Mbere y’uko ikipe y’igihugu ya Nigeria ikina n’u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi, abanya Nigeria nta cyizere bafite cyane ko ari umukino wa mbere bazaba bakinnye bari kumwe n’umutoza mushya Eric Chelle.
Ikipe y’igihugu ya Nigeria Super Eagles igiye gukina imikino ya mbere
iyobowe n’umutoza mushya Eric Chelle, aho igomba guhatana na Amavubi y’u Rwanda
ndetse na Zimbabwe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Muri iyi mikino, abakinnyi nka Victor Osimhen, Ademola Lookman na Ola
Aina bagomba kugira uruhare rukomeye, ariko banahanganye n’imbogamizi
zitandukanye.
Umutoza Eric Chelle yahamagaye abakinnyi 23 bazakina iyi mikino, barimo Osimhen, Lookman na Aina, bose bakomeje kwitwara neza mu makipe yabo i Burayi.
Victor
Osimhen, rutahizamu wa Galatasaray nk’intizanyo avuye muri Napoli, amaze
gutsinda ibitego 26 no gutanga imipira 5 yavuyemo ibitego mu mikino 30.
Ademola Lookman, ukinira Atalanta, amaze gutsinda ibitego 19 agatanga
imipira 7 yavuyemo ibitego mu mikino 31 naho Ola Aina, myugariro wa Nottingham
Forest, amaze gutsinda ibitego 2 atanga umupira 1 wavuyemo igitego mu mikino
33.
Iyi mibare yerekana ko aba bakinnyi bari mu bihe byiza, bityo bikaba
byitezwe ko bazafasha Nigeria kubona intsinzi muri iyi mikino ikomeye.
Amakuru ava mu kinyamakuru Daily Sports Nigeria avuga ko n’ubwo aba
bakinnyi bari mu bihe byiza, hari imbogamizi bashobora guhura nazo harimo uburyo
bushya bw’imikinire kuko umutoza mushya Eric
Chelle ubwo yagigirwa umutoza wa Nigeria
yavuze ko agomba kuzana uburyo bushya bwo gukina, kandi abakinnyi bagomba kubumenyera
mu gihe gito.
Nigeria igiye gukina n’u Rwanda Nta mukino wa gicuti bakinnye mbere
y’iyi mikino bari kumwe n’umutoza mushya Eric Chelle, bityo bizasaba ko bihuta
mu kwiyumvisha uburyo bushya bwo gukina.
Hari impungenge ko abakinnyi bo hagati batazitwara neza mu gufasha ba
rutahizamu, bitewe n’uko abanya Nigeria bakina mu kibuga hagati bamaze iminsi
badatanga imipira myinshi ivamo ibitego mu makipe bakinira.
Kugira ngo ikipe igire umusaruro mwiza, ubufatanye hagati y’abugarira
n’umunyezamu bugomba kuba ntamakemwa.
Nk’uko Saheed Afolabi, umusesenguzi wa Clear TV, yabivuze, Osimhen na Lookman bashobora kugira uruhare rukomeye muri Super Eagles kubera uko bitwaye mu makipe yabo.
Gusa hari itandukaniro rinini hagati y’umupira amakipe bakinira
ukina n’uwo mu ikipe y’igihugu, bityo bigasaba guhuza imbaraga n’ubushishozi
kugira ngo ikipe igire icyizere cyo kubona itike y’Igikombe cy’Isi.
Ikipe ya Nigeria igomba gutsinda iyi mikino kugira ngo izamure amahirwe
yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri USA, Mexique na Canada mu 2026.
Abanya Nigeria bari kwibaza uko ikipe yabo izitwara imbere y'u Rwanda kandi umutoza mushya wabo atarabereka amayeri ye
Umunya Mali Eric Chelle niwe mutoza mushya wa Nigeria
TANGA IGITECYEREZO