RURA
Kigali

Uruhare rwa telefone mu kugabanyiriza umwana kumenya kuvuga vuba

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:25/02/2025 14:10
0


Ikibazo cyo gukoresha telefone cyane ku babyeyi gishobora gutuma umubano w'umubyeyi n'umwana ugabanuka, bikaba byatuma umwana atamenya ururimi neza. Kuva zatangira kuboneka, zagiye zigira uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi, ndetse zigira n'ingaruka ku buryo ababyeyi bagirana umubano n'abana babo.



Nubwo ababyeyi bakoresha telefone igihe gito bari kumwe n'abana babo, iyo bakomeje kuzikoresha  igihe kinini, byongera gutuma bazihugiraho  bakirengagiza abana babo (Technoference). Ibi biza ku isonga mu kugabanya umubano hagati y'umubyeyi n'umwana, bikagira ingaruka ku mikoranire yabo.

Abashakashatsi batandukanye bagaragaje ingaruka mbi za telefone ku mikurire y'ururimi rw'abana. Umwana akenera ko ababyeyi be bamwitaho cyane cyane igihe kirekire bamara bari kumwe, byumwihariko mbere y'uko ajya ku ishuri. Igihe umubyeyi ahugira muri telefone, ntabwo abona igihe gihagije cyo kuganira n'umwana, bityo bikaba byateza imbogamizi ku mikurire ye mu bijyanye n'ururimi.

 Ubushakashatsi bwakozwe mu gihugu cya New Zealand ku bana bari hagati y'amezi 18 na 25 bwerekanye ko hari umubare munini w’abana batagira amagambo menshi bitewe no kuba ababyeyi babo bakoresha telefone igihe kinini. 

Nanone, ubushakashatsi bwakozwe ku bana b'abanya-Amerika bafite imyaka 2 bwerekanye ko guhagarika ibiganiro kubera guhamagara kuri telefone byatumye abana batabona amahirwe yo kumenya amagambo mashya. Aha, umwana atabona amahirwe yo kumenya amagambo ajyanye n'ibyo ababyeyi babaga bavuze mu gihe bari bakirimo kuganira.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bafite imyaka 3-5 bakunze kubaza ibibazo bike iyo ababyeyi bakoresha telefone, iyo ugereranije n'igihe ababyeyi bari gukora ibindi bikorwa bitari ugukoresha telefone. Gukoresha telefone cyane bituma abana badahabwa igihe cyo kubaza ibibazo, ndetse n'ababyeyi bakabura amahirwe yo kubaha ibisubizo byiza.

Ababyeyi b’abagore bashobora gukoresha amagambo menshi mu gihe bari kumwe n’abana babo, ariko igihe bagize ikibazo cyo kwita kuri telefone kurenza abana, batakaza aya mahirwe. Ubushakashatsi bwerekanye ko igihe ababyeyi bakoresha telefone, bagira igihe gito cyo kuganira n’abana babo, cyane cyane igihe bahangayikishijwe no gukoresha telefoni.

 Abashakashatsi benshi basanze gukoresha telefone mu gihe ababyeyi bari kumwe n’abana babo bigira ingaruka mbi ku buryo ababyeyi basubiza abana babo ku buryo bwihuse. Ubushakashatsi bwakozwe ku mubyeyi w’umuyapani hamwe n’umwana ufite hagati y’amezi 3 na 6 bwagaragaje ko igihe ababyeyi barekera telefone igihe bari konsa abana babo, bakarushaho kumenya igihe umwana arangije konka. Icyakora, igihe bakoreshaga telefone, batamenya neza igihe umwana abimara.

 Ubushakashatsi bwinshi bwakozwe ku mubyeyi n’umwana bwerekanye ko igihe ababyeyi bakoresha telefone, bagira igihe gito cyo kuganira n’abana babo, cyane cyane iyo habonetse amatangazo menshi aturutse muri telefoni. Ibi byose bigaragaza ko igihe ababyeyi bahugira muri telefone, umubano wabo n’abana babo ugenda ugabanyuka, bityo bigatuma umwana atamenya kuvuga vuba.

Nubwo telefone zishobora kugira ingaruka mbi, hari igihe zishobora gufasha mu guteza imbere ururimi. Urugero, kureba amashusho cyangwa gufata amafoto bishobora gufasha ababyeyi n'abana gushyira hamwe mu kiganiro, bituma umwana arushaho kumenya amagambo neza. Ibi byerekana ko ingaruka zo gukoresha telefone ku iterambere ry’ururimi zishobora gutandukana bitewe n'uburyo n’impamvu umuntu akoresha telefone.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND