Hip-hop kuva itangiye mu myaka ya 1970, yakomeje kwaguka iva ku rwego rw'injyana y'umuziki isanzwe igera ku rwego rw'isoko y'ubutunzi buhambaye. Kugeza ubu, hari bamwe mu baraperi bageze ku rwego rwo hejuru mu bukire, biturutse ku buhanzi bwabo ndetse no ku bushobozi bwabo mu bucuruzi.
Mu by’ukuri, abaraperi
kimwe n'abandi bahanzi bateye imbere ntibamenyekana gusa kubera impano zabo mu
kuririmba, ahubwo banashyira imbaraga mu bucuruzi, imishinga y’ubukerarugendo,
n’ibikorwa byo gushora imari mu buryo butandukanye. Ibi bituma bamwe mu bahanzi
ba rap babarirwa mu baherwe b'Isi kugeza uyu munsi.
Ku isonga, Jay-Z ni umwe
mu baraperi bakize cyane ku isi. Uyu muraperi umaze gutanga umusanzu ukomeye mu
muziki, yubatse ubucuruzi bukomeye, yegukanye ibihembo byinshi ndetse anagira
uruhare mu mishinga itandukanye y’ubugiraneza. Abahanga bavuga ko ubukire bwe
buri hejuru cyane, bwibumbiye mu mishinga y’ubucuruzi, imideli, n’ubukungu
akura mu marushanwa.
Dr. Dre, na we amaze
kumenyekana kubera impano ze zinyuranye mu muziki. Yashoye imari mu bigo binini
by’ikoranabuhanga, ndetse anafasha abandi bahanzi kugera ku ntera zabo.
Abandi baraperi bakize cyane baririmba injyana ya rap barimo Diddy, Kanye West, na Eminem. Diddy, umuhanzi w’umunyabigwi mu kuririmba no mu bucuruzi, amaze kugera ku ntera y’ubukire bunini binyuze mu mishinga itandukanye y’ubucuruzi.
Kanye West, nubwo
akunze guteza impaka, yubatse ubucuruzi bw’imideli ndetse n’indi mishinga
ikomeye, mu gihe Eminem ufatwa nk’umwe mu bahanzi ba rap b’ibihe byose, afite
umusaruro ufatika yakuye mu muziki ndetse no mu bikorwa by’ubugiraneza.
Ku rutonde rw'abaraperi
batunze agatubutse kandi bafite amazina akomeye harimo Drake, Ice Cube, Snoop
Dogg, Lil Wayne na Master P.
Iyi nkuru, yerekana uko
abaraperi bamaze kugera ku rwego rwo hejuru mu by’ubutunzi, ariko kandi bakaba
bakomeje kugira uruhare runini mu guhindura uko injyana bakora ifatwa muri
rubanda no guteza imbere imishinga y’ubugiraneza.
Ibi bigaragaza uburyo
injyana ya hip-hop yahaye amahirwe abahanzi bayikora, yo kwagura ibikorwa
byabo, bakinjiza agatubutse mu nzego zitandukanye z'ubucuruzi, ibibafasha
kugera ku rwego rutangaje.
Dore urutonde rw'abahanzi 10 ba hip-hop bakize kurusha abandi mu 2025:
1. Jay-Z – Miliyari 2.5$
Jay-Z ni we muhanzi wa mbere muri hip-hop utunze agatubutse kurusha abandi ku Isi. Yashinze Roc-A-Fella Records, afite imigabane muri Tidal, Roc Nation, ndetse na D’Ussé, ikinyobwa kizwi cyane.
Ubucuruzi bwe
burimo n'ishoramari mu mitungo itimukanwa, ikoranabuhanga, n'imideli. We
n'umugore we Beyoncé bafatwa nk'umwe mu miryango ifite ijambo rikomeye mu
myidagaduro no mu bucuruzi ku Isi.
2. P Diddy – Miliyoni 900$
Sean Combs, uzwi nka P
Diddy, yashinze Bad Boy Entertainment, afasha abahanzi nka The Notorious B.I.G.
na Faith Evans kuzamuka. Yashoye imari muri Cîroc vodka, yashinze ikirango
cy'imideli cya Sean John, kandi afite ibikorwa muri sinema no kuri televiziyo.
Ubushobozi bwe mu bucuruzi bwamugejeje ku mutungo ufite agaciro ka miliyoni 900$ mu 2025.
3. Dr. Dre – Miliyoni 500$
Dr. Dre ni umwe mu bafite uruhare rukomeye mu mateka ya hip-hop. Yatangiranye na N.W.A, nyuma agira uruhare mu kumenekanisha impano z'abahanzi nka Eminem, 50 Cent, na Kendrick Lamar binyuze muri Aftermath Entertainment.
4. Kanye West – Miliyoni 400$
Kanye West, uzwi kandi nka
Ye, yahuye n'ibihe byiza n'ibikomeye mu bukungu bwe. Nubwo yahuye n'ibibazo
byatumye atakaza amasezerano akomeye, nka Adidas, ikirango cye cya Yeezy
kiracyafite ijambo rikomeye mu myambaro y'abakiri bato. Ubuhanzi bwe mu muziki
n'ibindi bikorwa bya gihanzi biracyamwinjiriza cyane, bimugeza ku mutungo wa
miliyoni 400$ mu 2025.
5. Russell Simmons – Miliyoni 340$
Russell Simmons ni umwe
mu batangije ubucuruzi bukomye mu njyana ya hip-hop. Yashinze Def Jam Recordings, afasha
abahanzi nka Run-D.M.C., Beastie Boys, na LL Cool J. Yashinze kandi ikirango
cy'imideli cya Phat Farm, ndetse n'ibindi bikorwa bya sinema na televiziyo nka
Def Comedy Jam. Nubwo yagiye yitaza ibikorwa bya rubanda mu myaka ishize,
ubucuruzi bwe buracyamuha inyungu zikomeye.
6. Drake – Miliyoni 250$
Drake ni umwe mu bahanzi
ba hip-hop bacuruza cyane muri iki gihe. Afite indirimbo nyinshi zakunzwe cyane, ndetse afite n'ibikorwa byo gushora imari mu ikoranabuhanga,
imitungo itimukanwa, ndetse n'ikirango cya whiskey cya Virginia Black.
Amasezerano ye akomeye afitanye na Universal Music Group, hamwe n'ibitaramo bikomeye,
byamugejeje ku mutungo wa miliyoni 250$.
7. Pharrell Williams – Miliyoni 250$
Pharrell Williams ni
umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo, umushoramari, n'umushushanyi. Yashinze
ikirango cy'imideli cya Billionaire Boys Club, ndetse yakoranye n'ibigo
bikomeye nka Chanel. Ibikorwa bye bya gihanzi n'ubucuruzi byamugejeje ku mutungo wa miliyoni 250$ afite muri uyu mwaka.
8. Eminem – Miliyoni 250$
Eminem ni umwe mu bahanzi bacuruje cyane mu mateka ya hip-hop. Album ze nka The Eminem Show na The Marshall Mathers LP zaracurujwe cyane. Filime ye ya 8 Mile, hamwe n'ubuhanzi bwe, biri mu byamwinjirije cyane.
9. Master P – Miliyoni 200$
Master P ni umwe mu baherwe ba hip-hop, uzwiho kuba umushoramari ukomeye. Yashinze No Limit Records, afasha abahanzi benshi kuzamuka. Yashoye imari mu bikorwa bitandukanye, birimo sinema, imitungo itimukanwa, ndetse n'ubucuruzi bw'ibiribwa.
10. Usher – Miliyoni 180$
Nubwo azwi cyane mu
njyana ya R&B, Usher afite uruhare rukomeye mu njyana ya hip-hop. Indirimbo ze nka
Yeah! na Burn zaramamaye cyane. Yashoye imari mu ikoranabuhanga, ndetse
afasha abahanzi bashya nka Justin Bieber kuzamuka.
TANGA IGITECYEREZO