RURA
Kigali

Chryso Ndasingwa witegura gukora igitaramo 'Easter Experience' yahuje inganzo na Sharon Gatete-VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:11/03/2025 10:21
0


Umuramyi Chryso Ndasingwa uri mu myiteguro y’igitaramo ‘Easter Experience’ yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Mwuka wera’ yakoranye n’umuramyikazi ugezweho, Gatete Sharon.



Kuwa Mbere, Chryso Ndasingwa yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Gatete Sharon akaba ari indirimbo ya mbere mu ndirimbo zo gushimisha Imana.

Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo, Chryso Ndasingwa yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ari iyibutsa ko Yesu ari uwera kandi ko nta handi abantu bakura agakiza uretse mu kwizera Yesu Kirisito gusa.

Ati “Ni indirimbo ihimbaza Imana ariko yibutsa ko Yesu ari uwera kandi aduhamagara kubaho mu kwezwa. Yerekana ko nta wundi twakuraho agakiza uretse we kandi mu kwezwa kwe, niho tugira amahoro no guhura n’imbaraga z’Imana.”

Agaruka kuri Sharon Gatete bakoranye iyi ndirimbo, yavuze ko uyu mukobwa ufite impano idashidikanwaho ari umukobwa ukunda Imana kandi afite ijwi ryiza kandi bose bakaba bahuje intego yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana binyuze mu kuririmba.

Yagize ati “Sharon ni umuramyi mwiza ufite ijwi ryiza kandi akunda Imana. Twarahuye nyuma twumva ko dufite intego zimwe zo guteza imbere ubutumwa bw’Imana binyuze mu muziki. Umuziki we ni mwiza kandi atanga ibyiringiro ndetse akaba ashishikajwe no gukorera Imana.”

Uretse kuba yakoranye indirimbo n’umwe mu baramyi b’abahanga mu muziki, Chryso Ndasingwa yagarutse ku gitaramo ‘Easter Experience’ ari kwitegura gukorera muri BK Arena ku munsi wa pasika, yavuze ko kizarangwa no kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwa nyabwo.

Ati “Igihe kirageze! Hari ibikomeye nateganyirije abakunzi b’umuziki wange. Icy’ingenzi ni uko bizaba ari ibihe bikomeye byo kuramya no guhimbaza Imana.”

Yavuze ko hari byinshi ateganyiriza abazitabira igitaramo cye ariko ‘Hari byinshi ntari bwerureho ariko nizeye ko bizatungura benshi kandi bikaba umugisha kuri bose.’

Chryso Ndasingwa ni umuhanzi wa kabiri mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wabashije kuzuza BK Arena abantu hirya no hino bakabura ayo bacira n’ayo bamira dore ko hari abahanzi benshi bagerageje BK Arena ariko bikanga.

Kuri ubu Chryso Ndasingwa ari mu myiteguro y'igitaramo cya Pasika yise Easter Experience kizaba tariki 20 Mata 2025. Mu bo azataramana nabo harimo Papi Clever na Dorcas, True  Promises ndetse na Arsene Tuyi.

Ni igitaramo kizabera muri Intare Arena i Rusororo ndetse amatike yamaze kugera hanze. Kwinjira ni ukugura itike ya 10, 000 Frw, 20,000 Frw, 30,000Frw ndetse na 50,000 Frw. Amatike aboneka kuri *797*30# no kuri www.ishema.rw.


Chryso Ndasingwa yashyize hanze indirimbo 'Mwuka wera' yakoranye na Sharon Gatete


Sharon Gatete ni umwe mu bahanzikazi beza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bigaragara ko mu minsi iri imbere araba ari ku ruhembe rw'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana


Sharon Gatete ni umuramyi w'umuhanga cyane 


Chryso Ndasingwa ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe ari mu myiteguro y'igitaramo 'Easter Experience'


Chryso Ndasingwa aritegura gukora igitaramo gikomeye 

Reba indirimbo 'Mwuka wera' Chryso Ndasingwa yakoranye na Gatete Sharon

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND