RURA
Kigali

Ibaruwa yuje ibinyoma n'iterabwoba Human Rights Foundation yandikiye John Legend imubuza kuza i Kigali akayica amazi

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:22/02/2025 11:21
0


Ubwo John Legend yiteguraga igitaramo cya 'Move Afrika' mu Rwanda, Human Rights Foundation yandikiye ibaruwa yuzuye amagambo y'ibinyoma, ayobya, aharabika ubuyobozi bw'u Rwanda kubera mutekano mucye uri mu Burasirazuba bwa DRC, ariko John Legend we abima amatwi ataramira mu Rwanda.



Mu gihe yiteguraga gutaramira mu Rwanda, John Legend yandikiwe ibaruwa yuzuye ibinyoma n'iterabwoba n'umuryango witwa ko wita ku burenganzira bwa muntu ku Isi (Human Rights Foundation) bamusaba kudataramira mu Rwanda kubera umutekano mucye uri mu Burasirazuba bwa DRC.

Iyi baruwa yuzuyemo amagambo akakaye, ayobya, yangisha abantu ubuyobozi bw'u Rwanda nk'uko bifuzaga ko John Legend nawe yakwanga gutaramira i Kigali nubwo batabigezeho.

Muri iyi baruwa, itsinda ryitwa ko riharanira uburenganzira bwa muntu ryo muri New York, Human Rights Foundation [HRF], ryasabaga John Legend guhagarika igitaramo cye i Kigali nk’uko mugenzi we Tems wegukanye Grammy Awards yabikoze.

Uyu muryango mu butumwa bwawo, waratanye usobanurira John Legend uko kuva mu 2022 umutwe wa M23 wigaruriye bimwe mu bice bya Congo, cyane cyane ibirimo amabuye y’agaciro, urenzaho ko ibi byose uyu mutwe ubigeraho kubera ubufasha uhabwa n’Ingabo z’u Rwanda.

Ibi si ko byagenze, kuko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwandika, bagaragariza John Legend ko u Rwanda rudafasha umutwe wa M23, kandi ko ubutegetsi bwa Congo ari bwo bufite mu biganza gukemura iki kibazo cy’intambara zidashira muri iki gihugu.

Ibyo Human Rights Foundation (HRF) yandikiye John Legend ni ibinyoma byambaye ubusa kuko u Rwanda ntaho ruhuriye n'intambara iri kubera muri DRC nk'uko Guverinoma y'u Rwanda yabinyomoje kuva kera ariko DRC ikavunira ibiti mu matwi.

DRC ivuga ibi binyoma kubera inyungu ifite muri iyi ntambara yayo na M23 y'abarwanyi b'Abanyekongo, dore ko iki gihugu cyigamba kuzakuraho ubutegetsi bw'u Rwanda ndetse kikanabishimangira gishyigikira FDLR y'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ishaka kuzongera guhekura u Rwanda.

Kubera abigamba gutera u Rwanda, niyo mpamvu u Rwanda ruryamiye amajanja, imipaka yose ikaba irinzwe kuko intero ari ukwita ku muturage warwo "Umuturage ku isonga". U Rwanda ruratekanye ndetse abaturarwanda basabwa kuryama bagasinzira.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, aherutse kubwira RBA ati "Ubwabo (DRC) bahora bavuga ko bazarasa u Rwanda, bavuga ko barwanya Leta iyoborwa na Perezida Kagame, hanyuma rero uragira ngo u Rwanda n’abayobozi barwo bayobowe n’Umukuru w’Igihugu n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, bicare baturame!".

Umutekano usesuye mu Rwanda n'iterambere rigaragarira Isi yose kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame wazuye u Rwanda nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora igihugu, bituma Abanyarwanda bamugaragariza urukundo rwinshi yaba mu matora bakamuhundagazaho amajwi hafi 100% no mu bindi bihe binyuranye mu ntero igira iti: "TuriKumwe".

Ibaruwa ndende ya HRF yateraga ubwoba John Legend ariko ukuri kugatsinda agataramira mu Rwanda iragira iri:

"Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wamenye igitaramo ugiye gukorera i Kigali, mu Rwanda, ku ya 21 Gashyantare 2025, muri Move Afrika ubufatanye hagati ya guverinoma y'u Rwanda, Global Citizen, na pgLang.

Turabasaba guhagarika igitaramo cya Move Afrika i Kigali, ukurikije urugero rw'umuhanzikazi Tems wegukanye Grammy wo muri Nigeria, mu rwego rwo kwifatanya n'abanyarwanda n'abanyekongo bahitanywe n'intambara y'ubutegetsi bw'u Rwanda.

Nubwo dushima gahunda yanyu yo guteza imbere impano z’Abanyafurika, umuco wabo ndetse n’iterambere ry’ubukungu, turabasaba kongera gutekereza ku cyemezo cyo gutaramira mu Rwanda kuko kuhataramira bishobora gufatwa nk’icyemezo cyo gushyigikira ubutegetsi bw'igitugu bwa Paul Kagame, ubutegetsi buri kurwana intambara y’amaraso no gusahura umutungo kamere w’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Igitaramo cyanyu i Kigali cyaha ubutegetsi bw’u Rwanda uburyo bwo kwihisha inyuma yacyo no kurangaza amahanga n'imiryango irengera ikiremwa muntu binyuze mu gushyigikira no kohereza ingabo n’ibikoresho bifatanyije n’umutwe wa M23, washyiriweho ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye (ONU).

Uyu mutwe ushinjwa kwica abasivile mu bwicanyi bw’indengakamere, gukoresha ihohotera rishingiye ku gitsina nk’intwaro y’intambara, gushora abana mu mirwano, kugaba ibitero bya gisirikare ku bindi bihugu no gusahura umutungo kamere mu buryo bw’agahato kandi bw’iyicarubozo.

Kuva mu mwaka wa 2022, umutwe wa M23 wafashe ibice binini by’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), ushyiraho igitugu ku baturage no gusahura mu buryo bunyuranyije n’amategeko umutungo kamere w’akarere, bigirira inyungu ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage barahunze, bituma bisanga mu buzima bubi cyane. Mu byumweru bishize, igitero cyagabwe na M23, ifashijwe n’ingabo z’u Rwanda, cyafashe umujyi wa Goma, umujyi munini mu burasirazuba bwa RDC, maze gituma abarenga 700,000 bahunga.

Ubufasha ubutegetsi bw’u Rwanda butanga kuri M23, bwica amategeko mpuzamahanga ndetse n’aya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. M23 iri ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’ishami rishinzwe kugenzura imitungo y’abanyamahanga muri Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (OFAC).

Ubutegetsi bw’u Rwanda nabwo bwafatiwe ibihano hashingiwe ku itegeko rirwanya ikoreshwa ry’abana mu gisirikare (Child Soldiers Prevention Act), kubera uruhare rwa M23 mu gushora abana mu mirwano.

Ubutegetsi bwa Paul Kagame bugenzura u Rwanda mu buryo bukomeye, buburizamo ibitekerezo bitandukanye binyuze mu gukoresha ubugenzuzi bukaze, kuburirwa irengero kw’abantu, gufunga abanenga ubutegetsi ndetse no kwica abatavuga rumwe nabwo bari mu buhungiro.

Urugero rugaragara ni ishimutwa n’ifungwa rya Paul Rusesabagina, intwari nyakuri yagaragajwe muri filime ya Hollywood 'Hotel Rwanda' ndetse akaba umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yafunzwe mu buryo butemewe igihe kirenga iminsi 900.

Ubutegetsi bwa Kagame bwacengeye kandi telefoni y’umukobwa we, Carine Kanimba, na we ufite ubwenegihugu bw’Amerika, hakoreshejwe intasi ya mudasobwa (spyware). Don Cheadle hamwe n’abakinnyi ba filime 'The Avengers' bifatanyije mu bukangurambaga busaba ko Rusesabagina arekurwa agasubira iwe i San Antonio, Texas.

Nubwo hafi igice kinini cyo mu Rwanda kibayeho mu bukene, Kagame ayobya umutungo w’igihugu awushyira mu bikorwa byo kwiyamamaza no kwerekana isura nziza, binyuze mu kwakira ibirori mpuzamahanga bikomeye nka Move Afrika, gutura mu mazu y’akataraboneka, gukoresha ba lobbystes (abamushakira inyungu ku rwego mpuzamahanga) no gutera inkunga siporo mpuzamahanga.

Twemera ko Kagame ashaka gukoresha iri serukiramuco nk’intwaro yo kumenyekanisha isura itariyo y’igihugu, akoresheje icyubahiro cyanyu, ubwamamare bwanyu n’ijambo mufite ku isi, kugira ngo agaragaze u Rwanda nk’igihugu gifite ituze, iterambere.

Mu magambo yoroshye: Nubwo mwaba mutabizi, igitaramo cyanyu kizaba igikoresho cyo kurangaza amahanga ku ntambara y’amaraso Kagame arwana muri Kongo, no gushyigikira propagande y’ubutegetsi bwe bumaze imyaka 24.

Byongeye kandi, ibi bizarushaho kwibagiza ibyaha mpuzamahanga by’amateka ashinjwa, birimo ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ndetse nibishoboka, na jenoside nk’uko byagaragajwe mu nyandiko z’inzego mpuzamahanga.

Nk’umuhanzi w’icyamamare wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubutabera no kurengera uburenganzira bwa muntu, harimo no gushyigikira ubukangurambaga 'Write for Rights' bwa Amnesty International, tubasabye tubikuye ku mutima ko mwakongera gutekereza ku cyemezo cyo gutaramira mu Rwanda, mugafata icyemezo cyo guhagarika iki gitaramo. Ibi byaba bigendeye ku rugero rw’umuhanzi w’umunya-Nigeria watsindiye Grammy, Tems, wahisemo kudataramira muri Kigali.

Turabashishikariza gukoresha izina ryanyu n’ijwi ryanyu mu gushyigikira urugamba rw’isi yose rwo guharanira ubwisanzure bwa muntu harimo no mu Rwanda.

Twiteguye kubaha amakuru arambuye kuri iyi ngingo no kuganira ku bundi buryo mushobora gushyigikira abaturage b’u Rwanda mu buryo buboneye.

Tubasabye gukoresha ijwi ryanyu rikomeye ku rwego mpuzamahanga mu gushyigikira urugamba turimo rwo guharanira ubwisanzure n’ubutabera ku isi hose, kandi twiteguye gukomeza kuganira kuri iyi ngingo.

Niba mufite ibibazo cyangwa mushaka ibisobanuro birambuye, mwaduhamagara kuri (+1) 212-246-8486 cyangwa mukatwandikira kuri email mo@hrf.org.

Nyuma yo gusoma iyi baruwa, John Legend yayiciye amazi hanyuma mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu agera i Kigali ndetse ku mugoroba ahita aha ibyishimo Abanyarwanda mu birori by'agatangaza byitabiriwe na Perezida Kagame."

Ubwo yataramaga mu gitaramo cy'amateka cyabereye muri BK Arena, kikitabirwa n'abantu ibihumbi barimo Perezida Kagame n'umuryango we, John Legend umaze gutwara ibihembo byinshi birimo na Grammy Awards, yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere akaba ari n'inshuro ya mbere ataramira mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

Ati: “Ndanezerewe cyane kuba ndi hano, ku nshuro yanjye ya mbere ntaramiye i Kigali, inshuro ya mbere ntaramiye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, inshuro ya mbere ntaramiye mu Rwanda, turi hano kubera ko tubakunda, kubera ko dushaka kwishimira umuziki, urukundo n’umuco, kubera ko twumva buduhuza , biranejeje cyane kuba turi hano.”


Ibaruwa Human Rights Foundation (HRF) yari yandikiye John Legend bamubuza gutaramira mu Rwanda



Nyuma yo gusoma ibaruwa Human Rights Foundation yamwandikiye, John Legend yahisemo kubima amatwi ataramira mu Rwanda



John Legend waserutse mu mwambaro wakozwe na Moshion, yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND