RURA
Kigali

Ibitaramo mu myobo: Abahanzi ba Ukraine bahisemo gusanga abafana babo mu myobo ngo bataramane

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:7/03/2025 21:16
0


Mu gihe Ukraine ihura n’intambara, abahanzi bahisemo gukorera ibitaramo mu myobo y’ubuhungiro kugira ngo bakomeze gutaramira abafana babo no gusigasira umuco wabo nubwo bakomeje guhura n’ibibazo bikomeye.



Mu gihe Ukraine ikomeje guhura n’ingaruka z’intambara, ubuzima bw’abaturage bayo bwahindutse cyane, harimo n’uruganda rw’imyidagaduro. Mu gihe ibisasu bikomeje kugwa ku mijyi itandukanye, abahanzi bahisemo kugana imyobo y’ubuhungiro kugira ngo bakomeze guhuza n’abafana babo binyuze mu muziki.

Ibitaramo bikorerwa muri iyi myobo si ibisanzwe, ahubwo ni uburyo bwo gukomeza guha abantu icyizere mu bihe bikomeye. Aha hantu harinzwe ibisasu bituma abantu babasha gutaramana n’abahanzi babo nta kibazo cy’umutekano. Nubwo ari uburyo bushya budasanzwe, bwakomeje kuba igisubizo ku bakunda umuziki muri Ukraine.

Itsinda rya ONUKA, rigizwe na Nata Zhyzhchenko na Yevhen Filatov, ni bamwe mu bahanzi bahisemo gukomeza ibitaramo nubwo ibihe bikomeye. Nk’uko Nata Zhyzhchenko abivuga, ibi bitaramo byerekana ko umuco wa Ukraine udashobora gusibangana, kabone nubwo igihugu cyugarijwe n’intambara.

Black Promoters Collective ivuga ko Ibitaramo mu myobo y’ubuhungiro bifasha abaturage kwibagirwa ibihe bibi barimo, bigatuma bumva bagifite agaciro no kwiyumvamo icyizere cyo gukomeza kubaho. 

Abenshi mu babijyamo bavuga ko bibafasha kugabanya ihungabana, kuko umuziki ugira uruhare runini mu guhumuriza abantu mu bihe bikomeye.

Nubwo Ukraine ihura n’ibibazo bikomeye, abahanzi bayo bakomeje kurwana urugamba rwo gusigasira umuco w’igihugu cyabo. Isi yose irasabwa gushyigikira aba bahanzi no gufasha mu gukomeza umuziki wabo. 

Ibitaramo byo mu myobo bigaragaza ko umuziki ushobora gukomeza kubaho no mu bihe bikomeye, ukaba igisubizo ku bwoba no guhangayika biterwa n’intambara.

Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND