Umuririmbyi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Massamba Intore yatangaje ko nta munyarwanda ukwiye gukangwa n’ibihano bimaze gufatirwa u Rwanda, kuko Abanyarwanda bamaze kunyura muri byinshi bikomeye byagejeje ku gusoza, kandi bakabisohokamo bemye.
Yabigarutseho ubwo yashyiraga akadomo ku gitaramo ‘Inka’ cy’Itorero Inyamibwa cyabereye muri Kigali Conference and Exhition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025, ahari hakoraniye ibihumbi by’abantu.
Massamba yahamagawe ku rubyiniro ari kumwe n’itsinda rya Ange na Pamella, Jules Sentore ndetse na Muyango Jean Marie bashimirwa uruhare bagize mu guteza imbere injyana gakondo.
Mbere y’uko aririmba zimwe mu ndirimbo ze zamamaye kuva mu myaka 40 ishize ari mu muziki, Massamba yabanje gukoresha uyu mwanya abwira, abitabiriye iki gitaramo ko ntawe ukwiye guterwa ubwoba n’ibihano amahanga yafatiye u Rwanda.
Yavuze ko Abanyarwanda banyuze mu bihe by’ubuhunzi, barasonza, ku buryo babonye ikibi kiruta kuba ubu amahanga yarafatiye ibihano u Rwanda. Ariko kandi yumvikanishije ko mu myaka 30 ishize, Umukuru w’Igihugu yafashije Abanyarwanda kunyura mu bihe bikomeye nk’ibi, bityo ni ahabo ho kumushyigikira.
Avuga ati “Tumaze iminsi tubivuga, tubyongera, ndagira ngo mumpere amashyi menshi cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubilika, Paul Kagame kandi tumwereke n’urukundo. Isi yose iri hano mu Rwanda, ibyo udushakaho murabizi, ariko yaba inzara, yaba kubabara, yaba gusonza, twarashonje bihagije, ntacyo bazadukanga, cyane cyane ko twizeye ko Umugoboka rugamba ari hano. Ntimugire ubwoba."
Massamba uherutse gushyira ku isoko Album ya 12, yumvikanishije ko icyemezo cyafashwe na RPA-Inkotanyi cyo kubohora u Rwanda, ari nacyo cyafashwe n’abandi baharanira uburenganzira mu gihugu cyabo, bityo ni umurongo mwiza kuri bo.
Yagize ati “Kuva mu buhunzi, tukajya gushaka igihugu, tukakibona cyiza cyane n’abandi babigenje nk’uko natwe twabigenje kandi ntacyo bitwaye na gato. N’icyo gituma abashaka kudukorera ibyo bishakiye, turi hafi kandi twizeye y’uko batazagira icyo badukora nta kimwe. Urinzwe n’intare ntacyo aba nta kimwe.”
Mu ijambo yavuze kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025 muri BK Arena, Perezida Kagame yagaye u Bubiligi bumaze iminsi mu icengezamatwara mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, busaba gufata ibihano u Rwanda, avuga ko bitari bikwiye.
Ati “Ariko se wowe, nta soni ugira? Guhamagarira Isi yose guteranira u Rwanda? Koko? U Rwanda uko rungana, twebwe twicaye hano tugateranirwaho n'Isi yose? Ibyo ntibikwiye kuba biteye isoni ku bantu nkamwe?"
Ku wa 4 Werurwe 2025, Leta ya Canada yatangaje ibyemezo byo mu rwego rw'ubukungu na politiki yafatiye u Rwanda ivuga ko ingabo zarwo zirimo gufasha umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Congo, ko bigize "guhonyora ubusugire" bw'ikindi gihugu. Ibyo Guverinoma y’u Rwanda yahakanye mu bihe bitandukanye.
Canada yafashe ibyemezo byo: Kuba ihagaritse gutanga impushya zo kugurisha serivisi z'ikoranabuhanga mu Rwanda; Kuba ihagaritse ubufatanye n'u Rwanda bwa leta kuri leta mu bijyanye na business n'ibijyanye no gufasha urwego rw'abikorera, no gusubiramo kuba leta ya Canada yakwitabira ibikorwa mpuzamahanga byakiriwe n'u Rwanda n'ubusabe bwarwo bwo kwakira ibikorwa ahazaza.
U Rwanda rwasubije ko Canada nta buryo yavuga ko ishyigikiye umuhate w'akarere wo kugera ku mahoro "mu gihe ishyira ibirego by'ubwoko bwose ku Rwanda, ikananirwa kubaza leta ya DR Congo ibyo ikwiye kubazwa"
Itangazo ry'u Rwanda rigira riti: "Guceceka kwa Canada kuri ibi bikorwa bikabije bihonyora uburenganzira bwa muntu ntibikwiye kandi biteye isoni", ryongeraho ko izo ngamba Canada yafatiye u Rwanda "ntizizakemura amakimbirane".
Igihugu cya Canada yatangaje ibihano ku Rwanda nyuma y'u Bubiligi, U Bwongereza, na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yafatiye ibihano bwite, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe.
Ibihano u Bwongereza bwafatiye u Rwanda bikubiyemo: Kutitabira ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru byateguwe na Leta y'u Rwanda, Kugabanya ibikorwa byo kwamamaza bakorana n'u Rwanda, Guhagarika inkunga y'imari ihabwa leta y'u Rwanda, uretse igenewe abakene cyane;
Gukorana n'abafatanyabikorwa ku bihano bishya bishobora kugenwa, Guhagarika inkunga y'ahazaza mu myitozo ya gisirikare ku Rwanda no Gusubiramo uburenganzira bwo kugura hanze ku gisirikare cy'u Rwanda.
Mu itangazo, Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko ibihano byatangajwe n'u Bwongereza "nta kintu bifasha DR Congo, cyangwa ngo bifashe mu kugera ku gisubizo kirambye cya politike.”
Abasore n'inkumi b'Itorero Inyamibwa bakoze igitaramo gikomeye cyabereye muri Camp Kigali
MASSAMBA YASHIMYE PEREZIDA PAUL KAGAME MU GITARAMO CY'ITORERO INYAMIBWA
TANGA IGITECYEREZO