Umuraperikazi Doja Cat ayoboye abahanzikazi bagenzi be mu njyana ya Rap kuko ari we muhanzi w’igitsina gore waje ku rutonde rw’abahanzi bumvwa na benshi kuri Spotify buri kwezi
Kuri uyu wa Mbere w'ukwezi kwa
Werurwe, indirimbo ziri mu njyana ya Rap zikomeje gufata intera ku rubuga rwa
Spotify, rumwe mu mbuga zizwiho gucuruza indirimbo mu buryo bw’amajwi ku rwego
rwo hejuru.
Abaraperi barimo Kendric Lamar n’umuraperikazi Doja Cat bakomeje
guhindura byinshi muri iyi njyana ikunzwe cyane n’urubyiruko.
Urutonde rw'abahanzi bari imbere mu
bakurikirwa cyane kurusha abandi buri kwezi ku rubuga rwa Spotify:
- Kendrick Lamar
Kendrick Lamar aracyari umwami w'injyana ya Rap ku rubuga rwa Spotify,
kuva mu ndirimbo ye “Not Like Us” akomeje kugirirwa icyizere n'abakunzi be
aho yumvwa n’abagera kuri miliyoni 110.2 kuri Spotify buri kwezi.
- Drake
Drake ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi akomeje kuza mu mwanya y’imbere mu
bakunzwe cyane. Drake waririmbye “God’s Plan, Laugh Now Cry Later” n’izindi
yaje ku mwanya wa kabiri, afite abamukurikira miliyoni 81.1.
- Travis Scott
![]()
Travis Scott afite abakunzi bagera kuri miliyoni 74.2 bumva indirimbo ze
kuri Spotify buri kwezi, mu ndirimbo ze nka “Sicko Mode” n’izindi agenda
ahesha kwamamara izina rye mu ruganda rwa rw’injyana ya Rap.
- Eminem
![]()
Eminem, umwe mu ba rap batangaje ku isi, afite abakunzi miliyoni 74
bamukurikira kuri Spotify buri kwezi, bikaba bitangaje ko akomeje guhanga
indirimbo zikiharira imitima ya benshi nka “Not Afraid” yaririmbye hafi
imyaka 14 ishihize..
- Kanye West
![]()
Kanye West ni umwe mu baraperi bafite amateka akomeye muri muzika, kandi
afite abamukurikira basaga miliyoni 67.2 kuri Spotify buri kwezi.
- Future
![]()
Future, umuraperi waririmbye “Mask Off” afite abamukurikira miliyoni 61.5
kuri Spotify buri kwezi, kandi aguma ku myanya y’imbere mu baraperi bari
ku isonga.
- Doja Cat
![]()
Umuraperikazi Doja Cat amaze kumenyekana cyane kuva mu myaka yashize nko
mu ndirimbo yaririmbye yitwa “Need to Know”, afite abakunzi benshi bumva
ibihangano bye buri kwezi kuri Spotify bagera kuri miliyoni 58.6.
- Playboi Carti
![]()
Playboi Carti akomeje kuzamura izina rye mu buryo bukomeye, uyu muraperi
afite abumva ibihangano bye bagera kuri miliyoni 54.9 buri kwezi kuri
Spotify kuva ku ndirimbo ye “Magnolia” n’izindi nyinshi.
- Lil Wayne
![]()
Lil Wayne waririmbye “Lollipop” ubu ni umwe mu baraperi bafite uburambe
muri muzika, yumvwa n’abantu miliyoni 52.5 kuri Spotify buri kwezi.
- Tyler, The Creator
![]()
Tyler, The Creator ari ku mwanya wa 10 ku rutonde, yumvwa n’abagera kuri
miliyoni 50.8, bikaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe kuva mu ndirimbo
ze nka “See You Again” n’izindi uyu muraperi aracyakora cyane.
TANGA IGITECYEREZO