Mu itsinda C mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi, u Rwanda ni urwa mbere n’amanota arindwi aho ruyanganya na Afurika y’Epfo na Benin, naho Lesotho ikagira amanota atanu, Nigeria ikagira amanota atatu naho Zimbabwe yo ikagira inota rimwe.
Kuri uyu wa Gatanu itariki 21
Werurwe 2025, Rwanda rurakina umukino wa gatanu rukina na Nigeria rushaka
kuguma kwandika amateka meza yo kuyobora itsinda C mu gushaka itike yo gukina
igikombe cy’isi cya 2026 kizabera Usa, Cnada na Mexico.
Mu mikino 4 u Rwanda rumaze
gukina mu itsinda C Rwatsinze imikino ibiri, runganya umwe, ndetse rutsindwa
umwe.
Imikino u Rwanda rwatsinze harimo
uwa Afurika y’Epfo na Lesotho, Rwanganije na Zimbabwe ndetse rutsindwa na
Benin.
IBIHE BY’INGENZI BYARANZE IMIKINO
AMAVUBI AMAZE GUKINA MU ITSINDA C
1. Rwanda VS Zimbabwe
Umukino wa mbere w’u Rwanda mu
itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’isi Amavubi yanganyije na Zimbabwe 0-0
mu mukino wabereye kuri Stade Huye ku itariki umukino wakinwe ku itariki 15
Ugushyingo 2023.
Muri uwo mukino Zimbabwe yabonye
amahirwe akomeye yo gutsinda ku munota wa 7, ariko Muskwe Admiral Dalindela
ntiyashobora gutsinda. Ku ruhande rw’Amavubi, Byiringiro Lague yabuze igitego
ku munota wa 20, naho Djihad Bizimana agerageza ishoti rikomeye ku munota wa
21, umupira uca hanze. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0, Mugisha Bonheur yari
abonye amahirwe akomeye kuri koruneri ya Hakim Sahabo.
Mu gice cya kabiri, umutoza
w’Amavubi yakoze impinduka, ariko ikipe ya Zimbabwe yakomeje kwiharira umukino,
ibona amahirwe menshi harimo koruneri enye mu minota 20 ya mbere. Amavubi nayo
yagize uburyo bubiri bukomeye, harimo igitego cyari gishoboka ku munota wa 90, ariko
Niyomugabo Claude ateye umupira uca hejuru y’izamu.
Umukino warangiye amakipe yombi
anganyije 0-0 maze Amavubi ajya kwitegura umukino wa Afurika y’Epfo wabaye tariki
21/11, naho Zimbabwe ijya kwitegura Nigeria umukino wakinwe tariki 19/11/2023.
Muri uwo mukino abakinnyi babanje
mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda ni Ntwari Fiacre, Bizimana Djihad, Omborenga
Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Mugisha Bonheur,
Hakim Sahabo, Mugisha Gilbert, Nshut Innocent na Byiringiro Lague
Ku ruhande rwa Zimbabwe ni Donovan
Fungai, Takwara John Gerald, Hadebe Teenage Lingani, Lunga Divine Xolile, Mbeba
Andrew Kabila, Brian Banda Jasper, Marshall Munetsi Nyasha, Marvellous Nakamba,
Prince Dube Mpumeleo, Musona Walter Tinotenda, Muskwe Admiral Dalindela.
U Rwanda rwatangiye runganya na Zimbabwe ubusa ku busa
2. Rwanda VS South Africa
Umukino wa kabiri mu itsinda C Ikipe
y’Igihugu Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo ibitego 2-0 ku itariki 21/11 2023 mu
mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 maze ibona amahirwe yo kuyobora
itsinda C n’amanota 4.
Igitego cya mbere cy’Amavubi
cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 11 nyuma yo gucika ba myugariro ba Afurika
y’Epfo maze atera ishoti rikomeye. Ku munota wa 27, Mugisha Gilbert yatsinze
igitego cya kabiri, aciye mu bakinnyi ba Afurika y’Epfo, asigarana n’umunyezamu
Williams, maze atera umupira mu rushundura.
Amavubi yakomeje kwihagararaho,
abona andi mahirwe ariko ntiyongera gutsinda. Abafana bari kuri Stade ya Huye batashye
bishimiye intsinzi, kuko Amavubi yari amaze kugira amanota ane yayahaye
amahirwe yo kuyobora itsinda C.
Muri uwo mukino abakinnyi umutoza
w’u Rwanda Trosten Frank Spitller yari yabanje mu kibuga ni Ntwari Fiacre, Omborenga
Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier, Muhire
Kevin, Bizimana Djihad, Byiringiro Lague, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku
ruhande rwa Africa y’Epfo ni Ronwen Haydrn Williams, Bongokuhle Mayambela, Mihlali
Mayembela, Aubrey Maphosa Modiba, Tebeho Mokena, Khuliso Mudau, Nkosinathi
Sibisi, Sphephelo S'miso Sithole, Percy Muzi Tau, Siyanda Xulu na Themba Zwane.
Umukino wa Kabiri u Rwanda rwatsinze Afrika y'epfo ibitego 2-0
3. Rwanda VS Benin
Ku itariki ya 6 Kamena 2024 Ikipe
y’Igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Benin igitego 1-0 mu mukino wa gatatu wo
gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Umukino wakiniwe muri Côte
d’Ivoire, aho igitego rukumbi cyatsinzwe na Dodo Dokou ku munota wa 37, nyuma
y’aho Benin yari imaze kurusha Amavubi mu guhanahana no gutera koruneri
nyinshi.
Mu gice cya kabiri, u Rwanda
rwagerageje gushaka igitego cyo kwishyura, umutoza Torsten Frank Spittler akora
impinduka zinjijemo abakinnyi barimo Muhire Kevin na Jojea Kwizera. Amavubi
yabonye amahirwe, ariko ba myugariro ba Benin n’umunyezamu Dandjinou Marcel
bakomeza kwihagararaho.
Umukino warangiye ari 1-0, u
Rwanda rugumana amanota ane, rusigara ruyanganye na Benin Benin mu itsinda C,
ariko atakaza umwanya wa mbere mu itsinda C kuko wahise ufatwa na Lesotho yari
igize amanota atanu.
Muri uwo mukino abakinnyi u
Rwanda rwari rwabanje mu kibuga ni Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Imanishimwe
Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Rubanguka Steve, Bizimana Djihad,
Rafael York, Hakim Sahabo, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.
Abakinnyi bari babanje mu kibuga
ku ruhande rwa Benin muri uwo mukino ni Marcel Dandjinou, Cedric HOUNTONDJI, Abdoul
Rachid MOUMINI, David KIKI, Mohamed TIJANI, Hassane IMOURANE, Sessi D ALMEIDA, Junior
OLAITAN ISHOLA, Dokou DODO, Steve MOUNIE na Jodel DOSSOU.
Umukino wa gatatu u Rwanda rwatsinzwe na Benin 1-0
4. Rwanda VS Lesotho
Ku itariki 11 kamena 2024 Ikipe
y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinze Lesotho igitego 1-0 mu mukino wa kane
wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, biyifasha kongera kuyobora itsinda
C n’amanota arindwi.
Igitego cyatsinzwe na Kwizera
Jojea ku munota wa 45, ku mupira yari ahawe na Fitina Omborenga nyuma y’aho
Bizimana Djihad awuteye neza ni nacyo cyasoje umukino. Mu gice cya kabiri,
Lesotho yagerageje gusatira, ariko Amavubi bakomeza kwihagararaho, umukino
urangira ari 1-0.
Amavubi yahise afata umwanya wa mbere
mu itsinda kuko yahise agira amanota 7, anganya na Afurika y’Epfo na Benin
ariko ikazigama ibitego bibiri mu gihe Afurika y’Epfo izigamye kimwe.
Muri uwo mukino abakinnyi u
Rwanda rwari rwabanje mu kibuga ni Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Mutsinzi Ange,
Manzi Tierry, Imanishimwe Emmanuel, Muhire Kevin, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad,
Kwizera Jogea, Nshuti Innocent. na Mugisha Gilbert.
Ku ruhande rwa Lesotho abakinnyi
bari babanje mu kibuga ni Moerane, Malane, Mkwanazi, Makhele, Rasethuntsa,
Lebokollane, Lesoaoana, Thaba, Fothoane, Sefali na Motebang.
Umukino wa kane u Rwanda rwatsinze Lesotho 1-0
U Rwanda ni urwa mbere mu itsinda C mu gushaka itike y'igikombe c'isi mu itsinda C
TANGA IGITECYEREZO