Ikipe ya APR FC iriho inyuma amanota 7 ugereranyije n'amanota yari ifite umunsi nk'uyu ku rutonde rwa shampiyona y'umwaka ushize.
Tariki
21 Kamena 2024 nibwo uyu mutoza Darko yatangajwe nk'umutoza mushya wa APR FC
asimbuye Thierry Forger wari umaze guhesha igikombe cya shampiyona iyi kipe
y'ingabo z'igihugu.
Darko
yaje afatwa nk'igisubizo cy'umutoza ikipe ya APR FC ikeneye ndetse akaba yari
yitezweho byinshi birimo kuyigeza kure mu mikino nyafurika iyi kipe yari imaze
umwaka igarutse kuri gahunda y'abanyamahanga.
Uyu
Mutoza, yatangiye imikino ye mu mikino ya CECAFA ndetse icyo gihe APR FC ikaba
yaragiye muri iyi mikino iri gusuzuma bamwe mu bakinnyi yari imaze kugura, ari
nako irimo kongeramo abandi. Darko yaje kugeza APR FC ku mukino wa nyuma ariko
aza gutsindwa kuri penaliti.
Iyi
kipe mu mikino ya CAF Champions League yaje kurenga icyiciro kibanza ikuyemo
Azam, ariko iza gusezererwa na Pyramids nabi nk'uko byari byagenze umwaka wari
wabanje.
Ntabwo
akenshi iyi mikino abakunzi ba APR FC baba bayibara cyane, nubwo baba bifuza
gukora amateka ku ruhando mpizamahanga, ariko umutoza binaniye ntabwo bakunze
kumurimiraho itaka.
Icyaha
kiruta ibindi ku mutoza wa APR FC ni ukunanirwa gutwara igikombe cya shampiyona
ndetse no gukina ibyo abafana n'abayobozi badashaka niyo wakitwara neza nk'uko
ibi byabaye kuri Thierry Forger.
Darko Novic kuva yafata ikipe yasubiye
inyuma mu manota
Kugera
ubu usoma iyi nkuru, APR FC iri ku mwanya wa 2 n'amanota 41 ku munsi wa 20 wa
shampiyona. Iyi kipe iriho inyuma amanota 7 ndetse n'umwanya umwe, kuko umwaka
ushize shampiyona uri ku munsi wa 20, APR FC yari ku mwanya wa mbere n'amanota
47. Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n'amanota 39. Bivuze ko Rayon Sports imaze
kuzamukaho umwanya umwe n'amanota 4 ugereranyije n'umwaka ushize.
APR FC imaze gusubiraho imyuma amanota 7 ugereranyije n'umwaka ushize
APR
FC imaze gutakaza imikino 3 muri uyu mwaka wa shampiyona, mu gihe umwaka ushize
w'imikino yari itaratakaza umukino n'umwe ndetse yarinze isoza shampiyona
idatakaje nubwo yanganyije inshuro 11.
Darko Novic yagaragaje ko asa nkaho
atazi umukinnyi Muhire Kevin
Mu
kiganiro n'itangazamakuru cyaherekeje umukino APR FC yanganyijemo na Rayon
Sports, umutoza Darko yagaragaje ko asa naho atazi kapiteni wa Rayon Sports ndetse
n'ikipe y'igihugu ya CHAN.
Uyu
mutoza yagize Ati “Birashoboka ko numero 11, wabo ntabwo nibuka izina rye
(Kevin MUHIRE) ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi muri Shampiyona yacu
(Umupira ku kirenge)”.
Darko yagaragaje ko ashobora kuba atazi Muhire Kevin
Wenda
usibye kwigiza nkana ubundi biragoye kuba umutoza wa APR FC yaba atazi kapiteni
wa Rayon Sports Muhire Kevin ndetse bihagije kuko no mu nama itegura umukino ariwe
mukinnyi uganirwa kenshi.
Bibaye
ari ukuri ko Darko anyuzamo akayoberwa Muhire Kevin, byaba ari ikibazo gikomeye
mu mitoreze ya APR FC kuko noneho atazigera amenya umukinnyi n'umwe w'Amagaju
FC.
Abafana ba APR FC bishyuza Darko
gusimbuza nabi
Ku
rundi ruhande bamwe babifata nko kwibonekeza ku bafana ba APR FC ndetse no
kwivanga mu kazi k'umutoza Darko gusa nanone umuntu yakwibuka ko umupira wabaye
rusange, abafana umuntu akaba yabagarukira.
Akenshi
abafana bakunze kuvuga ko umutoza Darko afite uruhare rukomeye mu musaruro muke
iyi kipe ibona gusa umuntu yakwibuka ko aribyo bavugaga kuri Thierry Forger
warinze atwara shampiyona adatsinzwe, ariko akaza kudakomezanya n'iyi kipe,
bikemeza ko Darko abaye ari umutwaro ku ikipe ya APR FC, uwo mugogoro izawitura
shampiyona irangiye.
Abafana ba APR FC bakomeje gutakariza icyizere umutoza wabo ngi kubera amakosa akora mu mukino rwagati
Abafana ba APR FC yasigaye bagira uruhare rugaragara ku hazaza h'umutoza wabo
TANGA IGITECYEREZO