Bidashingiye ku kuba
itariki ya 14 Gashyantare buri mwaka uba ari umunsi wa Mutagatifu Valentine -
wakabaye ubundi wizihizwa gusa n'abo mu idini rya Gatolika rigira imyizerere mu
Batagatifu, uyu munsi wabaye mpuzamahanga, ukaba wizihizwa n’abakundana.
Uyu Mutagatifu waje
kwitirirwa urukundo ndetse agatuma ukwezi kose kwa Gashyantare kuba
uk'urukundo, bivugwa ko urwandiko yandikiye umukobwa we mbere y'uko yicwa ari
rwo rwatumye aharirwa iby’urukundo.
Abandi nabo bavuga ko
kuba yarasezeranyaga abasirikare mu bihe by’ubwami bw’abami bw’abaromani hamwe
n'uwo muhate wo gukora ibitari byemewe azi ko yakwicirwa, ari byo byatumye aba
ikimenyabose.
Uku kwezi rero kukaba
kwizihizwa cyane no mu Rwanda aho usanga imyambaro yiganjemo umweru n’umutuku
yambarwa cyane hagakorwa ibirori n’ibitaramo mu kwizihiza ibi bihe biba bidasanzwe.
Mu byifashishwa haba
kandi harimo indirimbo zibanda ku zigaruka ku rukundo yaba izo hanze
n'iz’abahanzi b’ababanyarwanda barimo abagezweho kandi bakora umuziki mwiza
ugaruka ku rukundo.
Ni muri urwo rwego
abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda na bo bakoze iyo bwabaga bagasusurutsa
Abanyarwanda n'abanyamahanga binyuze mu bitaramo by’impurirane n'umuziki
unogeye amatwi, ibyatanze umunezero usendereye ku bakunzi b’umuziki.
Mu gutegura iyi nkuru,
InyaRwanda yagukusanyirije muri rusange uko ukwezi kuzwi nk'ukw'abakundana
kwagenze mu bahanzi b’u Rwanda; haba abitabiriye ibitaramo bikomeye nka Trace
Awards & Festival, Move Africa, abakomeje gutanga umunezero mu bitaramo
biherekeza Tour du Rwanda 2025, abasohoye indirimbo nshya n’abandi bateye
intambwe zikwiye kwishimirwa mu ruganda rwa muzika Nyarwanda.
Amateka
yihariye yaranditswe mu bitaramo bikomeye

Mu bahanzi nyarwanda
baryohewe n’uku kwezi kwa Gashyantare kubura amasaha macye ngo kugere ku
musozo, harimo umuririmbyi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie wahuje
imbaraga na mugenzi we Harmonize baririmbana indirimbo 'Zanzibar' bakoranye,
ubwo bari mu birori by’itangwa ry'ibihembo “Trace Awards &Festival ", aho
yishyuwe Miliyoni 28 Frw kugirango abashe kugaragara ku munsi w'ibi bihembo.
Iyi ndirimbo 'Zanzibar'
yitsa ku rwego rw'ubukerarugendo muri iki gihugu, ndetse ihamagararira abantu
gusa Zanzibar, ndetse iri ku isoko kuva ku wa 14 Gicurasi 2023, aho imaze
kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 4 ku rubuga rwa Harmonize.
Iyi ndirimbo yakozwe mu
buryo bw'amajwi na Element Eleee, ni mu gihe amashusho yakozwe na Kenny. Ikorwa
ry’iyi ndirimbo ryatewe inkunga na Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu
Hassan.
Ibi bihembo byatangiwe i
Zanzibar mu gihugu cya Tanzania mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare
2025. Ni ku nshuro ya kabiri bitanzwe, kuko byaherukaga gutangirwa i Kigali mu
Rwanda, mu Kwakira 2023.
Ni ibihembo mpuzamahanga,
kandi bihuza abahanzi bakomeye ku Mugabane wa Afurika, ndetse biherekezwa
n'abahanzi baririmba indirimbo zinyuranye.

Ni mu gihe umuririmbyi
Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben aherutse kubwira InyaRwanda ko tariki 28
Gashyantare 2025 azakora igitaramo ageraranya na ‘Executive Gala’ cyo kumvisha
bamwe mu bantu bihariye Album ye ‘Plenty Love’ mu rwego rwo gukomeza kuyamamaza.
Ibi yabitangaje nyuma
y’uko asoje ibitaramo yakoreye mu Mijyi itandukanye muri Canada, irimo
Montreal yataramiye ku wa 14 Gashyantare 2025, ku wa 10 Gashyantare yataramiye
muri Ottawa, ku wa 21 Gashyantare ataramira i Toronto naho ku wa 22 Gashyantare
ataramira Edmonton.
Ibi bitaramo byose The
Ben ari gukora bigamije kumenyekanisha Album ye yise ‘Plenty Love’ iriho
indirimbo 12 zirimo: Inkuta z'umutima, My Name yakoranye n'umuraperi Kivumbi
King, Ni Forever na True Love yahimbiye umugore we, Plenty yakomoyeho ijambo
yitiriye Album ye, Nana, Icyizere yakoranye na Uncle Austin, Better, Baby
yakoranye na Marioo uri mu bakomeye muri Tanzania, Isi, For You ndetse na
Madona.
Ni Album idasanzwe mu
rugendo rw’uyu muhanzi, kuko amaze iminsi mu bitaramo hirya no hino mu mu
bihugu by'i Burayi, ndetse ari no gutegura ibitaramo bizagera muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, Australia n’ahandi.
Indirimbo ifite iminota
mike ifite iminota 2 n'amasegonda 22', ni mu gihe ifite iminota minshi igejeje
iminota 4 n'amasegonda 3'. Bigaragara ko iyi Album yagiye hanze bigizwemo
uruhare na Sosiyete y'umuziki ya ONErpm bamaze igihe kinini bakorana yashoye
imari mu bikorwa bye. Umubare munini w'indirimbo ziri kuri iyi Album zakozwe na
Producer Knoxbeat.

Undi muhanzi uku kwezi
kwahiriye, ni Bwiza wabaye umukobwa rukumbi waririmbye mu gitaramo 'Move
Afrika' cy'umuryango Global Citizen, cyabereye muri BK Arena, kuri
uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, cyitabiriwe na Perezida Kagame na
Madamu Jeannette Kagame.
Ni igitaramo kidasanzwe
mu rugendo rw'uyu mukobwa w'i Nyamata, kuko yaririmbiye abantu nyuma y'amasaha
macye amuritse igitabo yanditse asoje amasomo ye muri Kaminuza ya Mount Kigali.
Bwiza yaririmbiye
indirimbo ze zakunzwe nka 'Ready', 'Soja', 'Call me' n'izindi. Uyu mukobwa yahinduye
imyambaro inshuro ebyiri.
Hari umwambaro
yaserukanye ubwo yari kumwe n'Itorero Inyamibwa, hari uwo yambaye aririmba
indirimbo ze zirimo nka 'Soja', mu gice cya nyuma agaruka yarengejeho ingofero,
ubundi aririmba indirimbo ye yise 'Best Friend' yakoranye na The Ben.
Yanaririmbye indirimbo ye
yise 'Hello", ateganya gushyira hanze. Iyi ndirimbo icuranze mu njyana ya
‘Electronic’.
Ku rubyiniro, Bwiza yari
yitwaje ababyinnyi b'abasore n'abakobwa. Mu ndirimbo yaririmbye, yanashyizemo
iyitwa 'Do Me'.
Ni igitaramo kandi
kidasanzwe ku Itorero Inyamibwa, kuko bafashije ku rubyiniro Bwiza, bitegura
igitaramo cyabo bwite bise 'Inka" kizabera muri Camp Kigali tariki 15
Werurwe 2025.
Ku rubyiniro, bafashije
Bwiza mu ndirimbo 'Ogera' yakoranye na Bruce Melodie, ndetse banakorana mu
ndirimbo ye yamwinjije ku rubyiniro. Mu ndirimbo yinjije Bwiza ku rubyiniro,
babyinanye nawe Kinyarwanda, binyura ibihumbi by’abantu.
Uyu mukobwa yari
yaserutse yambaye umukenyero, ndetse afatanyije n’abandi bakobwa babarizwa muri
iri torero bataramiye benshi biratinda, kugeza ubwo yasigaga bagenzi be ku
rubyiniro akajya guhindura imyambaro.
Mbere y’iki gitaramo,
Bwiza yari yesheje umuhigo wo gusoza amasomo y'ikiciro cya kabiri cya Kaminuza
muri Mount Kigali, mu bijyanye n'ubukerarugendo.
Yanditse aya mateka, mu
gihe yitegura kumurika Album ye ya kabiri yise "25 Shades" ku itariki
ya 8 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, igitaramo kizahurirana
n'umunsi mpuzamahanga w'abagore.
Muri iki gitaramo,
azafatanya n'abahanzi barimo The Ben na Juno Kizigenza.

Abandi bakomeje
kuryoherwa na Gashyantare, harimo abahanzi nka Yampano, Mico The Best, Bushali,
Niyo Bosco, Eric Senderi, Bwiza Juno Kizigenza na Chriss Eazy bakomeje
gutaramira Abanyarwanda mu bitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ byatangiriye
i Musanze ku wa 25 Gashyantare 2025.
Ibi bitaramo
bizazenguruka mu mijyi ine irimo Musanze, Rubavu, Huye ndetse na Kigali, bihuza
umukino w’amagare n’umuziki kuko abakunzi bayo iyo bamaze kuruhuka mu gihe cya
nimugoroba, baba bifuza ahantu bahurira bagasabana, bikaba andi mahirwe ku
bafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda kuko babasha kubona aho bongera gutangira
ubutumwa bw’ibikorwa byabo.
Iri rushanwa rizenguruka
u Rwanda ku magare riri kuba ku nshuro ya 17 aho ryatangiye ku wa 23
Gashyantare rikazasozwa ku wa 2 Werurwe 2025.

Si abo gusa kuko Ruti
Joel na Alyn Sano na bo bataramanye n’umuririmbyi Kidum wamamaye kuva mu myaka
41 ishize ari mu muziki, maze batanga ibyishimo bisendereye ku bitabiriye
igitaramo cy’ibirori “Amore Valentines’ Gala " cyabaye ku munsi wahariye
abakundana wizihijwe ku wa 14 Gashyantare 2025 muri Camp Kigali.
Umuramyi
Josh Ishimwe yambitse impeta umukunzi we, Audia Intore na we arayambikwa

Umuhanzi w’indirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana by’umuziki mu muziki gakondo, Josh Ishimwe yatangaje
ko yambitse impeta y’urukundo [Fiançailles] umukunzi we Gloria bamaze igihe
bari mu munyenga w’urukundo, banitegura kurushinga.
Uyu musore wamamaye mu
ndirimbo nka ‘Reka Ndate Imana’, yabwiye InyaRwanda ko ibirori byo kwambika
impeta umukunzi we, byabaye kuwa Kane tariki 20 Gashyantare 2025 bibera mu
Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, aho bamaze iminsi.
Yavuze ko amaze imyaka
itatu akundana n’uyu mukobwa, kandi ko ari umukobwa uzi Yesu. Ati: “Tumaze
igihe kirenga imyaka itatu. Namukundiye byinshi gusa muri ibyo harimo Yesu
umurimo."
Uyu muhanzi yinjiye mu
muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa ‘Gospel’ ivanze na gakondo
nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy’imyaka ibitatu ishize yarakunzwe.
Uyu musore w’imyaka 25
y’amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y’abaramyi ari nako akuza impano ye
yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.

Ku rundi ruhande, umuhanzikazi
Audia Intore uri mu bakora umuziki gakondo, na we yambitswe impeta
n’umunyamakuru wa Inyarwanda, Niyonsenga Cyiza Kelly uzwi nka The Cyiza.
Ni ibirori byabaye mu
ijoro ryo ku wa 5 Gashyantare 2025 ubwo uyu musore yizihizaga isabukuru
y’umukunzi we, Audia Intore.
The Cyiza na Audia Intore
bamaze imyaka igera kuri ibiri bakundana, gusa hashize igihe kinini baziranye
nk’inshuti z’akadasohoka.
The Cyiza wambitse impeta
Audia Intore asanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro ku Inyarwanda. Amaze
imyaka itanu mu mwuga w’itangazamakuru.
Uyu musore yanyuze mu
bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Imanzi, Izuba TV, Isibo TV ndetse
n’ahandi henshi harimo na Inyarwanda kugeza uyu munsi akorera.
Indirimbo
nshya

Mu bashyize hanze
indirimbo zigakora ku mitima ya benshi, harimo Butera Knowless washyize
ahagaragara iyo yise “Umutima " iri mu zigize Album ye ya gatandatu.
Nyuma y’amasaha macye
ayishyize hanze, Knowless yatunguwe bikomeye n’uburyo hari abahanzi b’amazina
akomeye bamweretse ko banyuzwe na yo.
Benshi mu banyuzwe n’iyi
ndirimbo biganjemo ibyamamare byo muri Tanzania yaba abahanzi ndetse
n’abanyamakuru b’amazina akomeye muri iki gihugu.
Bill Nas cyangwa William
Nicholaus Lyimo mu mazina ye bwite, ni umuraperi ukunzwe muri Tanzania aho
yifashishije imbuga nkoranyambaga ze akagaragaza ko yanyuzwe n’iyi ndirimbo.
Ati: “Umwamikazi Butera
Knowless aduhesheje umugisha ku ndirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2025, iyo
asohoye indirimbo murabizi si umuziki gusa ahubwo haba harimo
n’ubunararibonye."
Uyu muraperi w’izina
rikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yasabye abamukurikira barenga
miliyoni eshanu kujya kumva indirimbo ya Butera Knowless bakanayisangiza
abandi.
Marioo, Ommy Dimpoz na
Jaivah na bo bagaragaje ko banyuzwe n’iyi ndirimbo. Kuyikunda bakaba
babihuriyeho n’abarimo umunyamakuru Zamaradi Mketema uri mu bakunzwe cyane
wagaragaje ko yihebeye iyi ndirimbo, aba bakaba biyongeraho Babu Tale uri mu
bajyanama ba Diamond nawe wagaragaje ko yishimiye indirimbo nshya ya Butera
Knowless.
Knowless yabwiye
InyaRwanda, ko ubwo yandikaga iyi ndirimbo yahisemo kwifashisha umusizi Rumaga,
Platini P ndetse na Mamba, ahanini bitewe n’ubutumwa buyigize, byatumye bahuza
ibitekerezo kugirango isohoke nk’uko yayifuzaga.
Mu mashusho y’iyi
ndirimbo, hagaragaramo amwe mu mafoto ari kumwe n’umugabo we Ishimwe Karake
Clement mu bihe bitandukanye.
Yasobanuye ko iyi
ndirimbo igenewe umuntu wese, ariko bitewe n’uko yitsa ku rukundo n’umuryango
we iwushingiyeho.
Ati “Ntabwo byari ibitekerezo
byanjye ku buryo yaba indirimbo yanjye nikoreye gusa. Ariko urumva ibitekerezo
by’abo bantu bose biganisha ku magambo meza y’urukundo, no gukunda kandi nanjye
nkaba mfite uwo nkunda, nanjye yankozeho."
Akomeza ati “Yankoze ku
mutima, bituma numva n’ubwo twandika turebera mu mboni ngari, ariko nanjye
nakwisangamo. Hanyuma rero niko gukoresha ariya mashusho (ari kumwe na Clement)
kuko numvaga nanjye indeba yankozeho, kandi iyo inkozeho, ubwo aho iba ikoze,
ni hariya."
Yavuze ariko ko yandika
iyi ndirimbo itari mu rugo ‘w’indirimbo yanjye na Clement’ ariko ‘nk’uko turi
abantu, turi ‘Couple’ kandi ikaba ari indirimbo nziza ifite amagambo meza akora
ku mutima nk’abantu bakundana, natwe twajya muri bamwe bazayumva, cyangwa se
bayigizemo uruhare’.
Uretse Knowless, mu bandi
bakoze mu nganzo harimo The Ben, Alyn Sano, Ariel Wayz, Yampano, Confy, Melissa
Nyarwaya, Ish Kevin, Bushali n’abandi benshi.
