Uwicyeza Pamela wahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 akaboneka muri 20 bavuyemo Nyampinga w'u Rwanda, yagaragaje ko umwana w'umukobwa aherutse kubyarana n'umuririmbyi Mugisha Benjamin [The Ben] bamwise amazina ya “Icyeza Luna Ora Mugisha”- Yabonye izuba ku wa 18 Werurwe 2025, avukira mu Mujyi wa Brussels mu gihugu cy'u Bubiligi.
Uyu mwana yavutse afite ibiro 8Pounds(LBS), bivuze ko apima 3.62874 Kilograms (Kg). Mu Rwanda, kimwe no mu bindi bihugu byinshi ubusanzwe umwana uvuka afite hagati ya 2.5Kg na 4Kg.
Ibi bivuze ko umwana uvukanye 3.62874 aba ari mu rugero rusanzwe bw'abana bavuka. Ariko, ni ngombwa ko abaganga bakurikirana ubuzima bw'umwana kugirango barebe niba akura neza kandi afite ubuzima bwiza.
Uyu mwana wa Mugisha na Uwicyeza kandi afite uburebure bwa 21 inches (In), arareshya na 53.34 centimetres (CM).
Mu Rwanda, kimwe no mu bindi bihugu uburebure busanzwe bw'umwana uvuka buba hagati ya 45Cm na 55 Cm. Ibi bivuze ko umwana ufite 53.34 Cm aba ari mu rugero rusanzwe rw'uburebure bw'abana avuka.
Mu mazina yahawe uyu mwana wa The Ben, hagaragaramo irye 'Mugisha', ni mu gihe Uwicyeza, yahisemo kumwita 'Icyeza' rikomoka ku izina rye Iwicyeza.
Ni imfura yabo! Inyandiko zivuga ku izina Luna ryiswe uyu mwana, zigaragaza ko rikomoka ku ijambo ry'Ikilatini risobanura Ukwezi. Mu mico myinshi Luna ifatwa nk'Imana y'Ukwezi, cyane cyane mu myemerere ya Kera y'Abaroma.
Izina Luna rikunze gukoreshwa ku bakobwa, rikaba rifitanye isano n'ijambo 'Lunar' rikoreshwa mu ndimi z'amahanga risobanura ibijyanye n'Ukwezi.
Izina 'Ora' ryahawe uyu mwana ryo rifite ibisobanura byinshi. Icya mbere risobanura Umucyo cyangwa urumuri- Mu rurimi rw'Igiheburayo 'Hebrew', rinasobanura umwigisha cyangwa umwarimu- Mu cyongereza ho risobanura umwuka cyangwa ikintu kigaragara nk'icyubahiro kidasanzwe.
Icukumbura ryakozwe na InyaRwanda, rigaragaza ko uyu mwana mbere y'uko avuka habura amezi atanu, ababyeyi bombi batekereje ku izina bazamwita bahitamo kuzamwitirira umujyi wa Paris wo mu Bufaransa.
Ni icyemezo bafashe nyuma y'uko bari batangiye gushaka uko Uwicyeza azabyarira mu Bufaransa, ndetse ibipimo byinshi by'uburyo umwana ahagaze byakorewe muri kiriya gihugu.
Mu gihe biteguraga kujya mu Bufaransa, bombi bari mu Bubuligi aho The Ben yari mu bitaramo, biba ngombwa ko ariho abyarira.
Ariko kandi isoko z'amakuru inavuga ko The Ben na Uwicyeza babajije hirya no hino basanga mu bihugu byo mu Burayi nta gihugu kirusha u Bubuligi ubuvuzi buteye imbere nubwo bahenda cyane, bahitamo ko umugore we ariho abyarira.
Bitewe n'uko atabyariye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, kandi ari ryo zina bari barahisemo kuzita umwana we, bahisemo kongera kwicara batekereza izina rishya ryo guha uyu mwana. Bivuze ko banze kumwitirira 'Paris' kuko atari wo mujyi yavukiyemo nk'uko babyifuzaga.
The Ben na Pamella baganira ku kuzita izina ‘Paris’ umwana wabo bashakaga kumvikanisha ko ari umuntu ukunzwe, kuko mu bisobanuro bya Paris birimo.
Abantu benshi bazi Paris nk’umujyi w’abakundana cyangwa se umujyi w’urukundo, ariko igisobanuro cya nyacyo cy’uyu mujyi ni umuntu urinda ikiremwamuntu, cyangwa se ukibungabunga.
Kuri bo bumvaga imbuto y’urukundo yabo izavukira i Paris, ariko siko byagenze, bituma bahitamo guhindura amazina y’imfura y’abo mu rwego rwo kutagumana urwo rwibutso rw’aho yari kuvukira.
Mu muco Nyarwanda, umuhango wo kwita izina umwana wavutse ni igikorwa cy’ingenzi no mu mico y’ahandi henshi ku Isi. Uwo muhango urangwa n’ibintu bikurikira:
Guhitamo izina rifite igisobanuro: Ababyeyi, inshuti n’imiryango baba bagomba gutoranya izina ryujuje ibisabwa, rifite igisobanuro gikomeye ku muryango no ku mwana.
Kuba ari ibirori by’imiryango: Ni umunsi ukomeye ushimangira umubano w’abagize umuryango, inshuti n’abaturanyi, aho baba bateraniye kugira ngo bishimane.
Gutanga impano: Mu muco nyarwanda, ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bazana impano zitandukanye, zigizwe n’ibiribwa, imyambaro y’umwana n’ibindi bifasha ababyeyi.
Gutura umwana inama n’amagambo meza: Ababyeyi n’abakuru b’umuryango bagira icyo bavuga ku izina ryahawe umwana, bakamusabira imigisha no kumuhamagarira kuzakura ari inyangamugayo.
Ibisingizo n’imiziki: Mu bihe byashize, hari igihe abakurambere babaga bafite indirimbo cyangwa imivugo bijyanye n’uwo muhango, bikarushaho kuwuhesha agaciro.
Gusangira: Nk’uko bisanzwe mu mico ya Kinyarwanda, ibirori birangwa no gusangira, aho abashyitsi n’abagize umuryango bishimira uwo munsi mu bwuzuzanye.
Uwo muhango ukorwa mu buryo butandukanye bitewe n’umuco, ariko intego nyamukuru ni iyo kwishimira umwana mushya no kumwifuriza ubuzima bwiza.
The Ben na Pamella bari babanje kwitirira umwana wabo Paris ifatwa nk'umujyi w'urukundo, kuko ariho yari kuvukira ariko ntibyakunda
The Ben na Pamella bagaragaje ko umwana wabo bamuhaye amazina ane 'Icyeza Luna Ora Mugisha'
The Ben yahisemo ko umugore we abyarira mu Bubiligi, kuko ari igihugu gifatwa nk'icya mbere mu buvuzi ku Mugabane w'u Burayi
TANGA IGITECYEREZO