Kurya ibishyimbo bifasha mu guhangana n’indwara z’umutima

Ubuzima - 01/03/2025 9:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Kurya ibishyimbo bifasha mu guhangana n’indwara z’umutima

Wagiye wumva kenshi ko ibishyimbo ari ingenzi ku mubiri, ariko ushobora kuba utaragize amahirwe yo kubona ukubwira akamaro kabyo ku mutima.

Ubushakatsi butandukanye bwakozwe ku byerekeye akamaro na vitamine ziboneka mu bishyimbo, busobanura neza impamvu ugomba kongera ibishyimbo ku mafunguro yawe niba utabiryaga, n’akamaro kabyo mu kubungabunga ubuzima bwiza bw’umutima.

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko ibishyimbo nta ngaruka na nke bigira ku buzima. Ubushakashatsi bwakozwe na “American Herts Association " bugaragaza akamaro k’ibishyimbo ku mutima:

Ibishyimbo ni bikungahaye cyane kuri poroteyine na fibre, bifasha mu kugabanya ibyitwa "cholesterol " yo mu maraso, iyi cholesterol ni imwe mu mpamvu zitera indwara z'umutima, bityo kurya ibishyimbo kenshi bikaba byakongerera amahirwe menshi yo kutandura indwara z’umutima.

Ubu bushakashatsi kandi, bwerekana ko kurya ibishyimbo bishobora kugabanya ibyago byo kurwara umuvuduko ukabije w'amaraso.

Umuvuduko ukabije w’amaraso  wongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima ku kigero cyo hejuru, ni byiza  rero kurya ibishyimbo kenshi kugura ngo urusheho kubungabunga ubuzima bwawe bwiza bw’umutima.

Abahanga kandi bashishikariza bantu kurya ibishyimbo, kuko bifasha umubiri kugabanya ibinure bishobora gutera umubyibuho ukabije. 

Twibukiranye ko umubyibuho ukabije ushobora kuba intandaro yo kurwara indwara z’umutima, ari yo mpamvu abantu barya ibishyimbo cyane badakunze kugaragaraho indwara z’umutima, kandi umubiri wabo urushaho gukora neza.

Ibishyimbo kandi bifite akamaro gakomeye mu kurwanya indwara ya diyabete. Diyabete ni mbi cyane ku buzima bwawe, aho ishobora kukoongerera ibyago byo kurwara umutima. 

Abahanga bavuga ko, iyo urya ibishyimbo buri munsi bishobora kugufasha mu kugabanya urugero rwisukari mumaraso, cyane cyane  ku bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2.

Muri make, ibishyimbo ni amahitamo meza ku muntu wese uzi neza agaciro k’ubuzima. Umutima ufasha mu mikorere y’ibindi bice byose by’umubiri, ugomba rero kubungabunga ubuzima bwiza bwawo mu rwego rwo kubungabunga umubiri wawe. 

Ibishyimbo bifasha mu kugabanya cholesterol, umuvuduko ukabije w’amaraso, umubyibuho ukabije, isukari mu maraso no gutanga intungamubiri z’ingenzi umutima wawe ukeneye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...