RURA
Kigali

Kenya: Yafatiwe mu cyuho ari gusambanya inka ihaka

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:1/03/2025 9:14
0


Abaturage bo mu mujyi wa Kalamega uherereye mu Mjyepfyo ya Kenya, baguye mu kantu nyuma yo kumva inkuru y’umugabo wafashwe asambanya inka ihaka.



Biravugwa ko ushinjwa yitwikiriye ijoro maze akurira urugo rwa nyir’inka yahohotewe mu masaha y’ijoro, maze akaba ari na bwo yakoze ayo mahano. 

Abaturage bamufatiye mu cyuho maze batangira kumukubita no kumunnyega, nyuma bamutegeka guhunga igice kimwe yambaye ubusa. 

Ariko yongeye gufatwa ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Khwisero, ndetse n’iyo nka yahohotewe yajyanywe kuri polisi.

Inkuru dukesha ikinyamakuru TNX ivuga ko, ukekwaho icyaha, ari umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 isatira 30, akaba ari ingaragu. 

Nk’uko umutangabuhamya wamufatiye mu cyuho, Agrrey Imbumi abivuga, yasanze uyu mugabo yahambiririye inka mu kiraro cyayo mbere yo kuyisambanya.

Ati: “Nari mu nzira njya mu kazi, ubwo nacaga hafi y’urugo rw’umuturanyi numvise urusaku rudasanzwe rwavaga mu kiraro cy’inka, kubera ko inka yari ikuriwe, naketse ko iri kubyara, ariko nagiye kureba ntungurwa no kuhasanga umugabo nari nsanzwe nzi yambaye ubusa, ari gusambanya inka”

Yatangaye cyane ndetse ababazwa n'ibyo yari amaze kubona maze yihutira gutabaza abaturanyi ngo baze barebe ibibaye. Ati: “Twihutiye kuza ku kiraro nko dutabare inka, maze dusanga yayiboshye amaguru. 

Mu gihe twahageraga, yagerageje gutoroka, icyakora imbaga y'abaturage bari bahuruye, bafite umujinya mwinshi, bahise bamufata maze batangira kumukubita. "

Imbumi yavuze ko atari bwo bwa mbere uyu mugabo yari afatiwe mu bikorwa nk’ibi. Yagize ati “Ni ubwa kabiri uyu mugabo afashwe ari gusambanya itungo

Umwaka ushize, yafashwe ari gufata ku ngufu ihene ariko yabashije gutoroka, kuri iyi nshuro rero abaturage biyemeje gukora ibishoboka byose ngo ahanwe.”

Nyir'inka yahotewe ni umugore witwa Leonida Angatia, akaba yavuze ko yari amaze igihe kinini akeka ko uyu mugabo ajya yinjira mu rugo rwe agahohotera inka ye ariko atari afite ikimenyetso simusiga kibyemeza. 

Ati: "Uyu munsi yafatiwe mu cyuho. Imana ishimwe ko ibikorwa bye bibi byashyizwe ahagaragara bose babireba”.

Angatia yasabye ko umuryango w’ukekwaho icyaha wamuha indi nka, avuga ko we n’abagize umuryango we badashobora kunywa amata cyangwa kurya inyama biva ku nka yanduye. 

Ni mu gihe, kugeza ubu, ukekwa agifungiye kuri sitasiyo ya polisi, ari na ko iperereza rigikomeje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND