Bruno Fernandes yasubije abatamwemera, nyuma yo guheka Man United

Imikino - 17/03/2025 8:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Bruno Fernandes yasubije abatamwemera, nyuma yo guheka Man United

Kapiteni wa Manchester United, Bruno Fernandes, yongeye kwerekana ko ari umukinnyi w’ingenzi mu ikipe ye nyuma yo gutsinda igitego cye cya gatanu mu cyumweru kimwe.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal yafashije United gutsinda Leicester City ibitego 3-0 muri Premier League, agaragaza ko ari umwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe.

Nyuma yo gufasha ikipe ye kwitwara neza muri Europa League itsinda Real Sociedad 4-1, aho yatsinze hat-trick, Fernandes yagarutse no mu mukino wa shampiyona atsinda igitego n’imipira ibiri yavuyemo ibitego bya Rasmus Hojlund na Alejandro Garnacho.

Fernandes yakomeje kwigaragaza mu kibuga nyuma yo kunengwa na Roy Keane, wahoze ari kapiteni wa Manchester United, wavuze ko "Impano yonyine idahagije" kugira ngo umukinnyi atsinde. 

Gusa uyu mukinnyi w’imyaka 30 yavuze ko adateganya guhindura uburyo bwe bwo gukina kubera ibyo abantu bavuga.

Yagize ati "Nkora ibintu mu buryo bwanjye. Ni byo, si byiza kumva abantu bavuga nabi kuri wowe, ariko biguha imbaraga. Hari byinshi nshobora kunoza, haba mu kibuga, mu kuyobora bagenzi banjye no mu buzima busanzwe. Mfite icyubahiro gikomeye kuri Roy Keane, ariko sinshobora gushimisha buri wese"

Uyu mukinnyi amaze kugira uruhare mu bitego 31 muri uyu mwaka w’imikino, aho muri Premier League ari Mohamed Salah (54) na Erling Haaland (33) bamurusha umusaruro gusa. 

Kuva yagera muri Manchester United muri Gashyantare 2020, ni Kevin De Bruyne wa Manchester City wenyine umurusha gutanga imipira ivamo ibitego, kuko Fernandes afite 80 assists.

Manchester United yagaragaje imbaraga zikomeye muri uyu mukino, nubwo mu gice cya mbere bagize ibibazo mu gucunga umukino. 

Fernandes yavuze ko bifashishije ibyo bize mu mukino wa Arsenal aho bari basubiye inyuma, ariko ubu bashyize imbaraga mu gusatira.

Yakomeje agira ati "Twari tuzi ko ari umukino ukomeye kandi twagombaga gukina neza. Igice cya mbere twakoze amakosa, ariko icya kabiri twabashije kugenzura umukino no kubona ibitego."

"Ndashaka gutsinda ibitego byinshi bishoboka, kuko ari ingenzi mu mukino wanjye. Ngomba no gufasha bagenzi banjye kubona ibitego."

Umutoza wa United, Ruben Amorim, yashimye cyane Fernandes ku bwitange n’umusaruro we mu kibuga. 

Ati "Ni umukinnyi udasanzwe. Ahora yiteguye, kandi abasha gukina neza umukino wose. Nari nsanzwe muzi, ariko ikintangaje ni imbaraga akorana buri munsi. Ni umunyamwuga ukomeye."

Bruno Fernandes arakomeje kwerekana ko ari umwe mu bakinnyi beza ba Manchester United, ndetse buri gihe aba yiteguye gufasha ikipe ye gutanga umusaruro. Ibitego n'imipira ivamo ibitego akomeje gutanga byerekana neza impamvu United ikimugirira icyizere gikomeye.

Bruno Fernandes yabwiye abatamwemera ko adateze guhindura uburyo bwe bw'imikinire

Fernandes yagize uruhare rw'ibitego bitatu mu mukino Man United yatsinzemo Leichester City


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...