RURA
Kigali

Joris Delbove yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda ya 2025

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/02/2025 13:58
0


Umufaransa Joris Delbove ukinira Ikipe ya TotalEnergies yegukanye Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2025.



Kuri uyu wa Kane Tour du Rwanda ya 2025 yakomeje ku munsi wayo wa Gatanu hakinwa agace ka Kane kavaga i Rubavu kerekeza i Karongi ku ntera y'ibilometero 95,1.

Ni nyuma y'uko agace ko ku munsi w'ejo kuwa Gatatu kavaga i Musanze kerekeza i Rubavu kegukanwe n'Umunya-Australia Brady Gilmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech ndetse ni nawe wari wegukanye akari kabanje.

Agace k'uyu munsi katangiye abakinnyi bagendera hamwe gusa bigeze ku kilometero cya 7 abakinnyi bane aribo , Nsengiyumya (Java-Inovotec), Lorot (Amani), Munyaneza (Rwanda) na Matthews (South Africa) bajya imbere.

Bigeze ku kilometero cya 12 aba bakinnyi bari bari imbere biyongereyeho abandi babiri aribo Nzafashwanayo na Uwiduhaye Bose ba Team Rwanda.

Aba nibo bakomeje kugenda imbere ndetse hari naho byageze bashyizemo intera y'iminota 4 n'amasegonda 50.

Nsengiyumva Shemu wa Java-InovoTec yaje kwegukana amanota y'Umusozi wa Mbere yatangiwe muri Pariki ya Gishwati ku kilometero cya 30,8 naho Munyaneza Didier wa Team Rwanda yegukanye amanota ya mbere y'ahatambika yatangiwe i Gacaca.

Bageze ku kilometero cya 61, Munyaneza Didier yaje gusigara naho bigeze ku kilometero cya 62, Uwiduhaye Mike wa Team Rwanda ajya imbere wenyine ndetse anatwara amanota y'Umusozi wa Kabiri yatangiwe i Rutsiro ku kilometero cya 62,2.

Bidatinze abakinnyi batatu barimo Shemu baje gufasha Uwiduhaye Mike wari imbere wenyine ndetse biza kurangira nabo igikundi cyariko Fabien Doubey wari wambaye umwambaro w'umuhondo kibafashe.

Nk'uko byagiye bigenda mu tundi duce ninako byagenze muri aka gace aho mu bilometero bya nyuma habayeho gukubana cyane birangira Umufaransa Joris Delbove ukinira Ikipe ya Total Energies ariwe witwaye neza yegukana agace k'uyu munsi.

Uyu mufaransa ninawe wahise wambara umwenda w'umuhondo awambuye mugenzi we Fabien Doubey nawe ukinira Total Energies.

Abanyarwanda baje hafi uyu munsi ni Masengesho Vainqueur waje kumwanya wa 8 na Moise Mugiaho waje kuwa 9 aho basizwe amasegonda 3 n'uwa Mbere. 

Tour du Rwanda ya 2025 izakomeza ku munsi w'ejo hakinwa agace ka Gatanu Kazava i Rusizi kerekeza i Huye ku Ntera y'ibilometero 143.


Joris Delbove wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda ya 2025






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND