED ifite ‘refresh rate ya 120Hz’, processor ya MediaTek Helio G100 Ultimate, RAM ya 8GB, na storage ya 256GB. Ifite camera y’imbere ya megapixel 32, naho battery yayo ifite ubushobozi bwa 5200mAh ishobora kwinjira umuriro mu gihe cya vuba, kuko ifite ‘charge’ ya 45W.

CAMON 40 Pro: Iyi modeli ifite ibirango bisa n’ibya CAMON 40, ariko ikarusha kuba ifite camera y’imbere ya megapixel 50 ifite ‘autofocus’, ndetse ikaba inafite ubushobozi bwo gufata amashusho meza kurushaho.

Umuyobozi ushinzwe ibya telefone zigezweho muri MTN Rwanda, Edwin Vita, yavuze ko atari ubwa mbere bakoranye na Tecno mu gufasha abaturage gutunga ‘Smart Phones’, ariko ko kuri iyi nshuro bashyizeho umwihariko ndetse bongeraho amashimwe anyuranye.

Ati: “Tecno bazanye telefini nziza. Ni ukuvuga ngo umukiriya uzajya agura Camon 40 cyangwa se Camon 40 Pro azajya abona 15GB za internet zimara amezi atatu, n’iminota 300 yo guhamagara na Sms 300 z’ubuntu.”

Yavuze ko “Mu gihe ya minota 300 yashize, umuntu uzajya ugura ama-inite akoresheje Mobile Money azajya abona inyongera ya 20% y’amafaranga yaguze ‘airtime’ abinyujije kuri Mobile Money.”

Edwin Vita yavuze ko bagiye no gufasha abakiriya babo kubasha kugura izi telefoni mu byiciro. Ati “Ni ukuvuga ngo mu cyumweru gitaha tuzabisobanura neza mu itangazamakuru, abazakenera ibindi bisobanura bashobora kuza kuri MTN cyangwa se ku iduka rya Tecno aho agiye kugura iyo telefoni, bakaba bamusobanurira uko izakora.”

Uyu muyobozi yavuze ko bazafasha abakiriya babo binyuze muri gahunda ya ‘Macye Macye’ kandi bishimira umusaruro iyi gahunda yatanze. Ati “Abantu benshi babashije gutunga ‘Smart Phones’. Harimo ibyiciro bibiri byafashije cyane, abari batunze telefoni zizwi nka gatoroshi babashije kujya kuri ‘Smart Phone’, ariko hari n’abandi bari basanzwe mu buzima nta telefoni bafite, icyo gihe rero nawe abasha gutunga telefoni hakiri kare.”

Yanavuze ko iyi gahunda yafashije umubare munini w’abaturage kuva ku murongo wa 2G na 3G bajya ku murongo wa 4G. 

Ubushobozi bwa Software: Izi telefoni zose zikoresha Android 15 hamwe na HiOS 15, kandi TECNO yasezeranyije kuzigeza ku mavugurura y’imikorere kugeza kuri Android 18, ndetse no kuzihabwa ‘updates’ z’umutekano mu gihe cy’imyaka itanu.

Ibindi biranga: Izi telefoni zifite ubushobozi bwa AI butuma gufotora biba byiza kurushaho, harimo na FlashSnap mode ifasha gufata amafoto yihuse kandi meza. Zifite kandi ubudahangarwa ku mazi n’umukungugu (IP68/IP69), hamwe na ‘Gorilla Glass’ 7i irinda ekarani kwangirika.

Telefoni za TECNO CAMON 40 Series zizananye udushya twinshi mu ikoranabuhanga, cyane cyane mu bijyanye no gufotora no gukoresha ubwenge bw’ubukorano (AI), bikaba bizifasha guhaza ibyifuzo by’abakunzi ba telefoni zigezweho.

Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Tecno Rwanda, Mucyo Eddie yabwiye itangazamakuru ko bagendeye ku byifuzo by’abakiriya mu ikorwa ry’iyi telefoni, kandi bajyanisha n’aho Isi igeze.

Ati “Mu magambo macye ni Telefoni twazanye bigendanye n’aho isi igeze, ndetse n’aho tekolonijii igeze. Hari ubwenge buhangano bwaje buzwi nka ‘AI’ ndetse ifite n’ubushobozi bwo kujya mu mazi ntigire icyo iba ibizwi nka ‘Water Proof’ aho ifite ubushobozi bwo kuba itakwinjira mu mazi, murumva ko twatekereje ku bakiriya.”

Akomeza ati “Camon 40 yo ntabwo ari ‘Water Proof’. Camon 40 iragura 329,000 Frw, ni mu gihe Camon 40 Pro yo igura 359,000, ariko hari uburyo twashyizeho dukoranye na MTN ku buryo ushobora kwishyura iyi telefoni mu byiciro, wakishyura amafaranga yose, cyangwa ukishyura mu byiciro. Zose ifite ububiko bwa 256GB na RAM 8 ishobora kongerwa.”

Umuyobozi ushinzwe ibya telefone zigezweho muri MTN Rwanda, Edwin Vita, yatangaje ko bashyizeho internet ingana 15GB mu gihe cy’amezi atatu ku bakiriya bazagura telefoni ya Camon 40


Edwin Vita yanavuze ko bashyizeho amainite 300 yo guhamagara, ndetse banashyizeho ijanisha rya 20% ku muntu uzakoresha uburyo bwa Mobile Money agura amainite akoresheje iyi telefoni
Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2025, nibwo Tecno yashyize ku isoko telefoni ya Camon 40 na Camon 40 Pro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND