Ikipe y’igihugu ya Afrika y’Epfo (Bafana Bafana) inganya amanta arindwi n’u Rwanda mu itsinda C yakaniye gutsinda imikino ibiri ifitanye na Lesotho na Benin, ibintu iramutse igezeho bishobora guca ku Amavubi mu gihe atakwitwara neza.
Afurika y’Epfo izahura na Lesotho mu mukino wo
gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 mu itsinda C. Uwo mukino uzabera kuri
Peter Mokaba Stadium i Polokwane kuri uyu wa Gatanumu mikino yo mu itsinda C
iririmo n’Amavubi.
Afurika y’Epfo (Bafana Bafana) iri ku mwanya wa
kabiri mu itsinda C, inganya amanota arindwi n’u Rwanda ruyoboye itsinda nyuma
y’imikino ine bamaze gukina.
Muri iri rushanwa, Bafana Bafana yaherukaga gukina
muri Kamena 2024, inganya na Nigeria igitego 1-1 mbere yo gutsinda Zimbabwe
ibitego 3-0. Ikipe ya Hugo Broos iri mu bihe byiza nyuma yo kwitwara neza mu
gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (AFCON), yatsinze Uganda na Sudani y’Epfo.
Ku ruhande rwa Lesotho iri ku mwanya wa kane mu itsinda C n’amanota atanu, ikaba iri hafi cyane y’amakipe ari imbere. Yigaragaje cyane itsinda Zimbabwe ndetse inganya na Nigeria iwayo.
Gusa, yahuye
n’akaga gakomeye itsindwa ibitego 7-0 na Maroc mu mukino wo gushaka itike
y’Igikombe cya Afurika mu Ugushyingo 2023.
Umutoza wa Lesotho Leslie Notsi n’umutoza wa Bafana
Bafana Hugo Broos bombi bakaniye gutsinda uyu mukino cyane ko Lesotho ari
igihugu cyigenga cyiri hagati muri Afurika y’epfo.
Hugo Broos Umutoza wa Afurika y’Epfo yagize ati “Igihe twatsinda imikino ibiri tuzakina na Lesotho na Benin, twaba duteye intambwe ikomeye yo kubona itike.
Ariko tugomba kubikora! Lesotho ni ikipe itagomba
kusuzugurwa ahubwo inafite imbaraga. Iyo bakinnye na Afurika y’Epfo, baba
bafite imbaraga zidasanzwe.”
Leslie Notsi Umutoza wa Lesotho we yagize ati “Turi
igihugu gito mu mupira w’amaguru, ariko dufite amahirwe yo gutera imbere. Tugomba
kujya mu kibuga tukagerageza ibyo dushoboye. Imikino yacu iheruka yaduhaye
ikizere, nubwo tuzi ko bitoroshye, tuzakora ibishoboka byose.”
Amateka y’umubano w’amakipe agaragaza ko Afurika
y’Epfo na Lesotho bamaze guhurira mu mikino 13 kuva mu 1995. Bafana Bafana
batsinze imikino irindwi, mu gihe Lesotho yatsinze itatu, indi itatu ikarangira
banganya.
Umukino wabo uheruka wabaye muri Cosafa Cup muri
Nyakanga 2021, aho Afurika y’Epfo yatsinze Lesotho ibitego 4-0, harimo
hat-trick ya Victor Letsoalo.
Ikipe y'igihugu ya Afrika y'Epfo iri mu migambi yo kwicara ku ntebe y'Amavubi
Afrika y'epfo inganya amanota arindwi n'u Rwanda mu itsinda C
TANGA IGITECYEREZO