Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore usanze abo mu Rwanda bahagaze he?

Imyidagaduro - 07/03/2025 9:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore usanze abo mu Rwanda bahagaze he?

Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 8 Werurwe, ugamije gushimangira uruhare rw'umugore mu iterambere ry'isi no guharanira uburenganzira bwe. Mu Rwanda, uyu munsi usanze igihugu gifite byinshi byagezweho mu guteza imbere umugore, ariko hakiri n'imbogamizi zigomba gukemurwa.

Uyu mwaka ku rwego rw'Igihugu, uzizihirizwa mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Hindiro, Akagari ka Gatega. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: "Umugore ni uw'agaciro."

Ni umwanya wo kuzirikana agaciro k’umugore mu muryango, n’uruhare rwe mu iterambere ry’igihugu, hareberwa hamwe aho abagore bageze, imbogamizi bagihura na zo, n’ingamba zikwiye gufatwa kugira ngo barusheho kwihuta mu iterambere.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kimwe mu bikorwa by’ingenzi Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga ni uguteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore. Mu 1995, yashyize umukono ku masezerano yo guteza imbere uburenganzira bw’abagore yasinyiwe i Beijing mu Bushinwa.

Imvugo yabaye ingiro kuko ubu abenshi bari mu nzego nkuru za Leta zifata ibyemezo mu miyoborere y’igihugu, mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse baniteje imbere mu bikorera.

Mu 2008, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite yabaye iya mbere ku Isi mu kugira abagore benshi ugereranyije n’abagabo. Abagore bageze kuri 61,25% mu gihe ku rwego rw’Isi bangana na 26,4%.

U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere hakurikijwe urutonde ngarukakwezi rwa IPU kuva mu myaka icumi ishize.

U Rwanda kandi rufite abagize Inteko Ishinga Amategeko bakiri mu rubyiruko. Abagera kuri kimwe cya kabiri mu badepite bari munsi y’imyaka 45 ari na yo iherwaho gusubiza hasi ugereranyije na 29,85% ku rwego rw’Isi.

Abagore kandi bagize 50% bya guverinoma mu gihe inzego z’ibanze zigomba kuba zigizwe na 30% by’abagore, nk’uko amategeko abiteganya.

Ubwo yari mu Nteko Rusange ya 63 y’Umuryango w’Abibumbye muri Nzeri 2008, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwahisemo guteza imbere uburinganire kuko ari intwaro y’iterambere.

Imibare igaragaza kandi ko abagore batanga umusanzu wa 30% mu bukungu bwose bw’imbere mu gihugu (GDP). Batinyutse kwihangira imirimo kuko ubu bayobora 42% by’amasosiyete y’ubucuruzi yanditse mu gihugu hose na 58% by’ubucuruzi butanditse nk’uko byerekanywe na Raporo y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (International Finance Corporation).

U Rwanda rwateje imbere uburezi cyane cyane ubw’umwana w’umukobwa ndetse imibare igaragaza ko bitabira ishuri cyane ku kigero cya 98% kurusha abahungu, bo bari ku kigero cya 97%.

Byongeye kandi, abakobwa bashishikarizwa kwiga amasomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare mbere yafatwaga nk’agenewe basaza babo b’abahungu kandi abatsinze neza bakabona amahirwe yo gukomeza amashuri yabo muri za Kaminuza zikomeye mu gihugu no hanze yacyo.

U Rwanda kandi rushimwa ndetse rugafatwa na bimwe mu bihugu nk’ishuri ry’imiyoborere myiza no kwimakaza ihame ry’uburinganire.    

Impuguke mu by'Uburinganire n'Iterambere, Dr Josephine Mukabera, aherutse kubwira RBA ko umugore yateye imbere kuko yahawe ijambo, arigishwa ndetse ashobora kwiteza imbere.

Ati: "Umugore wo mu Rwanda mu gihe tugezemo ubona yarateye imbere kuko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari ibyo umugore hari yarahejwemo mu burezi, mu kazi no muri politiki."

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Nyiramajyambere Belancile, yagaragaje ko ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye ridatuma umugore asuzugura umugabo, ahubwo rifasha mu iterambere rye.

Ati: "Ni ugukomeza kwigisha, abantu tukabigisha ku buryo n'urubyiruko ruzamuka rubizi. Ahubwo uburinganire ni ukureshya mu mategeko, tugahabwa uburenganzira bungana.''

Guverinoma y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba na gahunda zo guteza imbere umugore yaba mu burezi, ubukungu, imiyoborere n’ibindi.

Mu rwego rwa politiki, u Rwanda rwashyizeho ingamba zihamye zo kwimakaza ihame ry'uburinganire. Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, rishimangira ko abagore bagira nibura 30% by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

Nubwo hari intambwe yatewe mu nzego za Leta, mu bikorera haracyagaragara icyuho mu kubahiriza ihame ry'uburinganire. Raporo zitandukanye zagaragaje ko abagore bakiri bake mu myanya y'ubuyobozi mu bigo byigenga, bikaba bisaba gushyiraho ingamba zihariye zo guteza imbere ihame ry'uburinganire muri uru rwego.

Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF) ivuga ko uburinganire atari imibare gusa, ahubwo ari ugukuraho imbogamizi zibangamira abageze mu myanya y'ubuyobozi. Ibi bisaba guhindura imyumvire, gukuraho imiziro n'imigenzo mibi byabangamiraga abagore mu iterambere ryabo.

Mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi, abagore ibihumbi 3 bakora uyu mwuga bahawe telefoni zigezweho binyuze muri gahunda ya ConnectRwanda. Izi telefoni zizabafasha kubona amakuru akenewe no kunoza imikorere yabo, bikazatuma barushaho gutera imbere no guteza imbere imiryango yabo.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ku miterere y’umurimo mu Rwanda bwagaragaje ko ubushomeri bwagabanyutse bugera kuri 14,7% mu Ugushyingo 2024, bunagaragaza ko abagabo bari ku isoko ry’umurimo ari 71,9% mu gihe abagore ari 57,1%. Icyuho hagati y’ibitsina byombi ku isoko ry’umurimo ni 14,8%.

Imibare y’inzego z’umurimo mu Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024, abagore ibihumbi 29 bitabiriye gupiganira imyanya y’imirimo y’akazi muri Leta, ariko 1.574 gusa ni bo bagitsinze, 716 bahita bashyirwa mu myanya, mu gihe abandi 745 bashyizwe ku rutonde rw’abategereje ahaboneka umwanya.

Magingo aya ntihazwi impamvu zituma abagore batitabira gupiganirwa akazi mu myanya ya Leta, ariko biteganyijwe ko hazakorwa ubushakashatsi buzashyira hanze izi mpamvu.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko mu rwego rwo kwzihiza uyu munsi, mu turere twose tw’igihugu hateganijwe ibikorwa bishimangira uruhare rw’umugore n’umukobwa mu iterambere ry’u Rwanda.

Ati: “Mu kwezi kwa Werurwe kose hazakorwa ibikorwa byihutisha impinduka mu guteza imbere umugore n’umukobwa, hakurikijwe gahunda zateguwe."

Yakomeje agira ati: “Dukomeze kandi gusigasira ibyo twagezeho mu guteza imbere uburinganire bw’abagore n’abagabo, twubake umuryango ushoboye kandi utekanye."

Nubwo hari byinshi byagezweho mu guteza imbere umugore mu Rwanda, haracyari imbogamizi zigomba gukemurwa. Imyumvire idahwitse ikigaragara mu bice bimwe na bimwe, aho abagore bamwe bafatwa nk'abadashoboye, igomba guhinduka. Gukomeza gushyira imbaraga mu burezi, guha abagore amahirwe angana n'abagabo mu nzego zose, no guharanira ko ihame ry'uburinganire ryubahirizwa hose, ni ingenzi mu rugendo rwo kugera ku buringanire nyabwo.

Umunsi mpuzamahanga w’Umugore washyizweho n’umuryango w’Abibumbye mu mwaka w’1972. U Rwanda rwatangiye kuwizihiza kuva mu 1975. Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 8 Werurwe.

Imibare yo mu ibarura rusange ry’abaturage ryo mu 2022, igaragaza ko Abanyarwanda bari 13.246.394. Muri bo 48,5% ni abagabo naho abagore bangana na 51,5%. 

U Rwanda rugiye kongera kwifatanya n'Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...