Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru aganira na Rwanda Magazine ubwo yari kumwe n'abafana bari bagiye gusura rutahizamu Fall Ngagne wabazwe kubera ikibazo cy'imvune yagize.
Perezida wa Rayon Sports yavuze ko basabwa amanota 24 kugira ngo begukane igikombe anasobanura ko mu minsi iri imbere bazazana umutoza wungirije w'Umunyarwanda umenyereye shampiyona.
Yagize ati: "Turasabwa amanota 24 kugira ngo dutware igikombe cya shampiyona niyo ntego yacu. Umutoza wungirije araza vuba ndetse umukino utaha azaba ahari.
Twashatse kuzana umutoza wa hano umenyereye shampiyona kurusha uko twajya kumushaka hanze. Turashaka umutoza umenyere shampiyona kugira ngo akomeze mu mujyo twari dufite kuko kuzana uwo hanze atangira kwiga shampiyona, oya".
Yavuze ko muri aka karuhuko k'ikipe y'igihugu bazakinamo imikino ya gicuti gusa bakiri kubitegura.
Ati: "Ntabwo turabitegura neza ariko ntabwo tuzarangiza aka karuhuko tudakinnye imikino ya gicuti ndetse niba micye ntabwo izajya munsi y’ibiri kugira ngo tugerageze n’abakinnyi tubona bameze ukuntu tubarebe cyane tubahe umwanya".
Twagirayezu Thaddée yavuze ko Mukura VS bafite mu mukino uzakurikiraho bazayitsinda kubera ko itazongera gukora mu jisho Rayon Sports.
Ati: "Ndibaza ko Mukura VS itakongera kudutsinda bwa kabiri byaba ari igitangaza niko nabyita rero twiteguye neza tugiye mu karuhuko nibaza ko Mukura VS itakora mu jisho rya Rayon Sports bwa kabiri ntabwo bishoboka".
Yavuze ko kuba abafana batekereje kujya gusura Fall Ngagne nawe bakanybwira ari igikorwa cyamushimishije cyane.
Ati: "Ni igikorwa cyanshimishije cyane, abafana ba Rayon Sports baje gusura Fall Ngagne yishimye yari kumwe n’abakinnyi bagenzi be bishimiye, bamuzaniye ubushobozi buba buri hejuru ni ibyishimo ni urukundo rwose Rayon Sports ni urukundo nanashishikariza abandi bafana bose si ngombwa no gusura uwavunitse gusa n’abandi babasura".
Yavuze ko Fall Ngagne bamubaye hafi ko bagiye bakamuvuza bakamubaga bikagenda neza none ubu akaba ari koroherwa.
Ati: "Fall Ngagne twamubaye hafi twaramujyanye turamuvuza baramubaga binagenda neza, ubwishyu buri hejuru Rayon Sports irabwishyura urabona ko yatangiyre gukandagira imbago yanayishyize hasi ibintu bimeze neza nabwira abafana ba Rayon Sports ko mu mwaka utaha w’imikino azaba ahari".
Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 46 aho irusha amanota 4 APR FC iyikurikira.