Abanyarwanda bahatanye n’abandi banyafurika mu byiciro binyuranye mu bihembo bya “Africa Golden Awards” bizatangwa ku wa Gatandatu tariki 3 Gicurasi 2025.
Ibi bihembo bizatangwa mu byiciro bikabakaba muri 200 bihatanyemo abahanzi, ababyinnyi, aba-Djs n’abandi baturuka mu bihugu binyuranye bya Afurika.
Mu bahanzi b’Abanyarwanda bahatanye harimo Bruce Melodie uhatanye n'abarimo Diamond Platnumz, Davido, Burna Boy, Omah Lay, Wizkid, Fally Ipupa n'abandi mu cyiciro cya "Africa Golden Top Male Artist."
Harimo kandi Meddy uhatanye n'abarimo Rema, Seyi Vibez, Master KG, Inoss'B n'abandi mu cyiciro "Africa Golden Best Live Performer."
Aline Gahongayire na Israel Mbonyi bo bahatanye mu cyiciro cy'umuramyi mwiza muri ibi bihembo. Ni icyiciro ahuriyemo n'abarimo Sinach wo muri Nigeria, Guardian Angel wo muri Kenya, n'abandi.
'Milele' y'umuhanzi akaba na Producer Element EleeeH ihatanye n'izindi zirimo iyitwa 'Kazima Imana inkunda' ya Fernando ukomoka mu Burundi mu cyiciro cya 'Best Music Video.'
Ikindi cyiciro gihatanyemo abanyarwanda ni icya 'Social Media Personality in Music,' gihuriyemo Bruce Melodie na Alyn Sano. Ni mu gihe abarimo Mike Karangwa na Joyce fashion bahatanye mu cyiciro 'Africa Golden Stylist of the Year.'
Mu bandi banyarwanda bahatanye muri ibi bihembo ni umunyamideli Mugambira Kellia, Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine uhatanye muri 'Female YouTuber,' DJ Sonia, umunyamakuru Michele Iradukunda, umunyarwenya Michael Sengazi, Shema tattoo na Nkurunziza Emmanuel bauriye muri 'Tattoo Artist of the Year,' umunyarwenya Japhet Mazimpaka, umubyinnyi Jojo Breezy n'abandi.
Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir ihatanye n'izindi zirimo Uganda Airlines, Quatar Airways, Emirates na Ethiopian Airlines. Ni mu gihe hoteli ebyiri zo mu Rwanda zirimo Kigali Serena Hotel na Cleo Lake Kivu Hotel zihatanye muri hoteli nziza y'umwaka. MTN Group na yo ihatanye muri 'Best Telecommunication Network.'
Umuziki wo muri Afurika
y’Uburengerazuba cyane uwa Nigeria niwo uyoboye mu guhatana mu byiciro byinshi
aho bahatanye mu birenga 40.
Harimo abahanzi bo muri
iki gihugu bari guhatana mu byiciro birenze kimwe barimo Tems, Burna Boy, Ayra Starr,
Davido, WizKid, Tiwa Savage, Yemi Alade, Rema.
Amatora mu buryo bw'ikoranabuhanga azatangira ku itariki 10 Werurwe 2025 arangire ku itariki 25 Mata kuri www.africagoldenawards.co. Ibirori byo gutanga ibi bihembo, bizaba ku wa 3 Gicurasi 2025.
TANGA IGITECYEREZO