RURA
Kigali

Wasanga harimo n’iyawe! Amafoto 50 aryoshye yaranze umukino wahuje APR FC na Rayon Sports

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/03/2025 7:44
0


APR FC yanganyije na Rayon Sports 0-0 mu mukino w’umunsi 20 wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro ku Cyumweru tariki ya 9 Werurwe 2025.



Kunganya uyu  mukino byasize Rayon Sports ikomeje kuyobora shampiyona n’amanota 43, irusha APR FC ya kabiri amanota abiri.

Uyu mukino wari uwa 105 uhuje aya makipe kuva mu 1995. Muri iyo mikino, APR FC yatsinzemo 44, Rayon Sports itsinda 33, banganya 28. Wari umukino ukomeye cyane kuko aya makipe yombi yari yegeranye mu manota mbere yo guhura.

Mu gice cya mbere, APR FC yatangiye isatira, igira uburyo bukomeye ku munota wa 6, ariko umupira wa Byiringiro Gilbert ushyirwa muri koruneri na Souleymane Daffé. Rayon Sports nayo yagize uburyo bwiza ku munota wa 11, ariko Rukundo Abdul Rahman ateye ishoti rinyura ku ruhande rw’izamu. Mu gice cya kabiri, impinduka zakozwe ntizatanze umusaruro, nubwo Mugisha Gilbert na Aziz Bassane bagize amahirwe yo gutsinda, ariko ntibayabyaza umusaruro.

Umukino warangiye nta kipe ibashije kubona igitego. Rayon Sports yagumanye umwanya wa mbere n’amanota 43, iguma imbere ya APR FC ifite 41.Abakunzi ba Rayon Sports bari baje gushyigikira ikipe yabo bareba ko yakwikura mu nzara za APR FC

Abakunzi ba APR FC nabo bari babukereye baje gushyigikira ikipe yabo bihebeye

MTN MOMO mu Baterankunga bari ku mukino wa APR FC na Rayon Sports

Umunyezamu Ishimwe Pierre yari afite icyizere cyinshi ko aguma kwicaza umunye-Congo Brazaville Pavelh Ndzila

Mbere y'uko umukino utangira abakinnyi ba APR FC bari bafite icyizere cyinshi ko baza gucyura amanota atatu

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC

Byari indyankurye mu kibuga nubwo amakipe yombi yashakishije igitego akakibura

Abakinnyi babiri bakomoka mu Burundi Ndayishimiye Richald wa Rayon Sports na Nshimirimana Ismail wa APR FC ubwo bari bari kugundagurana mu kibuga hagati bashaka intsinzi

Nsabimana Aimable ni myugariro wafashije Rayon Sports guhagarika ba rutahizamu ba APR FC

Myugariro Youssou Diagne nawe akomeje gufasha Rayon Sports mu mikino itandukanye

Cheik Djibril Ouattra wicaye hasi ni umwe mu bakinnyi APR FC yari yitezeho ibisubizo mu mukino wayo na Rayon Sports

Umuzamu Ishimwe Pierre wa APR FC mu bakinnyi bagize umukino mwiza

Byiringiro Gilbert areba uburyo yakinana na bagenzi be 

Nsabimana Aimable wa Rayon Sports agerageza guhagarika Cheik Djbril Ouattra na Ruboneka Jean Bosco ba APR FC

Umuzamu Khadime Ndiaye wa Rayon Sports mu bakinnyi bagize uruhare mu kutinjizwa igitego kwayo

Ndayishimiye Richald na Nsabimana Aimable ubwo basabaga kufura

Lamine Bah na bagenzi be 

Umutoza wa Rayon Sports yari yaje yambaye ikoti ryiza

Umutoza wa APR FC Darko Novic

Eric Semuhungu mu byamamare byari byitabiriye umukino wahuje APR FC na Rayon Sports


AMAFOTO: Emile Maurice






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyandwi Eric 11 hours ago
    Turifuzako hakorwa ibikirishi binini byamakipe tukabigura tukajyatubimanika murisarozacu murakoze



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND