RURA
Kigali
23.4°C
6:57:08
March 18, 2025

Ibyo ugomba kumenya mbere yo gukundana n’umuntu ukuruta cyane mu myaka

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:17/03/2025 7:44
0


Abantu bakunze kuvuga ko “imyaka ari umubare” kandi ko urukundo rugana aho rushaka. Muri iki gihe, usanga abantu bakundana n’ababarusha imyaka kure cyane. Haba abasore n’abakobwa, hari uwo usanga akundana n’umuntu ungana n’ababyeyi be cyangwa umukubye Kabiri mu myaka kandi ukabona ntacyo bimutwaye.



Ibi ntibivugwaho rumwe muri sosiyete Nyarwanda aho bamwe bavuga ko ntacyo bitwaye, mu gihe abantu bakundana, imyaka yabo ntacyo iba ivuze, naho abandi bakavuga ko gukundana n’umuntu ukuruta cyane bidahuye n’umuco kandi ko akenshi baba bakurikiye amafaranga.

Mbere yo gukundana n’umuntu ukurusha imyaka myinshi, hari ibintu ugomba kubanza kwitaho, ukamenya ko atari kimwe no gukundana n’uwo muri mu kigero kimwe.

Inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Science of People, isobanura neza ibintu ugomba kubanza kumenya mbere yo gukundana n’umuntu ukuruta cyane:

Abantu bakuru cyane baba bashaka umubano wa nyawo: Akenshi nta mikino baba bakeneye mu rukundo, za nkundo z’abana bakundana nyuma y’ukwezi bagashwana bo ntabwo babikozwa. Niba mukundana baba biteze byinshi kuri wowe.

Ikindi ni uko kuba ari bakuru bitavuze ko ari bo bagomba kwishyura buri kintu cyose. Usanga abantu benshi bitiranya urukundo n’ubucuruzi bumva ko niba bakundana n’umuntu ubaruta cyane agomba kubishyurira buri kimwe ndetse bakabishingikirizaho kuri buri kintu. Nyamara ibi sibyo, ugomba nawe kugira ibyo wimenyera.

Umuntu ukuruta cyane usanga mufite ibintu bitandukanye mushaka mu rukundo, imico itandukanye, ndetse n’intego zitandukanye. Mbere yo gukundana n’umuntu ukuruta rero ugomba kubanza ukamenya uko uzabyitwaramo, niba uzihanganira kugira intego zitandukanye n’iz’umukunzi wawe kandi mufite byinshi mudahuza.

Usanga kandi aba bantu bafite ibibazo byinshi bagiye bahurira nabyo mu rukundo, akenshi baba baragiye bakundana n’abantu benshi ndetse hari byinshi bagiye bahurira nabyo mu rukundo wowe utazi, ababahemukiye, ababababaje, n’ibindi. Iki gihe rero ugomba kumenya uko uzabyitwaramo mu gihe usanze umukunzi wawe yarahuye n’ibi bibazo, ukamenya kubyihanganira.

Ikindi ni uko aba akugenzura cyane atakwizera ndetse agufuhira cyane, akenshi iyo akubonanye n’urungano rwawe akeka ko muri kumuvuga cyangwa umuca inyuma. Usanga aba atifitiye icyizere ko umukunda ahubwo atekereza ko isaha n’isaha bamugutwara.

Abarwanya urukundo rwanyu bo ntibazabura, niba ukundana n’umuntu ukuruta cyane abazababonana bazavuga ibitandukanye, ntabwo ariko bose bazishimira urukundo rwanyu. Bamwe bazabaca integer, batangire kuvuga ko umukundira amafaranga, abandi babatega iminsi, niba rero uri umuntu udafite umutima ukomeye, utazi kwihangana no kwihagararaho ni byiza ko ugomba kubanza kwitegura bihagije mbere yo kujya mu rukundo n’iumuntu ukuruta cyane.

Urukundo ruratangaje cyane, ushobora kuzisanga wagiye mu rukundo n’umugabo cyangwa umugore ukuruta kure, ibi ni bisanzwe nta gikuba kizaba cyacitse. Nyamara hari abashobora kuguca integer bavuga ngo noneho uwo basigaye bakundana amukubye kabiri mu myaka. Ariko ibuka ko uri umuntu mukuru kandi wifatira imyanzuro, ntuzareke rero abantu batuma utishimira urukundo rwanyu cyangwa ngo ube wakwibuza ibyishimo kubera bo. Nyamara ugomba kubanza ukitegura ibintu byose ushobora kuzahurira nabyo muri uwo mubano.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND