The Ben, Knowless na Alyn Sano mu bafashije Abanyarwanda kuryoherwa na Gashyantare y’abakundana - VIDEO

Imyidagaduro - 01/03/2025 1:44 PM
Share:

Umwanditsi:

The Ben, Knowless na Alyn Sano mu bafashije Abanyarwanda kuryoherwa na Gashyantare y’abakundana - VIDEO

Ukwezi kwa Gashyantare kwabaye ukw’amata n’ubuki ku bakunzi b'imyidagaduro Nyarwanda, byumwihariko abakunda umuziki kuko abahanzi bo mu ngeri zose bakoze mu nganzo baha umuziki mwiza abakunzi b’ibihangano byabo.

Nk’uko bisanzwe bigenda buri gihe ku mpera z’ukwezi, InyaRwanda ibagezaho indirimbo zakanyujijeho zigasusurutsa abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakunzi b’umuziki wo mu Rwanda byumwihariko.

Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’ukwezi. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe barimo n’abakizamuka ndetse n’abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

Mu bahanzi bakoze mu nganzo indirimbo zabo zigakundwa cyane muri uku kwezi harimo umuhanzikazi Butera Knowless washyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise “Umutima ", anatangaza ko iri mu zizaba zigize Album ye ya Gatandatu, kandi ko yitondeye ikorwa ryayo byanatumye yiyambaza abantu bane mu iyandikwa ryayo kugirango izanogere abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Ni indirimbo yagiye hanze mu gihe amezi 11 yari ashize nta ndirimbo asohora, kuko yaherukaga gusohora indirimbo yise ‘Uzitabe’ yifashishijwe mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame, byabaye muri Kanama na Nzeri mu 2024.

Knowless yabwiye InyaRwanda, ko ubwo yandikaga iyi ndirimbo yahisemo kwifashisha umusizi Rumaga, Platini P ndetse na Mamba, ahanini bitewe n’ubutumwa buyigize, byatumye bahuza ibitekerezo kugirango isohoke nk’uko yayifuzaga. Ariko kandi iyi ndirimbo Butera Knowless nawe yayanditseho.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, hagaragaramo amwe mu mafoto ari kumwe n’umugabo we Ishimwe Karake Clement mu bihe bitandukanye.

Yasobanuye ko iyi ndirimbo igenewe umuntu wese, ariko bitewe n’uko yitsa ku rukundo n’umuryango we iwushingiyeho.

Ati: “Ntabwo byari ibitekerezo byanjye ku buryo yaba indirimbo yanjye nikoreye gusa. Ariko urumva ibitekerezo by’abo bantu bose biganisha ku magambo meza y’urukundo, no gukunda kandi nanjye nkaba mfite uwo nkunda, nanjye yankozeho."

Akomeza ati: “Yankoze ku mutima, bituma numva n’ubwo twandika turebera mu mboni ngari, ariko nanjye nakwisangamo. Hanyuma rero niko gukoresha ariya mashusho (ari kumwe na Clement) kuko numvaga nanjye indeba yankozeho, kandi iyo inkozeho, ubwo aho iba ikoze, ni hariya."

Yavuze ariko ko yandika iyi ndirimbo itari mu rugo ‘w’indirimbo yanjye na Clement’ ariko ‘nk’uko turi abantu, turi ‘Couple’ kandi ikaba ari indirimbo nziza ifite amagambo meza akora ku mutima nk’abantu bakundana, natwe twajya muri bamwe bazayumva, cyangwa se bayigizemo uruhare’.

Mu mashusho agaragara muri iyi ndirimbo, harimo agaragaza igice kimwe cy’inzu atuyemo n’umugabo we mu Karumuna, ndetse na ‘Pisine’. Ati: “Nibyo koko hari amashusho twakoreye mu rugo."

Uyu muhanzikazi yasabye abantu “gushimishwa n’iyi ndirimbo, ikabakora ku mutima nk’uko nanjye yawunkozeho, n’abandi bari kuyumva ikabakora, bakayisangiza abakunzi, inshuti, abavandimwe, bakayishimiramo, bakayibyina, bakayitura ababo, kandi nizera ntashidikanya y’uko ibashimisha ku kigero cyo hejuru."

Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Meddy Saleh, ni mu gihe amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Producer Mamba, anononsorwa na Bob Pro.

Ni mu gihe gitari yumvikanamo yacuranzwe na Hirwa Jules. Igaragaramo kandi umubyinnyi wamamaye nka Shakirah, ni mu gihe Milly Beauty ariwe Knowless yifashishije mu kumukorera ibirungo by’ubwiza n’abandi bakoranye.

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben na we yashyize hanze indirimbo zigize album ye ya gatatu yise “Plenty Love ". Ni album yaje ikurikira izindi yakoze zirimo iya mbere yise ‘Amahirwe ya nyuma’ yasohotse mu 2009 na ‘Ko nahindutse’ yamurikiye mu Bubiligi mu 2016.

Iyi album ije ikurikira igitaramo yakoze cyo kuyimurika cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025 muri BK Arena cyikitabirwa ku rwego rwo hejuru. “Plenty Love " igizwe n’indirimbo 12 zakozweho n’abatunganya indirimbo bakomeye mu Rwanda.

'Blessed' na yo ni indirimbo nshya y’umuhanzi Meddy uherutse gufata icyemezo cyo gukizwa ndetse agatangira kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana. Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aba aririmba agaragaza uburyo umuntu w’umunyamugisha ari uwamaze kumenywa n’Imana.

Yaje ikurikira indirimbo yaherukaga guhuriramo na Adrien Misigaro bise ’Niyo Ndirimbo’. Iyi ndirimbo nshya ya Meddy mu buryo bw’amajwi yakozwe na Licky mu gihe amashusho yafashwe na 1shot.

Alyn Sano na we yashyize hanze indirimbo yise “Fire " yahimbye ashaka kwerekana ko umuntu ashobora kubaho mu buzima bwe bwite atitaye ku bandi.

Ati: “Iyi ni indirimbo y’umuntu ushaka kubaho ubuzima butita ku buryo abantu bamusaba kubaho. Mbese kubaho uko ushaka atari uko abantu bashaka ko ubaho."

Dore indirimbo 15 zasusurukije Abanyarwanda mu kwezi kwa Gashyantare gufatwa nk’ukw’ababakundana cyane ko ari na ko kwizihizwamo umunsi w'abakundana uzwi nka "Saint Valentin/Valentine's Day):

1.     Baby – The Ben ft Marioo

">

2.     Oya – Bruce Melodie

">

3.     Blessed - Meddy

">

4.     Umutima – Butera Knowless

">

5.     Fire – Alyn Sano

">

6.     Everyday – Zuba Ray ft Nel Ngabo

">

7.     Made For You – Ariel Wayz

">

8.     Ngwino Mama (Cover) – Ibihangange ft Ruti Joel

">

9.     Tugendane - Bushali

">

10. Intwari – Memo ft Bwiza

">

11. Mporana Inyota – Adrien Misigaro

">

12. Impamvu z’Ibifatika – Papi Clever & Dorcas

">

13. Mamayi – Yampano

">

14. Finest – Fela Music

">

15. Ubuhanuzi – Yee Fanta

">
  

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...