Ibyo urubyiruko rwo mu kiragano kizwi nka (Gen Z) rufata nk'ingenzi ariko bigasa n'aho bitagira agaciro kanini ku bakuze, bigaragaza itandukaniro ry’abo muri iki kiragano ndetse n’abo mu bindi biragano byababanjirije.
Mu gihe abantu bo mu biragano bya vuba n'abageze mu zabukuru, basanzwe bashyira imbere indangagaciro zabo, imibereho n'uburyo bw'imitekerereze ishingiye ku mibereho yabo, birumvikana ko guhinyura no guhangana n'izo ngamba za sosiyete zashishikaje urubyiruko ruri muri Gen Z (abavutse hagati y'umwaka wa 1997 na 2012) byazanye itandukaniro.
Ariko nubwo urubyiruko rwahinduweho n’iyindi
myumvire ivuga ko bafite ibyiyumvo byoroshye, ariko bakomeje gushyira imbere
indangagaciro zabo bishishikajwe ko urubyiruko ruba ku murongo w'ubwisanzure,
uburinganire n'ubwuzuzanye mu guhangana n'ibibazo byabo.
Nubwo hari byinshi urubyiruko rubarizwa mu kiragano kizwi nka Gen Z rwumva ko ari ingenzi ariko hari byinshi biba bitakize icyo bivuga cyane ku bskuze nyamara abo muri Gen Z bo ntibabihishe bagakora ku buryo ahobwo bigaragara.
Uhereye mu
kazi, kugenzura ibikorwa by’imyidagaduro no mu buzima bwabo bwite, urubyiruko
rwo mu kiragano cya (Gen Z) ruba rushaka guhindura ibintu, nubwo ibi bitera
kwinubira no kwibasira bamwe na bamwe.
Dore bimwe muri byinshi ababarizwa mu kiragano cya Gen Z bakora ariko abo mu
biragano cyabanje bakabifata nk'aho bitagize icyo bivuze kinini:
-Guhuza akazi n’ubuzima busanzwe
Urubyiruko rwitwa Gen Z rushishikazwa cyane no guhuza akazi
n'ubuzima bwabo bwite kurusha izindi nzego z'abantu bakuze nk’ababarizwa muri
millenials na baby boomers. Nubwo bahura n'ibibazo by'ubukungu n'ibibazo
by'umutekano w'akazi, abenshi muri bo bihatira kubungabunga umwanya wabo, bakita
ku buzima bwabo bwite, gukura, no kubona umwanya wo kuruhuka.
Gen Z ikomeza isaba imiterere y'akazi ifasha kugera kuri iyo ntego, harimo gukora akazi koroshye cyangwa gukorera mu rugo, gufata igihe cy'ikiruhuko, ndetse no kwirinda umubano na benshi nk'ibyo abandi bakora.
Ibi
byatumye abakuze benshi bagira agahinda ko kuba barahoraga bahangayikishijwe
n'akazi igihe cyose, kandi barumva ko batagize umwanya uhagije wo kwita ku
buzima bwabo bwite.
-Guhitamo neza ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo
Urubyiruko rwa Gen Z rukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugira ngo bagaragaze uko bibona ndetse n'uko batishimira abakuze cyane cyane abari muri Baby Boomer, kandi izi mbuga ziba ari ahantu havugirwa ibitekerezo byinshi bigaragaza impaka hagati y'aba bakuze n'urubyiruko.
Nk’uko
ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cyitwa "The Gerontologist" bubivuga,
ni byiza kumva impamvu urubyiruko rwitabira cyane guhanga no gucunga neza
imbuga nkoranyambaga, kuko ibi bikintu bifite akamaro kenshi kuri bo, ariko ku
bantu bari mu myaka yo hejuru, bimwe muri ibi bikorwa byo guhanga biba bitari
ku rwego rwo hejuru.
-Guhangana n’ibibazo by’imitekerereze
Raporo y'ishyirahamwe ry'abahanga mu by'imitekerereze, American
Psychological Association (APA) yitwa "Stress
in America: Gen Z", igaragaza ko ababarizwa muri Gen Z bafite
imyumvire yo gushaka ubufasha bwo kwa muganga, kuvurwa cyangwa kwitabira
ubuvuzi bwo m’umutwe kurusha iibdi biragano byabayeho nka “Gen X na Baby
Boomers”.
Ibi byatewe ahanini no kwiyongera k'ubushobozi bwo kubona
ubufasha n’uburyo bwo kumenya neza ibijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe kuri Gen Z,
kubera ikorananbuhanga abantu bagenda bagira ibibazo bitanduknye. Ariko kandi,
benshi muri abo bantu bakuze bagifite imyumvire itari myiza ku bijyanye no
kugisha inama mu by'ubuzima bwo mu mutwe.
-Kurwana n’imihindagurikire y’ikirere
Mu bushakashatsi bwakozwe na Pew Research Center, Gen Z bugaragara imbere mu kurwanya ihindagurika ry'ikirere.
Ababarizwa muri Gen Z bavugwa cyane mu
guhashya ibijyanye n'ihindagurika ry'ikirere no kubungabunga ibidukikije,
ndetse banabikora binyuze mu gushyira ku mbuga nkoranyambaga, kwitabira
ibikorwa by'ubukangurambaga, no gukora ibikorwa byo kwamamaza kuri ibi bibazo
kurusha ibindi biragano byabanje.
Nubwo ubushakashatsi bwerekana ko abageze mu zabukuru nka Baby Boomers batishora
cyane kuri ibi bibazo ku rwego rwa rwo hejuru, Gen Z irangwa no gukora ibikorwa
bito by'ubukangurambaga, nko gutanga imfashanyo, kwegera abayobozi, kwitabira
inama n'amahuriro, no gutanga umusanzu mu bikorwa byo kurwanya ihindagurika.
-Gucana umubano n’abagize umuryango badashobotse
Mu buryo bwo kumenya byinshi ku mibanire hagati y'ubuzima bw'abana n'ingaruka z'ababyeyi batita ku bana, ababarizwa mu kiragano cya Gen Z hari igihe bagra umubano uturi mwiza n'ababyeyi babo.
Ibi biterwa n'uko abana
bo muri iki kiragano bagerageza kuvuga ibibazo byabo byerekeye ibibazo
by’ubuzima bw’imitekerereze, ariko abakuru bo akenshi batabasha kubumva no
kubashyigikira.
Ubu buryo bwo gutandukana n'ababyeyi cyangwa abavandimwe bafite imyitwarire nk’iyi bigenda bwiyongera, aho abato bagira umwete muke wo gukomeza kuvugana n’abagize umuryango.
Ubushakashatsi bwakozwe na American
Psychological Associationbwagaragaje ko umubare munini w’urubyiruko rufite
ikibazo cyo kudashyigikirwa n’ababyeyi babo, kutumvwa n’abakuze bo muri
generation za kera aribyo bituma bagirana ibibazo bitandukanye.
-Gushaka akazi kajyane n’ibyo umuntu yizera
Ababarizwa muri Gen Z ntabwo basiga indangagaciro zabo n'ibyo bemera igihe
bagiye ku kazi; ahubwo, benshi muri bo bashaka akazi kijyanye n'indangagaciro
zabo. Bafite iby'ingenzi bibajyanye nko guharanira kubaho ubuzima bwiza
bw'akazi n'umuryango.
Mu gihe abakuru bagaragaje kugabanya ibyo bemera ndetse bakanigomwa bimwe bagamije gukorera amafaranga n'umutekano w’imiryango yabo, ab'iyi myaka bavuga ko indangagaciro zabo ari zo z'ingenzi kurusha amafaranga.
Ibi bituma benshi
muri bo bahinduranya akazi inshuro nyinshi bashaka aho basanga ibyo bemera
bihura n'ibyo babona abandi bakabura n’akazi.
TANGA IGITECYEREZO