Uruganda rw’imideli rw’u Rwanda ruragenda rutera imbere ku buryo budasanzwe, aho abamurika imideli n’abayihanga bakomeje kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga. Ubu, imyambaro ikorerwa mu Rwanda irakundwa, ndetse n’abanyamideli b’Abanyarwanda bakomeje kubengukwa n’ibigo bikomeye ku Isi.
Mu birori by’imideli
bikomeye ku Isi nka New York Fashion Week, Milan Fashion Week, London
Fashion Week na Paris Fashion Week, abamurika imideli b’Abanyarwanda bari mu
bakunzwe kandi bigaragaza neza mu ruganda rw’imideli.
Mu bazamuye ibendera ry’u Rwanda vuba aha harimo Christine Munezero, Umutoni Ornella, Mushikiwabo Denyse, Umufite Anipha na Niyirera Esther, bagaragaye mu birori bikomeye birimo Paris Fashion Week.
Aba banyamideli bakoze amateka bamurikiramo imyambaro y’ibigo
bikomeye ku rwego mpuzamahanga nka Maison Valentino, Dior, Gucci, Prada, Fendi
na Chloé.
Christine Munezero amaze
kumenyekana mu bigo bikomeye birimo Maison Valentino, Dior, Maxmara, Gucci,
Versace n’ibindi. Umutoni Ornella na we amaze gukorana n’ibigo nka Prada, Elie
Saab, Erdem na Officine Générale, mu gihe Mushikiwabo Denyse yakoranye na
Balmain, Maison Valentino, Alexander McQueen, Prada, Missoni n'ibindi bigo.
Si abo bonyine kuko
n'umunyarwandakazi Umuhoza Linda, amaze no kugera ku rwego mpuzamahanga. Mu
2024, yitabiriye Paris Fashion Week yamuritse imyambaro ya Alessandra Rich,
ndetse muri Milan Fashion Week yamuritse iy’inzu ya Blumarine.
Icyo
ibi bisobanuye mu mboni za Moses Turahirwa
Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions, asanga iterambere ry’imideli y’u
Rwanda ari ikintu gikomeye kigaragaza ubudasa bw'impano z’Abanyarwanda.
Ati: “Icyo bivuze ni ugukura. Ni ukwaguka kw’Abana b’Abanyarwanda, kw’impano zo mu Rwanda, kandi zifite ubudasa. Ubonamo Paris Fashion, New York, Millan, abanyamideli, aberekana imideli, abahanzi mu buryo butandukanye, uretse no muri ‘fashion’.
Navuga ko rero, izo mpano zose zituzanira hamwe imigisha yo gukura, yo kwaguka,
yo kugira aho duhagararirwa mu bisate mpuzamahanga aho abandi baba bari,
tudatekereza ko wenda abanyarwand bahaboneka.”
Yakomeje agira ati: “Njya mbivuga kenshi ko njyewe nkora mu bwiza, kandi u Rwanda ni intangarugero ku bwiza. Njye nigira ubwiza ku Rwanda kuko dufite ibintu byinshi bimpa inspiration ku bwiza, harimo n’abantu.
Urumva rero harimo abanyarwanda
baduhagararira bakerekana imyambaro y’ibirango bikomeye ku
ruhando mpuzamahanga, ndetse natwe rimwe na rimwe tugira ayo mahirwe yo
kwerekana ibyo dukora mu ruhando mpuzamahanga, bikavuga rero dukura kandi
kudasubira inyuma.”
Ibi Turahirwa yabitangaje
ku wa 18 Werurwe 2025, ubwo hasozwaga icyiciro cya gatatu cya Kwandahub,
igikorwa cyari cyitabiriwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine
Anfré.
Mu ijambo rye,
Ambasaderi yashimiye Turahirwa ku ruhare agira mu guteza imbere impano
z’urubyiruko, ati: “Dukeneye abantu bafite ubunyamwuga nkawe benshi.” Yasoje
atanga impamyabumenyi ku banyamideli batandatu bakomoka mu bihugu bitandukanye
birimo u Rwanda, Uganda na Iran.
Mu myaka itatu ishize, nibwo Moses yatangiye urugendo rwa 'Kwandahub,' gahunda yatangije agamije gusangiza abandi ubumenyi bw'ibyo yize mu buryo bwo guha ubuzima igitekerezo cy'umuhanzi.
Kuva iyi gahunda yatangira kugera kuri iki cyiciro cya nyuma, yagiye ishyirwa mu bikorwa na Moshion bafatanyije na Ambasade y'Abafaransa binyuze mu kubagurira ibikoresho n'ibindi.
Binyuze muri Kwandahub, urubyiruko rugera kuri 28 rwarahuguwe ndetse bunguka ubumenyi buzabaherekeza mu rugendo batangiye rwo guhanga imideli. Ni mu gihe kandi hari abagiye basigara kuko usanga ari igice gikora cyane ku marangamutima n'ubuzima by'umuhanzi.
Moses yagize ati: "Ni gahunda itwara amarangamutima menshi, itwara igihe kinini, nubwo dutekereza ko guhanga ari ibintu umuntu atekereza cyangwa arota agahita abishyira mu bikorwa, ariko urugendo rwo gushyira igitekerezo mu buzima, ni urugendo ruba rutoroshye rufata cyane cyane ku marangamutima y'umuhanzi, rugafata ibisata bimwe na bimwe bigize ubuzima bwe.
Kugira no rero afungukire kubisangiza abantu, aba ari urugendo rutoroshye. Hari abo dutangirana bikagera mu nzira bafite igitekerezo cy'uko bitangira, twatangira kubyinjiramo byimbitse, ntabe ari buri wese ufungukiye kujya muri icyo cyuumba cy'umutima we wiherereye kugira ngo avanemo ibirimo abishyire ahagaragara."
Abanyamideli bahawe impamyabumenyi muri 'Kwandahub Season 3' harimo Ishimwe Luwe, Amir Yazdi wo muri Iran, Leatitia, Sandrina Nziza wo muri Uganda, Jacques Nkinzingabo, na Ngalamulume Dan.
Moses Turahirwa washinze Moshions avuga ko kuba hari impano z'Abanyarwanda zigaragara ku rwego mpuzamahanga bishimangira kwaguka k'uruganda rw'imideli y'u Rwanda
Yabitangaje ubwo hasozwaga 'Kwandahub Season 3'
Ni igikorwa cyitabiriwe na Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda
Aha Ambasaderi yashimiraga Turahirwa ku bw'umusanzu we mu gushyigikira impano z'abakiri bato
Aha Amir wo muri Iran yasobanuraga ubuhanzi bwe bwashibutse ku nyogosho y'Amasunzu
Nziza wo muri Uganda
Ngalamulume Dan
Moses Turahirwa yavuze ko kuri we iyi ari intsinzi ikomeye
TANGA IGITECYEREZO