Iri perereza riragaruka kuri Nyirarume wa Lucas Paquetá, Bruno
Tolentino, ugaragara ku rutonde rw'abakekwaho ibikorwa by'uburiganya mu mikino.
Bivugwa ko Tolentino yinjije amafaranga binyuze mu kuba umuhungu we Paquetá na
mugenzi we Luiz Henrique barabonye amakarita y'umuhondo mu mikino yabo.
Nk'uko bigaragara muri raporo yakozwe na komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'amafaranga mu mikino, Tolentino yishyuriye Luiz Henrique amafaranga agera kuri 30,000 reais (asaga miliyoni enye mu mafaranga y'u Rwanda) muri Gashyantare 2023.
Aya mafaranga bivugwa ko yari ayo gutuma
Henrique yihesha ikarita y'umuhondo mu mukino ikipe ye Real Betis yakinaga na
Villarreal muri shampiyona ya Espagne.
Ku munsi umwe n’uwo mukino, Lucas Paquetá na we yakiriye ikarita
y’umuhondo mu mukino wa Premier League ikipe ye ya West Ham yakinaga na Aston
Villa. Ibi byatumye hibazwa niba koko aba bakinnyi barakoze ibi nkana kugira
ngo haboneke inyungu mu mikino y’amahirwe (betting).
Paquetá na Henrique bombi barahakana ibyo baregwa, ndetse banze kwitaba
komisiyo ubwo bari bahamagajwe ngo batange ibisobanuro. Ibi byatumye hakomeza
kwibazwa impamvu batagaragaye ngo bisobanure ku byo bakurikiranyweho.
Mu Bwongereza, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FA) ryatangiye
iperereza ku byaha bikekwa kuri Lucas Paquetá. Hari amakuru avuga ko FA
ishobora kumuhana bikomeye, harimo no kumuhagarika burundu mu mupira w’amaguru
niba asanzwe yaragize uruhare muri ibi bikorwa bitemewe.
Iri perereza rirakomeje, kandi abafana ba West Ham ndetse n'abakunzi ba
ruhago muri rusange bategereje kureba niba Paquetá azatsinda ibi birego cyangwa
niba azahura n’ingaruka zikomeye ku mwuga we.
Romario wahoze yatakira Brazil yasabye gukora iperereza kuri Lucas Paqueta kubera kugurisha imikino

Lucas Paquetta arashinjwa kwihesha amakarita y'umuhondo ku bushake
