Mu Nama Mpuzamahanga yo ku rwego rwa Afurika yahuje abaganga bakora mu bijyanye no kubaga n’abakora mu rwego rw’ubuzima muri rusange u Rwanda rwakiriye, hongeye kugaragazwa ko ubuke bw'abaganga babaga ari ikibazo gikomeye ku gihugu ndetse no muri Afurika.
Ibi byagarutsweho mu nama yatangijwe ku
mugaragaro na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente kuri uyu wa Mbere tariki 24
Gashyantare 2025, izibanda ku guteza imbere guhanga ibishya mu buvuzi bwo
kubaga no kugeza ubuvuzi buboneye kuri bose muri Afurika.
Insanganyamatsiko y’iyi
nama izamara icyumweru, iganisha ku kubaka inzego zihamye mu bijyanye n’ubuvuzi
bwo kubaga ku buryo ku rwego rwa buri bitaro by’Akarere haba hari byibura
umuganga umwe ubaga.
Ni inama ibaye mu gihe mu
Rwanda hari abaganga 3 babaga ku baturage ibihumbi 100 mu gihe bagombye kuba
abaganga 20/100.000.
Biteganijwe ko mu 2030,
ikibazo cy’ibura ry’abaganga babaga kizarushaho kugaragara ku Mugabane wa
Afurika. Icyo gihe Afurika izaba ikeneye byibura abaganga babaga miliyoni 6.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abaganga babaga mu Rwanda, Prof. Faustin Ntirenganya, avuga ko kugeza ubu mu Rwanda hari abaganga babaga 162 mu gihe bagombye kuba 1400.
Ati: "Ibyo bituma habagwa abarwayi 1788 mu gihe ababa bakeneye kuvurwa hakoreshejwe uburyo bwo kubaga bagera ku 5,000."
Mu gutangiza iyi nama,
Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yagaragaje akamaro ko kongera umubare
w’abaganga babifitiye ubushobozi, kwagura ahatangirwa amahugurwa, no kugeza
serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zisaba kubagwa henshi kugira ngo ziboneke
byoroshye.
Yashimangiye intambwe
ikomeye imaze guterwa binyuze muri gahunda ya 4x4 mu gukemura ikibazo cy’ubuke bw’abaganga b’inzobere.
Imibare yo mu ntangiriro
za Nyakanga 2024 yagaragazaga ko Igihugu gifite abaganga barenga
ibihumbi 25 bigateganywa ko gahunda ya 4x4 izabageza kuri 58.582 mu 2028.
Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe, Dr
Edouard Ngirente, yavuze ko ubuvuzi bwo kubaga budakwiye gufatwa
nk’ubw’abifite, ahubwo ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’ubuvuzi.
Yavuze ko Afurika nk’
umugabane ugaragaramo indwara nyinshi ku kigero cya 25%, ufite 2% by’abakozi
bakora mu rwego rw’ubuzima ku Isi muri rusange.
Ati: "Intego yacu ni uko abaganga bacu b'inzobere b'ejo hazaza bahererwa amahugurwa ahantu ahantu hegereye abaturage babakeneye kurusha abandi.
Umwaka ushize, nabwo Urugaga
rw’Abaganga bavura indwara bakoresheje kubaga, rwagaragaje ko indwara zigera
kuri 30% ziri mu Banyarwanda zikenera ubuvuzi bwo kubagwa ariko umubare
w’ababikora ukaba ukiri muto cyane.
Izi ndwara zirangajwe
imbere n’indwara z’amagufwa, indwara zo mu nda nk’amara, kanseri, kuremarema no
gusana ibyangiritse kubera impanuka, ubushye ndetse no kubaga amaso n’izindi
ndwara zitandukanye.
U Rwanda rwakiriye Inama Nyafurika yibanda ku guteza imbere guhanda ibishya mu buvuzi bwo kubaga
Ni inama yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje ko ari ingenzi kongera umubare w'abaganga b'inzobere
Iyi nama izamara icyumweru yahuje abaganga bakora mu bijyanye no kubaga n'abakora mu buvuzi muri rusange
TANGA IGITECYEREZO