RURA
Kigali

Umulisa waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational International yambitswe impeta y'urukundo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/03/2025 8:50
0


Umulisa Charlotte uzwi nka Princess Cici waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational International 2022 ariko ntarisoze, ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko yambitswe impeta y’urukundo [Fiançailles] n’umusore wo mu gihugu cya Poland witwa Chris.



Umulisa yabwiye InyaRwanda ko ibirori byo kwambikwa impeta byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 17 Werurwe 2025, bibera mu Mujyi wa Warsaw aho asanzwe abarizwa, anakorera ibikorwa bye bijyanye no kumurika imideli. 

Uyu mukobwa yavuze ko umwaka ushize ari mu rukundo n’uyu musore, kandi afite byinshi yamukundiye byagejeje ku kwiyemeza kwitegura kubana nk’umugabo n’umugore.

Yavuze ko nyuma yo kwambikwa impeta batangiye kuganira ibijyanye n’ubukwe. Ati “Gahunda y’ubukwe ni mu gihe cya vuba ariko ntabwo turemeza amatariki. “

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Umulisa yagaragaje ko kuva ku munsi wa mbere ahura n’uyu musore yabonaga ko ari we ‘uzatuma mba umukobwa wa mbere wishimye kuri iyi si. Ndagukunda cyane Chris. Nambitswe impeta.”

Muri Kamena 2022, uyu mukobwa yari ku rutonde rw’abandi bari baserukiye ibihugu byabo muri Miss Supranational International 2022, ariko yaje kwigumura ku munota wa nyuma, ni nyuma y’uko Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yari imaze gutangaza ko yahagaritse irushanwa rya Miss Rwanda n’ibindi bikorwa bifitanye isano n’amarushanwa y’ubwiza.

Irushanwa ryagombaga kubera muri Poland. Icyo gihe Umulisa yanditse ku rubuga rwa Instagram agira ati “Ni ukubera ko igihugu cyacu cyafashe umwanzuro wo kuba gihagaritse ibikorwa byose by’amarushanwa y’ubwiza imbere mu gihugu ndetse no kugihagararira.”

Mbere y’iri rushanwa, uyu mukobwa yari yahatanye mu irushanwa rya Miss Warsaw, ndetse yabashije kuboneka mu icumbi ba mbere bavuyemo uwegukanye ikamba.

Umulisa ni Murumuna wa Uwase Clementine wamamaye nka Tina wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational mu 2018 na Miss Elite mu 2020. 

Umulisa yatangaje ko yambitswe impeta n’umusore witwa Chris wo muri Poland 

Umulisa yavuze ko umwaka ushize ari mu rukundo n’uyu musore byagejeje ku kwiyemeza kubana 

Umulisa yavuze ko we na Chris bari kwitegura ubukwe ariko ko bataremeza amatariki







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND