Ku bufatanye n'Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, aba-Rayon bakoze umwiherero wo gushakira igikombe cya shampiyona hamwe.
Ni umwiherero wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2025 ubera i Kayonza kuri Safari Akagera Camp.
Nyuma y'uyu mwiherero wabaye bigizwemo uruhare na SKOL isanzwe ari umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sports, Perezida w'iyi kipe, Twagirayezu Thaddée yaganiriye na InyaRwanda, avuga uburyo iki gikorwa cyateguwe ndetse anavuga icyo cyari kigamije.
Yagize ati "Ni igikorwa, birumvikana ko cyateguwe n’aba-Rayon ariko ahanini na komite Nyobozi ya Rayon Sports ifatanyije na komite y’Urwego rukuru. Twari dusanzwe dufite itsinda ryitwa 'special supporting team',iyo supporti team niyo wumvako ifasha Rayon Sports.
Tumaze iminsi rero dufasha ikipe yacu, uyu munsi rero byari ugushimira uburyo bwari busanzwe bwo gukomeza gufatanya ariko no gushimira abo tumaze iminsi dafatanya muri uru rugendo ariko tunakomeza gufatanya".
Yavuze ko uyu wari umwanya mwiza wo gushimira iyo Special supporting team ndetse anavuga ko igizwe n'abantu bari hagati ya 70 na 80.
Ati" Iki kiruhuko rero cyatumye tubona umwanya wo guhamagara abo bantu kugira ngo tubashimire nk’abantu batanga amafaranga menshi mu gutegura kugira ngo ikipe izakine,mu gushaka aho abakinnyi bazaba, rero gutegura ni byinshi.
'Special Supporting team' ni abakunzi ba Rayon Sports,ni ababaye mu buyobozi ni abayobozi ubu nanjye ndimo, ubu tumaze kugera mu bantu hagati ya 70 na 80, bamwe ntibabashije kuza kubera ibintu bitandukanye ariko turi kumwe ku mutima ndetse wabibonye ko hano twari tugeze ku bantu barenga 60 kandi umubare turacyawuzamura".
Yavuze ko nyuma yo gushimira ariko bongeye no gufata izindi ngamba kugira ngo ikipe izegukane igikombe.
Ati" Nyuma yo gushimira 'special supporting team' twongeye dufata n’izindi ngamba duhitamo ubundi buryo bwiza bwo gufasha ikipe kuko urabona ko turi inyuma y’igikombe ariko n’abaturi inyuma ntabwo boroshye na gato turamutse turangayeho gato cyane baba bagiye.
Ntabwo dushaka gutakaza,turashaka gukomeza dukoresha imbaraga zacu kugera ku gikombe. Rero twafashe izindi ngamba zacu gukomeza kugera ku gikombe ndetse twongera noneho n’ubushobozi" .
Twagirayezu Thaddée yavuze ko ibyo bemeranyijeho harimo kongera agahimbazamusyi.
Ati" Ibyo twemeranyijeho harimo kongera agahimbazamushyi,kongera gutegura imyitozo ,ibyo byose twongeye ubushobozi kugira ngo twongere n’uburyo bwo gutegura kugira ngo tuzagere ku gikombe. Ubu twemeje ko nyuma y’umunsi umwe ikipe yamaze gukina izajya ihabwa agahimbaza mushyi kabo".
Mu bindi byemerejwe muri uyu mwiherero,harimo ko buri mukino mu mikino yose isigaye yahawe itsinda rizajya riwutegura ,rikaba ariryo ryita ku ikipe ndetse n'ibindi.
Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona aho irusha APR FC iyikurikiye amanota 4.
Perezida wa Rayon Sports asobanura ibyo bakeneye kugira ngo begukane igikombe cya shampiyona
Aba-Rayon harahariye kwegukana igikombe
Buri tsinda ryahawe gutegura umukino umwe
TANGA IGITECYEREZO