RURA
Kigali

The Ben yavuze ku ndirimbo yakoranye na Diamond n'igihe izasohokera

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/03/2025 11:39
0


Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yatangaje ko afatanyije na mugenzi we Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Afurika basoje ifatwa ry’amajwi y’indirimbo (Audio) ya kabiri bakoranye, kandi baritegura kuyishyira hanze mu mpeshyi y’uyu mwaka.



Yabitangaje ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, ubwo yari avuye i Zanzibar muri Tanzania mu itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards byahuje ibihumbi by’abantu, ndetse n’ibyamamare binyuranye muri Afurika.

The Ben yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025. Yasobanuye ko ubwo yari muri Tanzania mu mpera za Gashyantare 2025, ari nabwo yakoranye indirimbo ya Kabiri na Diamod, kandi ko izasohoka vuba aha. 

Yasobanuye ko bateganya gusohora iyi ndirimbo mu mpeshyi, kandi ko muri iki gihe bari kuyikoraho mu bijyanye n’amashusho. Ati “Ahubwo muyitege mu mpeshyi. Video ntabwo turayikoraho. Ntabwo turayirangiza, ariko uko byagenda kose bizasohokana.”

The Ben atangaje isohoka ry’indirimbo ye ya Kabiri na Diamond, nyuma y’uko bakoranye indirimbo ‘Why’ imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 24, aho yagiye hanze tariki 4 Mutarama 2022.

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, cyane cyane muri Afurika y’Iburasirazuba. Gukorana na we bifasha The Ben kumenyekana kurushaho ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu bihugu bikoresha ururimi rw'Igiswahili nka Tanzania, Kenya, na Uganda.

Diamond afite igikundiro gikomeye, bityo gukorana indirimbo na we bituma n’abafana be bamenya The Ben, bikazamura umubare w’abamukurikirana no kumva ibihangano bye, unashingiye ku bigaragazwa n’imibare ye muri rusange.

Diamond kandi ni umwe mu bahanzi bageze kure mu muziki wa Afurika, akaba ari n’umwe mu bafite ibigo bikomeye bikora umuziki nka Wasafi. Gukorana na we bivuze gukora ku rwego ruhanitse haba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

Indirimbo ya The Ben na Diamond yitezweho kandi kuba inkuru nini mu itangazamakuru rya Afurika, bityo bikamufasha gukomeza kuba mu mwuka wa muzika no kuguma mu biganiro by’abakunda umuziki.

Diamond ari mu bahanzi binjiza amafaranga menshi mu muziki. Gukorana na we bituma indirimbo icurangwa cyane ku ma radiyo, ku ma TV, no ku mbuga zigurisha umuziki nka Boomplay, Apple Music na Spotify. Ibyo byose bivuze inyungu nini kuri The Ben.


The Ben yatangaje ko indirimbo ya Kabiri yakoranye na Diamond izasohoka mu mpeshyi

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WHY’ YA THE BEN NA DIAMOND

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND