Kuri uyu wa Mbere w'ukwezi kwa Werurwe, indirimbo ziri mu njyana ya Rap zikomeje gufata intera ku rubuga rwa Spotify, rumwe mu mbuga zizwiho gucuruza indirimbo mu buryo bw’amajwi ku rwego rwo hejuru.
Abaraperi barimo Kendric Lamar n’umuraperikazi Doja Cat bakomeje guhindura byinshi muri iyi njyana ikunzwe cyane n’urubyiruko.
Urutonde rw'abahanzi bari imbere mu
bakurikirwa cyane kurusha abandi buri kwezi ku rubuga rwa Spotify:
- Kendrick Lamar
Kendrick Lamar aracyari umwami w'injyana ya Rap ku rubuga rwa Spotify,
kuva mu ndirimbo ye “Not Like Us " akomeje kugirirwa icyizere n'abakunzi be
aho yumvwa n’abagera kuri miliyoni 110.2 kuri Spotify buri kwezi.
- Drake
Drake ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi akomeje kuza mu mwanya y’imbere mu
bakunzwe cyane. Drake waririmbye “God’s Plan, Laugh Now Cry Later " n’izindi
yaje ku mwanya wa kabiri, afite abamukurikira miliyoni 81.1.
- Travis Scott

Travis Scott afite abakunzi bagera kuri miliyoni 74.2 bumva indirimbo ze kuri Spotify buri kwezi, mu ndirimbo ze nka “Sicko Mode " n’izindi agenda ahesha kwamamara izina rye mu ruganda rwa rw’injyana ya Rap.
- Eminem

Eminem, umwe mu ba rap batangaje ku isi, afite abakunzi miliyoni 74 bamukurikira kuri Spotify buri kwezi, bikaba bitangaje ko akomeje guhanga indirimbo zikiharira imitima ya benshi nka “Not Afraid " yaririmbye hafi imyaka 14 ishihize..
- Kanye West

Kanye West ni umwe mu baraperi bafite amateka akomeye muri muzika, kandi afite abamukurikira basaga miliyoni 67.2 kuri Spotify buri kwezi.
- Future

Future, umuraperi waririmbye “Mask Off " afite abamukurikira miliyoni 61.5 kuri Spotify buri kwezi, kandi aguma ku myanya y’imbere mu baraperi bari ku isonga.
- Doja Cat

Umuraperikazi Doja Cat amaze kumenyekana cyane kuva mu myaka yashize nko mu ndirimbo yaririmbye yitwa “Need to Know ", afite abakunzi benshi bumva ibihangano bye buri kwezi kuri Spotify bagera kuri miliyoni 58.6.
- Playboi Carti

Playboi Carti akomeje kuzamura izina rye mu buryo bukomeye, uyu muraperi afite abumva ibihangano bye bagera kuri miliyoni 54.9 buri kwezi kuri Spotify kuva ku ndirimbo ye “Magnolia " n’izindi nyinshi.
- Lil Wayne

Lil Wayne waririmbye “Lollipop " ubu ni umwe mu baraperi bafite uburambe muri muzika, yumvwa n’abantu miliyoni 52.5 kuri Spotify buri kwezi.
- Tyler, The Creator

Tyler, The Creator ari ku mwanya wa 10 ku rutonde, yumvwa n’abagera kuri miliyoni 50.8, bikaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe kuva mu ndirimbo ze nka “See You Again " n’izindi uyu muraperi aracyakora cyane.
