Mu gihe kenshi ubwiza bw'umuntu buvugwa hashingiwe ku miterere ye yo hanze, ariko hari ubwiza bw'imbere bufite agaciro gakomeye.
Nk'uko psychologie ibigaragaza, hari ibyiza by'imbere umugore w'indakemwa agaragaza, kandi ibi ni byo bigira ingaruka nziza ku bandi bamukikije.
Dore bimwe mu biranga umugore w'indakemwa nk'uko psychologie ibivuga:
1. Kumva no kwishyira mu mwanya w'abandi: Ubushobozi bwo kumva no gusangira ibyiyumvo by'abandi ni ikintu cy'ingenzi. Umugore w'indakemwa ashobora kwishyira mu mwanya w'undi, akumva ibyiyumvo bye kandi akamwereka ko amwitayeho. Ibi bituma yubaka umubano ukomeye n'abandi.
2. Kwigirira icyizere no kumenya agaciro ke: Umugore w'indakemwa azi agaciro ke kandi ntashobora kwemera ko abandi bamukandamiza cyangwa bakoresha ineza ye nabi.
Ariko kandi, kuba ashikamye ntibivuze ko ari umunyagitugu; ahubwo, avuga ibitekerezo bye mu buryo buboneye kandi yubaha abandi. Ibi bituma yubaka umubano mwiza Kandi wubaka.
3. Gucunga no kugaragaza ibyiyumvo bye neza: Ubushobozi bwo kumenya, gucunga no kugaragaza ibyiyumvo bye neza, ndetse no gusobanukirwa ibyiyumvo by'abandi, ni ikintu cy'ingenzi. Ibi bituma ashobora guhangana n'ibihe bikomeye kandi akubaka umubano ukomeye n'abandi.
4. Kwitangira abandi: Kwitangira abandi nta nyungu yiteze ni ikimenyetso cy'umugore w'indakemwa. Ashobora gufasha abandi mu buryo butandukanye, yaba mu bikorwa binini cyangwa bito, kandi ibi bigira ingaruka nziza ku muryango mugari nkuko tubikesha Hack Spirit.com.
5. Kwihangana: Ubushobozi bwo guhagarara akarwana mu bihe bikomeye, akabasha kugaruka mu buzima busanzwe nyuma y'ibigeragezo, ni ikintu cy'ingenzi. Umugore w'indakemwa ntiyemera gutsindwa; ahubwo, akoresha ibihe bikomeye nk'amahirwe yo gukura no kwiga.
6. Kugira ubutabera: Kuba inyangamugayo, ukurikiza amahame akomeye y'imyitwarire, ni ikintu cy'ingenzi. Umugore w'indakemwa ahora ari inyangamugayo mu byo akora byose, kandi ibi bituma yizerwa kandi akubahwa n'abandi.
7. Kuba mwiza: Kugaragariza abandi ineza, kubaha no kubitaho ni ikimenyetso cy'umugore w'indakemwa. Ibi bituma abandi bamwiyumvamo kandi bakamwubaha.
8. Kugira ubumuntu: Nubwo azi agaciro ke, umugore w'indakemwa ahora yicisha bugufi, akemera ko hari byinshi byo kwiga kandi akemera amakosa ye. Ibi bituma akomeza gukura no gutera imbere mu buzima.
Izi ni zimwe mu ndangagaciro z'umugore w'indakemwa nk'uko psychologie ibigaragaza. Kugira iyi mico bituma umuntu agira uruhare rukomeye mu muryango, akubaka umubano mwiza n'abandi kandi akagira ubuzima bufite intego.
Umugore w'umutima arangwa no kumenya agaciro ke kandi akamenya gucunga ibyiyumvo bye n'amaranga muta ye.
TANGA IGITECYEREZO